Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yavuye ku rubyiniro igitaramo cye i Kigali kitarangiye, nyuma y’uko azimirijweho amatara.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, ubwo Diamond Platnumz yari ari mu gitaramo “Diamond Platnumz Experience” cyabereye muri Parking ya BK Arena.
Igitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi bari baje kwishimira imiziki ya Diamond ndetse n’abahanzi Nyarwanda barimo Bruce Melodie, Nel Ngabo na Ish Kevin.
Ariko mu gihe uwo muhanzi wo muri Tanzania yari akiri ku rubyiniro, amatara yarazimijwe bitunguranye, bituma igitaramo gihagarara.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Diamond ari ku rubyiniro, mu gihe abantu bari bakomeje kumushyigikira, mbere y’uko amatara azima maze umuhanzi akava ku rubyiniro.
Ikinyamakuru cyo muri Kenya, TUKO.co.ke, cyatangaje ko igitaramo cyahagaritswe bitewe n’amabwiriza ajyanye n’isaha ntarengwa y’ibikorwa by’imyidagaduro.
Raporo yacyo ivuga ko igihe igitaramo cyari kigeze ahagana saa munani z’ijoro, abagiteguye bazimije amatara, bituma Diamond n’itsinda rye bava ku rubyiniro.
Ibi byatunguranye ku bari bitabiriye iki gitaramo, kuko benshi bari bagishaka gukomeza kwishimira umuziki w’umuhanzi wari ukiri mu gitaramo.
Umwe mu bantu bari bahari akaba n’umunyamideli w’Umunyakenya, Natalie Tewa, wari witabiriye iki gitaramo, yafashe amashusho y’ibyabaye ndetse ayasangiza abayoboke be ku mbuga nkoranyambaga.
Nk’uko TUKO yabyanditse ishingiye ku byo Natalie Tewa yasangije ku mbuga nkoranyambaga, amatara yazimijwe nta nteguza yari yabanje guhabwa Diamond cyangwa ikipe ye.
Tewa yagaragaje ko abategura igitaramo bashobora kuba barafashe icyemezo cyo gukurikiza isaha ntarengwa batabanje guhuza gahunda n’umuhanzi wari ku rubyiniro.


