Perezida Felix Tshisekedi ari mu ruzinduko muri Israel

Ku butumire bwa mugenzi we, Perezida wa Israel, Isaac Herzog, Umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine FĂ©lix Tshisekedi, yageze i Tel-Aviv kuri uyu wa Mbere, itariki ya 31 Kanama 2026, mu ruzinduko rw’akazi. Muri uru ruzinduko, Umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo azagirana ibiganiro i Yeruzalemu na Perezida Isaac Herzog […]
Messi yasezeye kuri Argentine

Lionel Messi, umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka ya ruhago, yatangaje ko yasezeye gukinira Ikipe y’Igihugu ya Argentine. Messi w’imyaka 39 yari amaze imyaka isaga 20 ahagarariye Argentine, ayifasha gutwara Copa AmĂ©rica ebyiri n’Igikombe cy’Isi cya 2022. Yafashe iki cyemezo nyuma y’uko Argentine itsinzwe na Espagne ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026. Nubwo […]
Perezida Trump yijeje Iran kuyikubita ahababaza

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yateye ubwoba Tehran nyuma y’ibitero bya Iran byo kwihimura ku “birindiro bya Amerika” muri Jordania, aho yavuze ati: “tugiye kubikubita bikomeye”. Mu nama yahuje ibihugu byombi iruhande rw’inama ya SCO hagati ya Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, na Perezida wa Iran washimangiye ko “Iran itigeze ishaka intambara” ariko Amerika […]
Sudani: Leta iremeza ko abarwanyi benshi ba RSF bakomeje kwiyunga ku ngabo z’igihugu

Itangazamakuru rya leta muri Sudani ryatangaje kuri iki Cyumweru gishize ko abarwanyi bagera kuri 200 bitandukanyije n’umutwe urwanya ubutegetsi wa Rapid Support Forces (RSF) binjira mu Gisirikare cya Sudani, aho basanga abandi bivugwa ko bamaze iminsi bitandukanya n’uyu mutwe. Iri tsinda, ryari rigizwe n’abayobozi bakomeye ku rugamba, ryakiriwe muri Omdurman, mu burengerazuba bw’umurwa mukuru, Khartoum, […]
Byagenze gute ngo Diamond Platinumz azimirizweho amatara

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yavuye ku rubyiniro igitaramo cye i Kigali kitarangiye, nyuma y’uko azimirijweho amatara. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, ubwo Diamond Platnumz yari ari mu gitaramo “Diamond Platnumz Experience” cyabereye muri Parking ya BK Arena. Igitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi bari baje […]
RDF na UPDF bongeye gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zongeye gushimangira ubushake bwo kurushaho gukorana mu bya gisirikare no kubungabunga amahoro n’umutekano ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Ibi byemerejwe mu nama ya munani y’abayobozi b’ingabo zegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda, yabereye i Mbarara mu mpera z’icyumweru gishize. Iyi nama yahuje abayobozi bakuru ba diviziyo ya kabiri […]
Turkiya: Abasirikare 4 b’Abanyarwanda bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant na Perezida Erdogan

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 30 Kanama 2026, i Ankara, Abanyarwanda bane (Byiringiro Arnauld, Cyizere Prince, Mbanzabugabo Daniel, na Mugabe Robert) basoje amasomo mu mu mashuri makuru, irya gisirikare n’iry’igisirikare cyo mu Kirere ya Kaminuza y’Igihugu ya Gisirikare muri Turkiya. Nk’uko tubikesha Ambasade y’u Rwanda, aba bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant na Perezida wa Repubulika ya […]
Joy Uwanziga yamuritse igitabo gishya

Umwanditsi w’ibitabo Joy Uwanziga yashyize hanze igitabo gishya yise Rising with Dignity: The African Stoic, The Rwandan Way, aho ahuza amahame ya filozofiya ya kera ya Stoicism n’indangagaciro avuga ko yakuriyemo mu muryango nyarwanda. Uwanziga avuga ko ubwo yatangiraga kwiga kuri Stoicism, filozofiya imaze imyaka isaga 2,000, yatekerezaga ko agiye guhura n’ibitekerezo byaturutse mu yindi […]
RDC: Ibitero bya FARDC n’abafatanyabikorwa bikomeje kwisukiranya mu bice bigenzurwa na AFC/M23

