U Bwongereza: Ubukwe bw'igikomangoma, Harry n’umukunzi we Meghan bwabaye ubw'agatangaza— AMAFOTO
Ubukwe bw’igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry n’umukunzi we Meghan Markle, bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018, buba ubw’agatangaza mu maso y’Abongereza n’Isi yose muri rusange. Nk’uko byari byatangajwe, bikaza no gushyirwa mu bikorwa, Prince Harry na Meghan basezeranye muri Kiliziya yitiriwe mutagatifu George [St George ] mu Mujyi wa Windsor uri mu Bwongereza. […]
Nararyamye mbonekerwa ko Zari ari we mugore unkwiriye- Ringtone
Umuhanzi w’Indirimbo zihimbaza Imana, wo mu gihugu cya Kenya, Ringtone Opoke yatangaje ko  ubwo yari aryamye yumvise ijwi rimubwira ko Zari ari we mugore umukwiriye. Mu kiganiro na televiziyo yitwa Citizen yo mu gihugu cya Kenya,Ringtone yavuze ko ubwo yumvaga inkuru  ko Zari yatandukanye na Diamond yabifashe nk’ibisanzwe nyamara aza gutungurwa no kubura ibitotsi muri […]
Umuhanda Kigali-Gatuna-Kampala wongeye gufungwa
Ubu umuhanda Kigali-Gatuna-Kampala, wangiritse nyuma y’umunsi umwe gusa wari wongeye kuba nyabagendwa. Igice cyangiritse ni ikiri muri Uganda.  Mu cyumweru gishize nibwo uyu muhanda wari wangiritse mu kagari ka Rwakojo, umurenge wa Cyumba, mu Karere ka Gicumbi ku gice cy’u Rwanda, urasanwa ku wa 18 Gicurasi 2018, imodoka zongera kuwucamo. Amakuru aturuka muri Uganda, […]
Twagiramariya Yvette, umunyarwandakazi wagize amahirwe yo kubonana n'igikomangoma cy'u Bwongereza
Mu gihe muri aya masaha Isi ikurikirana ibirori byo gushyingirwa kw’igikomangoma, Harry cy’u Bwongereza, benshi bagaruka ku buryo babonanye na we. Twagira Yvette, ni umwe mu banyarwandakazi bake wagize ayo mahirwe, ariko na we avuga ko “aricyo gitangaza cyamubayeho mu buzima bwe”. Twagiramariya Yvette, ni umunyarwandakazi ukora akazi k’itangazamakuru mu Bwongereza, agaruka ku buryo asubiza […]
Dore ingeso uzabona ku mugore wawe ukamenya ko asigaye aguca inyuma
Urukundo ruba hagati y’umugabo n’umugore, niryo pfundo ryo kubaka urugo rugakomera, n’ababakomotseho bagahora bishimiye ababyeyi babo. Kwizerana no kudahemukirana hagati y’abashakanye bikaza ku isongo mu gushakira hamwe icyabateza imbere kurusha uko mwahora muryana. Mugabo niba hari ibyo ubona byahindutse ku mugore wawe, uko yitwara ukabona bitari bisanzwe, rimwe na rimwe hari igihe biba bifite ikibihatse, […]
Kigali: Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa
Umupolisi wagiranye amakimbirane n’umumotari yari amaze kwaka ibyangombwa, yamurashe ahita apfa. Byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018,  ubwo bagiranaga amakimbirane i Kabuga mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. Nkuko umuvugizi wa Polisi y’uRwanda CP Theos Badege yabitangaje Ukwezi, ngo uyu mumotari yakoze amakosa yo kutubahiriza amategeko yo mu muhanda, umupolisi aramuhagarika amusaba ibyangombwa […]
Texas: Umunyeshuri yishe abantu 10 barimo n’umwarimu
Ku wa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018, umusore w’imyaka 17 y’amavuko yarashe abantu 10 bahita bahasiga ubuzima mu ishuri “High school in Santa Fe” riri muri Leta ya Texas, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Polisi yo mu gace iri shuri riherereyemo, itangazo ko umusore watangajwe na bagenzi be ko yitwa Dimitrios […]
Ubutabera bumwe kuri bose, bukomeza ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda tumaze kugeraho- Prof. Rugege
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege avuga ko ubutabera bungana kuri bose, ari inkingi ikomeye yo kwimakaza ubumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku wa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018, ubwo hibukwaga abari abakozi b’Inkiko, aba Minisiteri y’Ubutabera n’ab’Ubushinjacyaha bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge, nibwo yaboneyeho kwibutsa […]
Icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi 2018: Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge muri Nyarugenge
Nk’uko gahunda y’icyumweru cya mbere cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018 iteye, aho iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, uyu munsi tariki ya 18 Gicurasi, ubu bukangurambaga bwakomereje mu gace kazwi nka Nyamirambo mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge. Aka gace ka Nyamirambo katoranyijwe nk’agace […]
Burundi: Abatoye Yego mu matora ya kamarampaka nibo baza imbere
Ku wa Kane tariki ya 17 Gicurasi 2018, nibwo mu gihugu cy’u Burundi habaye amatora ya kamarampaka, mu gihe amajwi akibarurwa abatoye YEGO, ngo Itegeko Nshinga rivugururwe nibo baza imbere y’abatoye Oya, bifuza ko ryaguma uko riri. Komisiyo Ishinzwe Amatora mu Burundi, CENI, itangaza ko amajwi yabaruwe mu rwego rw’Intara ataragera ku cyicaro cyayo. Ariko […]