Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 7,188, iperereza ryasanze baragize uruhare mu bikorwa byo gukopera mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza bya 2025-26 bahawe amahirwe yo gusubiramo ibizamini nyuma yo gusanga ibyo bikorwa byo gukopera byarateguwe cyangwa bikagirwamo uruhare n’abantu bakuru.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru, rivuga ko ibizamini bizasubirwamo kuva ku itariki 2 kugeza ku ya 4 Nzeri 2026, kuri uyu wa Mbere, itariki 31 Kanama NESA ikaba iza gutanga ingengabihe y’ibizamini n’ibigo bizakorerwaho.
Soma itangazo ryose hano hasi



