Polisi y’u Rwanda yitakanye umupolisi wagaragaye kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 29 Kanama 2026, ahaberaga igitaramo cya Diamond Platnums asubiza inyuma abakobwa bambaye imyenda migufi ngo bajye kwambara bikwize.
Igipolisi cyasubizaga kuri iki Cyumweru, umuntu ukoresha X wabazaga niba polisi yaba yamenye ibyabereye kuri BK Arena bikozwe n’umupolisi.
Polisi yasubije ko yamenye icyo kibazo kandi cyakurikiranwe, iboneraho no kwisegura ku byabaye.



