Abarundi batatu bafatiwe muri Uganda bashinjwa ibyaha birimo iterabwoba

Sangiza iyi nkuru

Abantu batatu bafite ubwenegihugu bw’u Burundi bari mu ikipe y’abantu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi mu gihugu cya Uganda bashinjwa ibikorwa by’iterabwoba.

Ku wa 28 Mata 2018, nibwo polisi ya Uganda yakoze umukwabo ku musigiti w’abasilamu  wa Usafi, ibasha kurokora abantu 154 abashinjwa iterabwoba bari bafashe bugwate, barimo abagore 28, abakobwa 63 ndetse n’abahungu 63.

Umuvugizi wa Polisi, SP Patrick Onyango, avuga ko abantu batatu bafite ubwenegihugu bw’u Burundi, bari mu bafashwe bacyekwaho kuba inyuma y’ibyo bikorwa by’iterabwoba, ryakorerwaga muri uwo musigiti wa Usafi.

Nk’uko ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda kibitangaza, ngo aba barundi banze kuvuga ubwo bakorerwagaho iperereza.

Ubwo uwo mukwabo wakorwaga kuri uyu musigiti, abantu babiri barashwe na polisi ubwo bageragezaga kuyirwanya abandi 36 batabwa muri yombi bakaba bagomba kugezwa imbere y’urukiko.

Polisi itangaza ko abafashwe bashinjwa ibyaha byinshi bitandukanye nko gushimuta abantu nyuma bakaka amafaranga kugirango babarekure, ubwicanyi, ihohotera rishingiye ku gitsina, ubucuruzi bw’abantu,…

Polisi itangaza ko ubu irimo gukora iperereza ari nako ishakisha ababyeyi b’aba bana bari bashimushwe, hagati aho abashinjwa bakaba bazagezwa imbere y’urukiko mu mpera z’iki cyumweru.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *