U Bwongereza: Ubukwe bw'igikomangoma, Harry n’umukunzi we Meghan bwabaye ubw'agatangaza— AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Ubukwe bw’igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry n’umukunzi we Meghan Markle, bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018, buba ubw’agatangaza mu maso y’Abongereza n’Isi yose muri rusange. 

Nk’uko byari byatangajwe, bikaza no gushyirwa mu bikorwa, Prince Harry na Meghan basezeranye muri Kiliziya yitiriwe mutagatifu George [St George ] mu Mujyi wa Windsor uri mu Bwongereza.

Ubukwe bwabo bwacishije kuri za televiziyo mpuzamahanga n’izindi mbuga nkoranyambaga, umunota ku wundi kuva mu masaha y’igito cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Bazengurutse muri uyu Mujyi wa Windsor bashagawe n’imbaga y’abaturage, batwawe n’indogobe ebyiri, inyuma yabo hari izindi zibashagaye n’abaturage benshi.

Bazengurutse Umujyi wa Windsor, basuhuza abaturage, nabo babashagaye n’amafoto ariho bombi, bava muri uyu mujyi bagana mu muhanda mugari wa Long Walk. N’ibyishimo byinshi bari bashagawe n’umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II n’umugabo we Phillip.

Prince Harry w’imyaka 33 y’amavuko ni umwana uvuka i Bwami, akaba umwuzukuru w’umwami Elizabeth II,  ni umuhungu w’igikomangomakazi Diana wapfuye mu 1997, yari yarashakanye n’igikomangoma Charles.

Naho Meghan ni umunyamideli w’imyaka 36 ukomoka mu mujyi wa Los Angels muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umubano wabo watangiye mu 2017.

Ibindi mu mafoto:

Prince Harry n’umukunzi we Meghan

 

Igikomangoma Harry na Meghan bazengurutse Umujyi wa Windsor ku ndogobe, bashagawe

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II w’imyaka 92 n’umugabo we Philip Mountbatten, bari bitabiriye ibi birori

 

 

Soma Izindi Nkuru