Ubuhamya bwa Uzamukunda Esperance wiciwe umugabo mu maso inyeshyamba zikamusambanya zimwakuranwaho
Uzamukunda Esperance ni umugore uvuga uburyo yari mu murima arimo guhinga n’umugabo, inyeshyamba zibahingukaho, zihita zica umugabo we abireba, we zisigara zimusambanya, ariko zimusimburanwaho. Uzamukunda yari mu murima arimo guhingana n’umugabo mu gace ka Kiwanja muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, babonye abagabo babahingutseho bahetse imbunda, banambaye imyenda ya gisirikare. Avuga ko ako kanya izo […]
Amerika yahawe iminsi 30 ngo ibe yamaze guhuza abana b’abimukira n’imiryango yabo batandukanyijwe
Umucamanza mu rukiko rukuru rwo muri Amerika yategetse ko mu minsi itarenze 30 gusa, buri mwana w’umwimukira watandukanyijwe n’uumubyeyi we aba yamaze kumubona. Umucamanza Dana Sabraw wo mu mujyi wa San Diego ni we watanze iryo tegeko ku munsi wa kabiri tariki ya 26 Kamena 2017, mu rubanza rwashinzwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri […]
Uganda: Gen Kale Kayihura yavuze ko yiteguye kuburana niba hari ibyaha ashinjwa
Uwahoze ari umukuru w’Igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura, kuri ubu uri mu maboko y’igisirikare ashinjwa ibyaha bitarasobanuka neza, yabwiye abashinzwe kumwunganira mu mategeko ko yiteguye kujya mu rukiko akaburana ababuza kwirirwa basaba ko yashikirizwa urukiko cyangwa akarekurwa bitewe n’igihe amaze afunzwe atarashyikirizwa urukiko. Ubusanzwe Gen Kayihura ni umunyamategeko w’umwuga kuko yayize muri kaminuza, akaba […]
Nyanza: Abantu 25 bashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR na RNC bagejejwe imbere y’urukiko
Abantu 25 baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu, bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyanza, bashinjwa ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi bugamije kugirira nabi Leta iriho n’ibindi birimo gukorana n’umutwe wa FDLR na RNC. Abaregwa 25 bagaragaye mu cyumba cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo bari mu mpuzankano y’iroza iranga abagororwa. Kubera ubwinshi […]
Umusore yatawe muri yombi azira kwiremaza akaboko akajya gusabiriza
Polisi yo mu mujyi wa Kampala muri Uganda icumbikiye umusore witwa Shafik Bakulu Mpagi azira kwiremaza akaboko agashinga agatebe ku muhanda akajya asabiriza umuhisi n’umugenzi. Uyu musore yaje gutangwa n’umwe mu nshuti ze usanzwe amuzi ubwo yari asanze yicaye imbere y’iguriro rya Mukwano arimo asabiriza yiziritse ibitambaro ku kaboko. Polisi ivuga ko uyu musore yabeshyaga […]
Ku nshuro ya mbere polisi y'u Rwanda yohereje abapolisi biganjemo abagore mu butumwa bw'amahoro
Polisi y’igihugu yohereje kuri uyu wa 27 Kamena 2018, itsinda ry’abapolisi 160 mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo harimo ab’igitsina gore 85 abandi bakaba ari ab’igitsina gabo. Ni ku nshuro ya mbere Polisi y’igihugu yohereje abapolisi mu butumwa bw’amahoro biganjemo abagore. Abo bapolisi bayobowe na ACP Theddy Ruyenzi bahagurutse ku kibuga cy’Indege cya Kanombe mu […]
Ababana n’agakoko gatera SIDA banafite ubumuga bahohoterwa kabiri
