Abarundi batatu bafatiwe muri Uganda bashinjwa ibyaha birimo iterabwoba
Abantu batatu bafite ubwenegihugu bw’u Burundi bari mu ikipe y’abantu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi mu gihugu cya Uganda bashinjwa ibikorwa by’iterabwoba. Ku wa 28 Mata 2018, nibwo polisi ya Uganda yakoze umukwabo ku musigiti w’abasilamu wa Usafi, ibasha kurokora abantu 154 abashinjwa iterabwoba bari bafashe bugwate, barimo abagore 28, abakobwa 63 ndetse n’abahungu 63. […]
Kigali: Rukundo wambuwe ibye n’ubushinjacyaha arasaba Perezida Kagame kumurenganura
Rukundo Jean Claude, utuye mu kagari ka Ruhango, umurenge wa Gisozi, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aratakambira umukuru w’igihugu amusaba kumurenganura nyuma y’uko ubushinjacyaha bufatiriye ibikoresho bye, nyuma yaba umwere ku byo yaregwaga ntabisubizwe;   imyaka itanu ikaba ishize asemberana abana batanu n’umugore. Ibikoresho bya Rukundo byiganjemo iby’ikoranabuhanga bifite agaciro ka miliyoni 18, byafatiriwe […]
Uturere : Inguzanyo za VUP zihera muri SACCO, gutinza inkunga y’abatishoboye n’amafaranga agenewe ibigo by’amashuri
-Gutinda gutanga inkunga yagenewe abatishoboye -Gutinga no kudatanga amafaranga yagenewe ibigo by’amashuri (capitation grants) Nk’uko bigaragara mu mabwiriza y’ishyirwa mu bikorwa rya Vision 2020 Umurenge program (VUP amafaranga y’inkunga yagenewe abatishoboye yagombaga kujya atangwa mu ntangiriro za buri kwezi kugezweho; naho guhemba abakoze imirimo y’amaboko muri VUP bigakorwa muri minsi 15 (ni ukuvuga kabiri mu […]
Perezida Kagame avuga ko hakenewe ikoranabuhanga kuri bose kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umuyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), avuga ko hakenewe ikoranabuhanga kuri bose kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yafunguraga inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa interineti (Broadband) hagamijwe Iterambere Rirambye, ibera i Kigali kuva kuri uyu wa 7 Gicurasi 2018. Perezida […]
Gakenke: Abakozi babiri ba SACCO/Nemba batawe muri yombi bacyekwaho kunyereza miliyoni 16
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke, ku cyumweru tariki 6 Gisurasi 2018, yafashe Abakozi babiri ba SACCO Nemba iri mu karere ka Gakenke bakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 16. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abafashwe ari Clothilde Mukantabana w’imyaka 34 y’amavuko wari […]
Abasirikare barindwi ba Kenya bishwe na Al-Shabaab
Abasirikare barindwi ba Kenya bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM), bahitanywe n’igitero cyagabwe na Al Shabaab, abandi babiri barakomereka. Ni igitero cyagabwe kuri iki cyumweru tariki ya 6 Gicurasi 2018, aho abarwanyi ba Al Shabaab bateye igisasu cya bombe ku modoka yari itwaye abasirikare mu gace ka Dhobley kari hafi y’umupaka wa […]
Kigali: Urubanza rwa Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi rwasubitswe
Urubanza ubushinjacyaha buregamo Diane Rwigara na Nyina Mukangemanyi ibyaha birimo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, rwasubitswe ubwo bari bagiye kuburana mu mizi . Ubwo iburanisha ryari rigiye gutangira mu Rukiko Rukuru i Kigali,  mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Gicurasi 2018, Me Gashabana wunganira Mukangemanyi Adeline Rwigara, yasabye urukiko […]