Rwamagana : Uruhinja rwatoraguwe muri Ruhurura

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Nyakanga 2018 mu mudugudu wa Kayenzi mu kagari ka Nyagasenyi mu murenge wa Kigabiro, hatoraguwe uruhinja muri ruhurura kugeza ubu hakomeje gushakishwa uwataye uru ruhinja rurimo gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Rwamagana. Abaturage batuye akagari ka Nyagasenyi bavuze ko mu gitondo cyo kuri kuwa mbere […]

Polisi yemeje ko abagabye igitero mu Rwanda baturutse mu Burundi

Nyuma y’igitero cy’abagizi ba nabi cyagabwe mu mudugudu wa Cyamuzi, Akagari ka Ruhinga, Umurenge wa Nyabimata ho mu karere ka Nyaruguru, Polisi y’u Rwanda iratangaza ko abakigabye ari abaturutse i Burundi. Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, Polisi y’u Rwanda yamenyesheje ko ari igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku itariki 01 Nyakanga 2018, mu gihe cya saa 23H30. […]

Dore ibanga ry'abagore b'iki gihe utari uzi

Kumvikana ku ngingo yo gutera akabariro ni kimwe mu bituma urugo rwubakwa neza kandi rugakomera, ni yo mpamvu akabariro ari kimwe mu bintu byubahwa kandi abantu bagomba kwitondera kuko iyo uruhande rumwe rutanyuzwe n’iki gikorwa urugo ruvukamwo ibibazo by’urudaca bikaviramo no gutandukana. Abagabo benshi bibwira ko imibonano mpuzabitsina igomba guhora ikorerwa mu cyumba cy’uburiri ariko […]

Kigali: Abafotozi barasabwa kugira uruhare mu kugaragaza amateka y’u Rwanda

Ishyirahamwe ry’abakora umwuga wo gufotora mu Rwanda (APPHORWA) rirasaba abafotozi  kugira uruhare mu kugaragaza amateka y’u Rwanda binyuze mu gufotora amafoto akubiyemo ubutumwa buzagaragaza amateka y’igihugu mu minsi iri imbere. Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi wa APPHORWA, Gakwaya  Damascene   ubwo we n’itsinda ry’abantu 19 basuraga ingoro y’amateka yo kurwanya jenoside ku Nteko Ishinga amategeko mu […]

Mauritania: Perezida Kagame n’abandi bayobozi bafunguye umuhanda witiriwe Nelson Mandela

Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu mu muhango wo gufungura ku mugaragaro umuhanda witiriwe intwali, Nelson Mandela, uri mu murwa mukuru wa Mauritania, Nouakchott. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nyakanga 2018, aho Perezida Kagame yafatanyije na Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritania na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, mu muhango […]

Rwamagana: Baratabariza umuturanyi wabo umaze amezi 6 arara mu bihuru

Abaturage batuye mu mudugudu wa Nyabishunzi, akagari ka Sovu, umurenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana barasaba ubuyobozi gutabara umugabo witwa Masumbuko bakunda kwita Masudi,  umaze amezi 6  arara mu bihuru. Masumbuko Eliphase yari atuye mu nzu se yamusizemo n’abandi barumuna be babiri, se yabataye agiye gushaka undi mugore mu gihe nyina w’aba bana yari amaze […]

U Rwanda rwongereye amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy'Isi- Amafoto

Kuri iki Cyumweru tariki 1 Nyakanga 2018, nibwo ikipe y’igihugu ya Basketball yatsindaga ikipe y’igihugu ya Uganda mu mukino w’amahirwe ya nyuma aho ikipe imwe yagombaga gusezererwa indi ikabona itike yerekeza mu majonjora ya nyuma azatanga bidasubirwaho itike y’igikombe cy’Isi cya 2019 kizabera mu Bushinwa. Nkuko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa Ferwaba umukinnyi witwaye […]

Umunyarwenya yabeshye Perezida Trump amwitaba azi ko ari senateri

Ari mu ndege ye ‘Air Force One’, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabeshywe n’umunyarwenya, John Melendez amwitaba azi ko yitabye senateri. Umunyarwenya John Melendez yiyise senateri Bob Menendez. Akavuga ko yitabwe na Jared Kushner, umukwe wa Perezida Trump, ndetse akaza no guhamagarwa na Perezida Trump ubwe. Umukozi mu biro bya perezida w’Amerika […]

Nyabimata: Abantu bitwaje intwaro bongeye kuhagaba igitero

Amakuru aturuka mu murenge wa Nyabimata, akarere ka Nyaruguru, avuga ko hari abantu bawuteye bitwaje intwaro zirimo n’imbunda baranasahura. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018, aho abagizi ba nabi bagabye igitero mu mudugudu wa Cyumuzi, Akagari ka Ruhinga muri uyu murenge babanza kurasa, nyuma barasahura, barangije ibyo basahuye babyikoreza […]

Rusizi: Abayobozi baratungwa agatoki mu kudindiza umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu baturage b’akarere ka Rusizi bavuga ko bacibwa intege n’abayobozi batitabira umugoroba w’ababyeyi n’abaje ntibazane n’abo bashakanye ngo batange urugero rwiza mu bo bayobora. Abatuye mu mirenge ya Butare, Nkanka na Gikundamvura baganira Bwiza.com, bayitangarije ko kuba muri iyi mirenge abayobozi b’inzego z’ibanze badaha agaciro umugoroba w’ababyeyi, hari byinshi bidindiza haba mu iterambere ry’ingo, […]

Gambia: Imitungo yasizwe na Yahya Jameh igiye gutezwa cyamunara

Leta ya Gambia yatangaje ko igiye guteza cyamunara imitungo y’agaciro y’uwahoze ari perezida wa kiriya gihugu, Yahya Jameh, imitungo yitezwemo akayabo k’amafaranga izafasha mu kuzamura ubuzima bw’abanyagihugu. Yahya Jameh uri mu buhungiro azira kutemera ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka muri kiriya gihugu, akaba yarashatse kuguma ku butegetsi ku ngufu kandi ibyavuye mu matora bigaragaza […]

Centrafrica: Abapolisi bari mu butumwa bw'amahoro bavuye abaturage ku buntu

Kuwa 30 Kamena 2018, abapolisi b’u Rwanda  bari mu butumwa bw’amahoro (MINUSCA) mu gihugu cya Centafrica bavuye  ku buntu abaturage basaga 400 batuye mu mujyi wa Bangui. Abaturage bavuwe barimo akuru n’abato bakaba  basuzumwe indwara zitandukanye ndetse bakanahabwa imiti yazo, i ki gikorwa cyo kuvura aba baturage, Polisi y’u Rwanda ikaba yaragikoze ku bufatanyije n’indi […]