Uruganda rwa Volkswagen kuri uyu wa gatatu nibwo rutangiza ku mugaragaro uruganda ruzajya ruteranya imodoka zayo mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza kwigaragaza mu karere k’uru ruganda rwa mbere runini rw’imodoka mu Burayi.
Mu Rwanda abantu bataunze imodoka baracyari bakeya cyane aho mu gihugu gituwe na miliyoni 12 imodoka z’abantu ku giti cyabo zanditswe kuva mu 1997 ari imodoka 200,000 nk’uko imibare ya RRA ibigaragaza.
Volkswagen , isanzwe iteranyiriza imodoka zayo mu gihugu cya Kenya, ntiyizeye gusa gucuruza imodoka, ahubwo iranateganya ko imodoka zayo zizajya zikodesha , hakoreshejwe application ya Uber, aho abantu bazajya bakoresha telephone zabo bagakora booking.
Uru ruganda rwo mu gihugu cy’u Budage, muri Mutarama rwari rwatangaje ko ku ikubitiro ruzajya ruteranya imodoka 5,000 buri mwaka, rukazahera kuri VW zo mu bwoko bwa Polo na Passat.
Madamu Monique Nsanzabaganwa, visi guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, yashimye uyu mugambi avuga ko ari urugero rw’uko igihugu gikeneye ishoramari ryinshi kandi ari ingenzi mu guhanga imirimo mu Rwanda, ndetse bigaragaza ko mu Rwanda ari ahantu habereye gukorera.
Â


