Ibyaranze Ruganzu wari intasi ikomeye n’indwanyi , nyuma yo gupfa akaba afatwa nk’igicucu
Ndoli wiswe Ruganzu wa kabiri amaze kwima ingoma, yari umuhungu wa Ndahiro II Cyamatare waguye ku rugamba yarwanaga na Nsibura umwami w’Ubushi n’Ubuhavu wari warigaruriye igice kinini cy’u Rwanda. Cyamatare kandi ingoma ye yaranzwe n’amakimbirane hagati ye na benewabo banze kumuyoboka, muri bo Juru akaba ariwe wari ku isonga. Icyo gihe nibwo ingoma ngabe yitwaga […]
Rusizi: Abarokokeye muri CIMERWA bashengurwa n’uko uwari umuyobozi warwo mukuru akidegembya
Abari abakozi b’uruganda rukora sima rwa CIMERWA ruri mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bavuga ko yabaye basa n’abari baragizwe ibisenzegeri n’ubuyobozi bw’uruganda bwariho, aho bwabatotezaga bikabije butabafata nk’abantu kugeza ku ndunduro mu 1994 ubwo bakorerwaga Jenoside bigizwemo uruhare rukomeye na bamwe mu bari abayobozi bakuru barwo. […]
Manchester yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma wa FA Cup
Ikipe ya Manchester United yatsinze ikipe ya Tottenham Hotspurs ibitego 2-1 mu mukino w’igikombe cy’igihugu bita’ FA Cup’. Ibi bikaba bihesheje ikipe ya Manchester United itike yo gukina umukino wa nyuma. Uyu mukino wari umukino wa ½ aho aya makipe yombi yari yakaniranye gusa biza kurangira umutoza Jose Mourinho wa Manchester ariwe wegukanye intsinzi. Tottenham […]
FPR-Inkotanyi, RPA, bakuye abanyarwanda mu icuraburindi bakwiye gushimwa -Dr. Ji Zihye
Itsinda ry’ayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa ryitwa ‘Communist Party of China (CPC) bayobowe na Dr.Ji Zihye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Mata 2018, basuye urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 zihasyinguye ndetse n’inzu ndangamurage y’amateka […]
Rayon Sports na Yanga Africans mu matsinda amwe na Gor Mahia
Nyuma yo gusezerera ikipe ya Costa do Sol yo muri Mozambique mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup igahita igera mu matsinda y’iyi mikino, amakipe izakina nayo yamenyekananye. Ikipe ya Rayon Sports yasezereye ikipe ya Costa de sol iyitsinze ibitego 3-2, mu mukino ubanza wabereye I Kigali, Rayon Sports yari yatsinze iyi kipe 3-0 naho […]
Kenya: Perezida Uhuru Kenyatta aravuga ko atazemera abatinganyi mu gihugu cye
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, aratangaza ko atazemerera abaryamana bahuje ibitsina (Abatinganyi), kuba mu gihugu cye kuko bibangamiye umuco gakondo w’igihugu. Mu kiganiro Kenyatta yagiranye n’umunyamakuru Christiane Amanpour wa CNN, yatangaje ko ubutinganyi atari ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu ahubwo nuko bihabanye n’umuco gakondo. Yagize ati’’Ntabwo naganira ku ngingo idafitiye umumaro abaturage ba Kenya. Iki si […]
Kenya: Igipolisi cyafashe Abarundikazi 25 bari mu nzira zo gucuruzwa
Abarundikazi bagera muri 25 bafatiwe n’igipolisi cya Kenya mu mukwabu ahitwa Westlands, muri Nairobi mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu, rishyira kuri uyu wa Gatandatu, itariki 21 Mata 2018. Birakekwa ko bari mu nzira zo gucuruzwa. Itsinda ry’abapolisi ba Kenya bakaba basanze aba bakobwa bose mu inzu imwe iherereye muri aka gace ka Westlands […]
Musanze: Minisitiri Kaboneka yasabye abaturage gufatanya n'ingabo mu bikorwa byazo mu iterambere ryabo
Kuri uyu wa 20 Mata 2018, mu Karere ka Musanze Umurenge wa Musanze, Akagari ka Garuka hatangirijwe ku rwego rw’Igihugu gahunda y’ibikorwa by’Ingabo z’Igihugu mu Iterambere ry’Abaturage, byari bisanzwe bizwi ku izina rya “Army Week”. Iki gikorwa kibanze k’ukubakira abaturage amazu yo kubamo, cyatangijwe  ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Francis Kaboneka ari kumwe […]
RDC: Abarwanyi ba FDLR 1,101, aba M23 334 n’abanyagihugu 2304 bamaze kwamburwa intwaro
Kuva ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2 byatangira mu ri Kivu y’Amajyaruguru mu 2015 abarwanyi ba FDLR 1,101 ndetse n’abandi bo mu mitwe itandukanye y’abanyekongo 2304 nibo bamaze kwamurwa intwaro nk’uko byatangajwe kuri uyu wa kane ushize, itariki 19 Mata n’umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola 2, Major Guillaume Ndjike ubwo hagenzurwa icyo, ibi bikorwa bya gisirikare […]
Urubyiruko na minisiteri irushinzwe ntibavuga rumwe ku gishoro cyo kwihangira umurimo
Ubuzima bugoranye kubera kubura imirimo mu rubyiruko rw’ u Rwanda, ni ikibazo uru Rwanda rwejo rugarukaho, nyuma ya politiki zitandukanye z’igihugu bivugwa ko zigamije guhanga imirimo, igamije gukura aba banyarwanda mu bukene. Ariko kugeza uyu munsi iki kibazo kiracyari ingutu aho benshi muri bo nanavuga ko bigoranye guca iyi ngoyi y’ubukene. Kimwe mubyo inzego za […]
Ngoma: Umuturage yafatanywe ibihumbi bisaga 100 by’amafaranga y’amiganano
Ku itariki 16 Mata uyu mwaka, Polisi mu karere ka Ngoma yafatanye uwitwa Niyongere Jean Damascene amafaranga y’amiganano agizwe n’inoti 58 z’ibihumbi bibiri zihwanye n’ibihumbi 116. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, Chief inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko yafatiwe mu kabari aho yishyuye amafaranga y’amiganano. Yagize ati,”Ku mugoroba w’uwo munsi; Niyongere yagiye […]