Kigali: Rukundo wambuwe ibye n’ubushinjacyaha arasaba Perezida Kagame kumurenganura

Sangiza iyi nkuru

Rukundo Jean Claude, utuye mu kagari ka Ruhango, umurenge wa Gisozi, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aratakambira umukuru w’igihugu amusaba kumurenganura nyuma y’uko ubushinjacyaha bufatiriye ibikoresho bye, nyuma yaba umwere ku byo yaregwaga ntabisubizwe;   imyaka itanu ikaba ishize asemberana abana batanu n’umugore.

Ibikoresho bya Rukundo byiganjemo iby’ikoranabuhanga bifite agaciro ka miliyoni 18, byafatiriwe n’ubushinjacyaha ku wa 13 Werurwe 2013, biza no kuburira mu maboko ya bwo, yandikiye inzego zitandukanye ariko n’ubu nta butabera abona, ibi akabibona nko kurenganywa n’abakabaye aribo ntangarugero mu kubahiriza amategeko.

Ubwo yari mu rugendo mu gihugu cy’ u Bugande, ngo nibwo iwe mu rugo haje abantu barimo abapolisi babiri bambika umugore we amapingu, bajagajaga inzu yose batwara igifite agaciro cyose bahereye ku bicuruzwa yari afite mu bubiko.

Agira ati “ubwo nari i Bugande, mu rugo iwanjye haje abantu barimo abapolisi, bafata umugore wanjye bamwambika amapingu barangije batwara ibintu byanjye nacuruzaga byiganjemo ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo amamashini (Computers), Modem, frash disk, ibikoresho bya telefoni n’ibindi byinshi cyane.”

Rukundo avuga ko nyuma yo kuva i Bugande yaje gusanga ikirego kuri pariki ya Nyarugenge ndetse anabaza impamvu yatwawe ibikoresho, ahita afatwa arafungwa akatirwa iminsi 30 y’agateganyo.

Avuga ko yasanze ashinjwa ibyaha by’ubujura buciye icyuho ndetse ngo umushinjacyaha witwa Nsabimana Florien akimubona, yamusanganije ijambo, agira ati “Rukundo we harya ufite abana 5, ko ngiye kugufunga bazabaho bate?

Akomeza avuga ko nyuma yaho, yaburanye urukiko rusanga ibyaha bamushinja, igihe bavuga ko yabikoze atarabaga mu gihugu, aburana mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ndetse no mu rwisumbuye hose aratsinda, rumugira umwere.

Bayavuge Janviere, umugore wa Rukundo avuga ko ubu aho bigeze umukuru w’igihugu ari we wabarenganura kuko inzego zindi zabatereranye kugeza naho ubu batagifite aho barambika umusaya.

Ati “ni ukuri umukuru w’igihugu nadufashe twishyurwe, twaraburanye kandi twaratsinze ariko ubushinjacyaha bwanze kudusubiza ibintu byacu, ubu imyaka itanu irashize”.

Bayavuge avuga ko kugeza iyi saha bugarijwe n’ubukene, aho abana babo ubu bahagaritse kwiga, ubucuruzi bakoraga burahagarara binaba ngombwa ko banki iteza mu cyamunara imitungo bari basigaranye kubera ko ibyo bakuragaho ubwishyu byarigishijwe n’ubushinjacyaha.

Nubwo hashize imyaka itanu Rukundo atarabona ibikoresho bye, asanga amategeko akomeje gukandagirwa n’abakayubahirije, akaba abona aho bigeze umukuru w’igihugu ariwe wenyine ubu wamurenganura.

Rukundo  yandikiye inzego nyinshi zitandukanye zirimo Minisiteri y’ubutabera, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (Primature), ubushinjacyaha bukuru, Umuvunyi mukuru, Transparance Rwanda, CID, Polisi n’umuyobozi mukuru wayo azisaba kumurenganura.

Mu ibaruwa Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yandikiye umushinjacyaha mukuru, ku wa 11 Ukuboza 2015, yamusabaga gukurikirana ikibazo cya Rukundo ndetse kikanakemurwa mu gihe bigaragara ko ari umwere.

Yagize ati “Nsuzumye ibaruwa ye y’urubanza nimero NPA0346/14/TGI/NYGE, NPA 0371/14/TGI/NYGE/ NPA00367/14/TGI/NYGE/NPA 0455/14/TGI/NYGE nsanze koko yaragizwe umwere ku cyaha cy’ubujura buciye icyuho yaregwaga, cyakorewe ‘Connect computer Ltd’ na ‘Marvel solution Ltd’, maze urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegeka ubushinjacyaha kumusubiza ibikoresho bye bitandukanye bwari bwafatiriye, urwo rubanza rukaba rwarabaye itegeko kuko rwatejwe kashempuruza”.

Min.Busingye yasabaga umushinjacyaha mukuru gukurikirana ikibazo cya Rukundo agasubizwa ibye, n’ubwo bwose imyaka ishize ari itatu nta kirakorwa.

Yagize ati “ndagusaba gukurikirana ikibazo uwo muturage yangejejeho kugirango ahabwe ibikoresho bye nk’uko byemezwa n’urukiko nyuma y’uko umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge amenyesheje umukozi wa Minisiteri ko ibyo bikoresho atarabihabwa”.

Rukundo
Ibaruwa Min. Busingye yandikiye umushinjacyaha mukuru amusaba gukurikirana ikibazo cya Rukundo mu 2015

urukiko

PM
Rukundo yandikiye na Minisitiri w’intebe

Hur

Andi mabaruwa Rukundo yagiye yandikira inzego zitandukanye

polisi
Ibaruwa Rukundo yandikiye umuyobozi w’ubugenzacyaha mu Mujyi wa Kigali
Minujust
Ibaruwa umugore wa Rukundo yandikiye Minisitiri w’ubutabera

Mu nkuru y’ubutaha tuzabagezaho uruhande rw’ubushinjacyaha

Iposita
Rukundo, yakoresheje n’iposita mu kohereza ubutumwa asaba kurenganurwa
YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *