Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zongeye gushimangira ubushake bwo kurushaho gukorana mu bya gisirikare no kubungabunga amahoro n’umutekano ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Ibi byemerejwe mu nama ya munani y’abayobozi b’ingabo zegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda, yabereye i Mbarara mu mpera z’icyumweru gishize.
Iyi nama yahuje abayobozi bakuru ba diviziyo ya kabiri y’Ingabo za Uganda n’ab’iya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda, baganira ku bibazo by’umutekano ndetse n’ibindi bibangamiye abaturage batuye ku mpande zombi z’umupaka.
Banaganiriye ku buryo bwo kurushaho kunoza imikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, kubaka icyizere no gukomeza uruhare rwazo mu kubungabunga umutekano w’abaturage.
Umugaba wungirije w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Felix Busizori, yashimiye ba Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na Paul Kagame w’u Rwanda, ku bw’uruhare rwabo mu gushyigikira imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Maj. Gen Busizori yavuze ko ibiganiro nk’ibi bifasha mu kubaka amahoro n’umutekano, kongera ubwumvikane no kunoza uburyo ingabo z’ibihugu byombi zikoranamo.
Yagaragaje kandi ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Uganda ari ingenzi ku iterambere ry’ubukungu, nubwo hakiri imbogamizi zirimo itandukaniro ry’imico, imigendekere ya politiki mpuzamahanga ndetse n’ubushobozi bw’umutungo.
Yasabye abayobozi b’ingabo gukomeza gukangurira abasirikare n’abaturage batuye ku mipaka akamaro ko gukorana, kubaka icyizere hagati y’ingabo zombi no gukomeza umwuka w’ubufatanye.
Umuyobozi wa UPDF Diviziyo ya kabiri ya UPDF, Maj Gen Paul Muhanguzi, na we yashimangiye akamaro k’umubano mwiza hagati y’ingabo n’abaturage batuye ku mupaka, avuga ko abaturage bo ku mipaka ari isoko ikomeye y’amakuru afasha inzego z’umutekano, bityo ko kubabanira neza ari ingenzi mu gucunga umutekano.
Uyu muyobozi kandi yibukije ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi mu bihe byashize, atanga urugero rw’uburyo RDF yafashije mu gushakisha abanyeshuri b’abanya-Uganda bari batandukanye n’itsinda bari kumwe mu rugendoshuri barimo mu birunga.
Umuyobozi wa Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda, Maj. Gen Ruki Karusisi, yashimiye ubuyobozi bwa Uganda, kuva ku Mugaba w’Ikirenga kugeza ku buyobozi bukuru bwa UPDF ku bw’umuhate wo gukomeza guteza imbere umubano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Muri iyi gahunda habaye kandi igikorwa cyo gutera ibiti cyateguwe n’abashinzwe imikoranire hagati y’ingabo n’abaturage (CIMIC) bo mu Rwanda na Uganda.
Mu gace ka Kamwezi, abasirikare ba UPDF na RDF bateye ibiti bisaga 80, mu gikorwa cyagaragajwe nk’ikindi kimenyetso cy’ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Abagize itsinda rya RDF kandi basuye inganda zirimo Mugaba Palace, Birya United Agencies Ltd ndetse na Kazeire Factory.