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 31 Kanama 2026, ibitero by’Ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa, FARDC, FDNB, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro, byakomeje mu bice bitandukanye muri Kivu y’Amajyepfo, aho abaturage b’inzirakarengane ari bo bakomeje kubigenderamo. Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 rivuga, Kuri uyu wa Mbere, itariki 31 Kanama 2026 habaye kwiyongera kw’ibitero by’izi ngabo […]
Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika bifitiye imyenda myinshi IMF

Inguzanyo z’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ni ingenzi cyane ku bihugu bifite ikibazo cyo kugabanuka kw’amafaranga y’amahanga cyangwa ibura ry’inguzanyo zo hanze, cyane cyane muri Afurika. Ideni ryinshi rya IMF rishobora kugaragaza intege nke mu bukungu, cyane cyane mu gihe cy’izamuka ku rugero ruto ry’ubukungu cyangwa igabanuka ry’agaciro k’ifaranga. Gukoresha inguzanyo nini za IMF bibangamira ingengo […]
Abo muri PLU ya Gen Muhoozi batangiye gukebura Yolande Makolo

Umwe mu barwanashyaka b’imbere muri Patriotic League of Uganda (PLU) ya Gen Muhoozi Kainerugaba, Frank Mwesigye, ari mu b’imbere batangiye gukebura Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda, Yolande Makolo, wanenze ibyo umuyobozi wabo aherutse kuvuga bigaruka ku moko y’Abatutsi n’Abahutu, bemeza ntaho bihuriye n’ u Rwanda kuko no muri Uganda ayo moko ahabarizwa. Yolande Makolo […]
Ndayishimiye yatangiye kwikanga ’coup d’état’

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye urubyiruko rw’Imbonerakure rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD, gukaza umutekano no kuba maso ku muntu wese wagerageza guhirika ubutegetsi bwe. Ibi yabivuze ku wa 29 Kanama 2026, ubwo CNDD-FDD yizihizaga umunsi mukuru w’Imbonerakure mu birori byabereye kuri Stade Ingoma, mu Ntara ya Gitega. Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bw’ubu butandukanye n’ubwo […]
Twirwaneho yahinyuje abamaze iminsi babika Gen. Sematama

Umutwe wa Twirwaneho wanyomoje abari bamaze iminsi bavuga ko Gen. Charles Sematama uyobora ingabo zawo yapfuye, werekana amashusho agaragaza ko akiriho. Inkuru z’uko Sematama yapfuye zatangiye gukwirakwizwa ku wa 27 Kanama, nyuma y’indege ya gisivile yari ijyanye imfashanyo zirimo ibyo kurya n’imiti yarasiwe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC hafi ya Minembwe. […]
Abanyeshuri 7,188 bakekwaho gukopera bagiye gusubiramo ibizamini bya leta

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 7,188, iperereza ryasanze baragize uruhare mu bikorwa byo gukopera mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza bya 2025-26 bahawe amahirwe yo gusubiramo ibizamini nyuma yo gusanga ibyo bikorwa byo gukopera byarateguwe cyangwa bikagirwamo uruhare n’abantu bakuru. Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru, rivuga ko ibizamini bizasubirwamo kuva ku itariki […]
U Rwanda rwamaganye imvugo ya Gen. Muhoozi wise muramu we ‘Umuhutu’, Perezida Kagame akamwita ‘umututsi uteje akaga’

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje impungenge ku magambo aheruka gutangazwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, aho yifashishije ivangura rishingiye ku moko mu kunenga muramu we, Odrek Rwabwogo. Mu butumwa yashyize kuri X ku wa 28 Kanama 2026, Gen. Muhoozi yavuze ko ashidikanya ko Odrek Rwabwogo yaba ari “UMuhima”, avuga ko imyitwarire ye itagaragaza […]
Amerika yasenye ibitwaro birasa misile bya Iran

Ingabo za Amerika zarashe ibitwaro bibiri birasa misile bya Iran ku kirwa cya Larak nyuma y’uko abategetsi bavuze ko Ingabo zishinzwe kurinda Impinduramatwara ya Kisilamu za Iran zagaragaye zitegura kurasa ibisasu bya roketi no gushyira ibisasu bya mine mu mazi mu Muhora wa Hormuz. Iki gitero cyo ku Cyumweru kije nyuma y’uko Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo […]