Umusirikare w’u Burundi yiciwe muri Centrafrika
Umwe mu basirikare b’u Burundi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrika yiciwe mu gitego cyo ku wa 10 Kamena 2018. Mu itangazo umuryango w’abibumbye washyize ahabona, batangaza ko iyi mirwano uyu musirikare yasizemo ubuzima yabereye mu gace ka Bambari, undi musirikare wa Centrafrika akaba yakomeretse bikomeye. Nk’uko ikinyamakuru Dailymail kibitangaza, ngo urupfu rw’uyu […]
Hamissa Mobeto yashimiye Diamond wamuhaye inzu y'akataraboneka
Hamissa Mobeto umunyamideli akaba n’umugore wa Diamond Platnumz arashimira byimazeyo umugabo we wamuhaye impano y’inzu ubu akaba afite aho abarizwa. Abinyujije kurubuga rwa Instagram rw’umwana Diamond yabyaranye na Hamissa Mobeto Dyallan yabajije abaza uko bakiriye inzu maze Hamisa Mebetto nawe asubiza atajijinganyije ko bayikunze kandi yakoze amusabira n’umugisha uturuka ku mana. Ibi byabaye nyuma y’amashusho yashyizwe […]
Irebere amwe mu mafoto y'abaherutse kwitabira irushanwa mpuzamahanga ry'abafite ubwanwa bwinshi
Kuwa Gatandatu tariki ya 9 Kamena 2018, ni bwo u Bufaransa bwakiriye irushanwa mpuzamahanga ry’abafite ubwanwa burebure, ubusokoje neza n’ibindi bitandukanye. Iri rishanwa ryabereye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, ryari ryitabiriwe n’abantu bagera kuri 60 baturutse mu mijyi itandukanye, hakaba harabonetsemo abafite ubwanwa bufite santimeter zisaga 20 z’uburebure, abazi gusokoza kurusha abandi. Aba ni […]
Gicumbi: Umukuru w’Umudugudu yishwe atewe amabuye n’ibyuma
Umuyobozi w’umuduguru wa Gashinge ho mu murenge wa Rushaki ho mu karere ha Gicumbi yasanzwe yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 KAmena, ibimenyetso bikaba byerekanye ko yarewe amabuye ndetse n’ibyuma. Umurambo w’uyu mukuru w’Umudugudu witwa Leandre Mugarukire wasanzwe hafi y’iwe mu rukerera rwo mu gitondo cyo kuri uyu wa 11, gusa abamwishe bakaba […]
Abasirikare ba Congo bagiye kuzajya bakoreshwa imyitozo ihambaye n’igisirikare cy’u Burusiya
Nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono na Leta y’u Burusiya hamwe n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), abasirikare bayo(FARDC) bazajya boherezwa mu mashuri yo mu Burusiya guhabwa imyitozo ihambaye. Ibi ni ibikubiye mu masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono ku wa 8 Kamena 2018, ubwo uwungirije Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Mikhaà ¯l Bogdanov, yagiriraga uruzinduko rw’akazi i Kinshasa. […]
Grace Mugabe yashatse kungiriza umubuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na leta bamwamaganira kure
Ishyaka ritavuga rumwe na leta ya Zimbabwe Movement for Democratic Change (MDC) riherutse kwamaganira kure icyifuzo cy’umugore w’uwahoze ari perezida wa Zimbabwe, Grace Mugabe cyo gushaka kwiyunga kuri ririya shyaka yarangiza agahita anagirwa umuyobozi wa ryo wungirije. Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uyu mugore yashyizeho abantu ngo bakoreshe ibiganiro n’abanyamakuru babumvishe uburyo uyu mugore agomba kuba […]
Uganda: Abagabo babiri bishwe bazira kwiba imbaho
Abaturage babiri barashwe n’abashinzwe kurinda ibarizo riherereye mu gace ka Njeru, muri Buikwe district, bahita bapfa, bashinjwa kwiba imbaho. Abishwe ni Kiwanuka Kakeeto w’imyaka 48 y’amavuko na Muzamiru Kambugu wari ufite imyaka 45. Amakuru agera kuri Dailymonitor, avuga ko ubwo abari bashinzwe kurinda iri barizo bafatwaga bashinjwa kurasa bakica aba bagabo babiri, bireguye bavuga ko […]
Urubanza rwa Kizito Mihigo rwongeye gusubikwa rwimurirwa mu gihe kitazwi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kamena 2018, Kizito Mihigo n’abo bareganwa bongeye kwitaba urukiko rw’ikirenga ariko urubanza rwabo rwongera gusubikwa kugeza igihe kitaramenyekana. Urukiko rwavuze ko aba barimo umuhanzi Kizito Mihigo bongeye kwitaba nyuma y’uko hasohotse itangazo ko urubanza rwabo rwasubitwe bitewe n’impunduka ziri gukorwa mu bijyanye n’ubutabera bityo bakaba bahise basubirayo bataburanye. […]
Abasirikare batanu ba Congo barashwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda
Abofisiye babiri b’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abandi bafite amapeti yo hasi, barashwe n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, barakomereka ubu bakaba barimo kuvurwa. Barasiwe mu mirwano yabaye ku wa 9 Kamena 2018, mu gace ka Ngite gaherereye mu birometero 20 uvuye mu mujyi wa Beni. Amakuru agera kuri radiyo Okapi, avuga ko izi […]
Tuzihorera ku muntu wese uzi ko yamennye amaraso y’umuturage wa Uganda-Perezida Museveni
Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yatangaje ko igihugu cye cyiteguye guhorera umuturage wacyo wese wamenewe amaraso cyangwa akamugirira nabi mu bundi buryo. Ibi ni bimwe mu byo perezida Museveni yatangaje ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wahariwe Intwari muri kiriya gihugu, aho yavuze ko umuntu wese uzi ko yagiriye nabi umuturage wa kiriya gihugu na we amaraso […]
Guverinoma y’u Rwanda isaba amatorero n’amadini kuyifasha mu bikorwa byo kuvana abaturage mu bukene
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard arasaba abayobozi b’amatorero n’amadini, gufasha Leta kwigisha abayoboke bayo gahunda zijyanye no kuvana abaturage mu bukene. Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018, kuri Sitade ya kaminuza ‘ULK’ mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, aho yitabiriye umuhango wo kwicaza mu ntebe no guhereza inkoni y’ubushumba Umwepisikopi Mukuru wa […]