GridArt_20260831_082315076_copy_1000x666

U Rwanda rwamaganye imvugo ya Gen. Muhoozi wise muramu we ‘Umuhutu’, Perezida Kagame akamwita ‘umututsi uteje akaga’

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje impungenge ku magambo aheruka gutangazwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, aho yifashishije ivangura rishingiye ku moko mu kunenga muramu we, Odrek Rwabwogo.

Mu butumwa yashyize kuri X ku wa 28 Kanama 2026, Gen. Muhoozi yavuze ko ashidikanya ko Odrek Rwabwogo yaba ari “UMuhima”, avuga ko imyitwarire ye itagaragaza uko Muhima akwiye kwitwara, ndetse ko “ashobora kuba Umuhutu.”

Gen. Muhoozi na Rwabwogo usanzwe ari umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, bamaze igihe badacana uwaka kubera kutumvikana ku bintu bitandukanye.

Nyuma y’amagambo magambo, Hon. Mwesigye Frank usanzwe ashyigikira Muhoozi na we yagiye mu kiganiro, avuga mu magambo magufi ko Rwabwogo ari “Umutwa”, ibyatumye impaka ku mbuga nkoranyambaga zirushaho gufata indi intera, cyane cyane ku bijyanye n’imvugo zishingiye ku moko.

Gen. Muhoozi mu bundi butumwa, yavuze ko “Umututsi uteje akaga cyane” yigeze ahura na we ari ari Perezida Paul Kagame.

Yunzemo ati: “Iyo asetse cyane, menya ko bikurangiranye.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yamaganye amagambo ya Gen. Muhoozi, ashimangira ko u Rwanda rutemeranya n’imvugo y’ivanguramoko iyo ari yo yose.

Yavuze ko umuntu ashobora kugira igitekerezo cye ku Rwanda, ariko ko adakwiye kuvuga nabi Abanyarwanda cyangwa kubitirira imitekerereze ye.

Makolo kandi yashimangiye ko niba ikibazo cyavugwaga na Gen. Muhoozi ari icya Uganda, kitagombaga kuvanga u Rwanda muri izo mpaka.

Yunzemo ati: “U Rwanda ntirwemera ubuhezanguni bushingiye ku moko”, ashimangira ko igihugu kimaze imyaka 32 gikora ibishoboka byose kugira ngo gitsinde imyumvire nk’iyo.

Makolo yavuze ko icyerekezo cy’igihugu n’imbaraga zashyizweho mu myaka 32 ishize byibanze ku “guhuza Abanyarwanda”, kandi ko u Rwanda ruzakomeza kurinda uwo murongo wa politiki.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply