Kuwa 30 Kamena 2018, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro (MINUSCA) mu gihugu cya Centafrica bavuye ku buntu abaturage basaga 400 batuye mu mujyi wa Bangui.
Abaturage bavuwe barimo akuru n’abato bakaba basuzumwe indwara zitandukanye ndetse bakanahabwa imiti yazo, i
ki gikorwa cyo kuvura aba baturage, Polisi y’u Rwanda ikaba yaragikoze ku bufatanyije n’indi miryango bakorana mu kubungabunga amahoro muri iki gihugu cya Centrafrica.
Ni gikorwa kandi cyitabiriwe n’umuyobozi w’ibikorwa by’inzego zishinzwe umutekano muri MINUSCA, Maj Gen. Muhammed Selloum ndetse n’abayobozi bakuru b’iki gihugu.
Mu ijambo rye yagejeje ku bari aho, Major Gen. Muhammed Selloum yashimiye Polisi y’u Rwanda ku gikorwa kiza yakoze cyo kuvura abaturage ku buntu.

Yagize ati” MINUSCA iri muri iki gihugu cyanyu kugirango ibarinde mu buryo butandukanye burimo no kugira amagara mazima, ari nayo mpamvu Polisi y’u Rwanda yaje kubavura indwara zitandukanye.”
Umuyobozi wungirije w’akarere ka 8 mu mujyi wa Bangui, Andre Ndemangou na we yashimiye Polisi y’u Rwanda ku gikorwa cyiza bakoze baha imiti ku buntu abaturage batuye muri kariya gace.
Yagize ati” Malaria n’inzoka zo mu nda n’indwara zikunze kugaragara muri aka gace cyane cyane ku bana bato, ndabashimiye rero ku gikorwa cyiza nk’iki mwakoze mubaha imiti”.
Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrica, Assistant Commission Sam Rumanzi (ACP), we yavuze ko umutekano uhera ku kugira ubuzima bwiza.
Yagize ati” Turashimira abayobozi b’akarere ka 8 badufashije bakaduha aho tuvurira aba baturage, rero ntabwo wacungira umutekano umuntu mu gihe afite ubuzima bubi ,niyo mpamvu Polisi yabanje gutanga ubuvuzi ku buntu ku baturage batuye muri aka gace”.
Yakomeje ababwira ko bari muri kiriya gihugu mu buryo bwo kubacungira umutekano kandi ko no mu bindi bikorwa bazakomeza gufatanya.