Bamwe mu bafite ubumuga bahabwa akato ndetse bagahezwa mu muryango nyarwanda n’ahatangirwa serivisi zakabarengeye. Iyo bijemo kwandura agakoko gatera SIDA, gufatwa ku ngufu no guterwa inda zitifuzwa, bihumira ku mirari noneho bagahezwa kurushaho. Abafite ubumuga ni abantu nk’abandi, kubona serivisi zinyuranye nko kwiga, kwivuza, gutembera, kuganira no gukina ; ni uburenganzira bwabo. Nyamara bakomeza kugezwa no […]
Rwamagana: Meya Mbonyumuvunyi yijeje Abasenateri ko ubuzima bw’abasigajwe inyuma n’amateka bwavuguruwe
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu avuga ko ubuzima bw’abasigajwe inyuma n’amatega bugenda buhinduka. Yabitangajwe ku wa 26 Kamena 2018, ubwo Abasenateri bagize komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena basuraga aka karere bareba uko imibereho y’abahejejwe inyuma n’amateka ihagaze. Meya avuga ko muri rusange abatishoboye barimo n’abasigajwe inyuma n’amateka bagezwaho gahunda […]
Volkswagen iratangiza ku mugaragaro ibikorwa byayo byo guteranyiriza imodoka mu Rwanda
Uruganda rwa Volkswagen kuri uyu wa gatatu nibwo rutangiza ku mugaragaro uruganda ruzajya ruteranya imodoka zayo mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza kwigaragaza mu karere k’uru ruganda rwa mbere runini rw’imodoka mu Burayi. Mu Rwanda abantu bataunze imodoka baracyari bakeya cyane aho mu gihugu gituwe na miliyoni 12 imodoka z’abantu ku giti cyabo zanditswe kuva […]
Nigeria: Umugore w’umunyamategeko yivuganye umugabo we arangije amukata igitsina
Urukiko rukuru rwa Igbosere muri Nigeria ruri kuburanisha umunyamategeko w’umugore Udeme Otike-Odibi ukurikiranyweho icyaha cyo kwiyicira umugabo na we wari umunyamategeko yarangiza akamukata ubugabo. Uyu mugore w’imyaka 48 ashinjwa kuba yariyiciye umugabo, Symphorosa Otike-Odibi mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka akaba ahakana ariko ubushinjacyaha bukavuga ko ibimenyetso bimufata. Ingingo ya 165 mu gitabo cy’amategeko ahana […]
Sudani : Urukiko rwakuyeho igihano cy’urupfu cyari cyakatiwe umwangavu wishe umugabo iwabo bamuhatiye
Urukiko rwo muri Sudani kuri uyu wa Kabiri rwisubiyeho ku gihano rwari rwakatiye umwana w’umwangavu wishe umugabo we yakomeje kuburana avuga ko yashakaga kumufata ku ngufu, rumukatira imyaka 5 nk’uko umwunganizi w’uyu mwana avuga. Noura Hussein, w’imyaka 19, uvuga ko se umubyara yamushyingiye umugabo wari na mubyara we, yari yakatiwe n’urukiko rugendera ku matwara ya […]
Rubavu: Hibutswe Abatutsi bo mu Murenge wa Rugerero bishwe muri jenoside
Kuwa kabiri tariki ya 26 Kamena 2018, mu Murenge wa Rugerero Akarere ka Rubavu habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, hibukwa by’umwihariko Abatutsi bo muri uyu Murenge bishwe muri Jenoside. Hanashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa jenoside rwa Rugerero imibiri itanu mishya y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse muri uyu Murenge. Igikorwa […]
Malawi: Abafite ubumuga bw’uruhu biteguye gutungurana mu matora ya Perezida
Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo ku ruhu muri Mali, ritangaza ko mu matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite ateganyijwe mu 2019, rizayatangamo abakandida batandatu. Umuyobozi w’iri shyirahamwe, Overstone Kondowe yatangarije ikinyamakuru The Guardian, ko bashaka kwereka amahanga ko bafite ikindi bari icyo kirenze kubabona mu isura y’abafite uruhu rutandukanye n’urwabo. Akomeza avuga ko mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite […]