Ku wa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018, umusore w’imyaka 17 y’amavuko yarashe abantu 10 bahita bahasiga ubuzima mu ishuri “High school in Santa Fe” riri muri Leta ya Texas, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Polisi yo mu gace iri shuri riherereyemo, itangazo ko umusore watangajwe na bagenzi be ko yitwa Dimitrios Pagourtzis, yamishije urufaya rw’amasasu muri bagenzi be ahagana saa mbiri z’igitondo 10 barapfa abandi barakomereka.
Nk’uko VOA ibitangaza, Cynthia Tisdale, umwe mu barimu bo muri iryo shuri, ni umwe mu barasiwe aho. Yari afite umugabo bamaranye imyaka 40, bari bafitanye abana batatu n’abuzukuru umunani.
Umunyeshuri Sabika Sheikh, umunyamahanga ukomoka muri Pakistan na we ni umwe mu barasiwe muri icyo gitero, ibi bikaba byemejwe na Ambasade ya Amerika muri USA. Uyu munyeshuri ngo akaba yiteguraga kuzataha iwabo ku munsi mukuru wa ‘Eid al-Fitr’ ubwo hazaba hasojwe ukwezi kwa Ramadan.
Dimitrios Pagourtzis ubu uri mu maboko ya polisi, ngo yari afite gahunda yo kwiyahura nyuma yo kurasa aba bantu bose, afatwa ataragera ku ntego ye, gusa icyamuteye gukora ibi kikaba kitaratangazwa.
Guverineri w’intara ya Texas, Greg Abbott avuga ko imbunda ebyiri uyu musore yakoresheje muri ubu bwicanyi, ari iza se, imwe muri zo ikaba yaragenewe gukoreshwa mu buhigi, uyu musore avuga ko izi mbunda ise yari azitunze byemewe n’amategeko ariko ikitaramenyekana ni ukumenya niba se yari azi ko uyu muhungu we yazitwaye.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



