Uganda: Umugabo yatemye akaboko k'u wahoze ari umudepite aragaca

Uwahoze ahagarariye agace ka Gulu mu Nteko Ishinga Amategeko muri Uganda, Christopher Acire ari mu bitaro nyuma yo gutemwa akaboko n’uwari umaze kumukorera akazi akanga kumwishyura. Daily monitor ivuga ko uyu mudepite yahaye akazi uwitwa Anywar ko kumucongera uruzitiro rw’urugo rwe ruherereye mu gace k’ubucuruzi ka Laliya muri Gulu. Nyuma rero yo kurangiza akazi, Anywar yishyuje […]

Nyagatare: Polisi yarokoye abana babiri bari bagiye gucuruzwa muri Uganda

Igipolisi cy’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare giherutse guta muri yombi abagore babiri bashinjwa kugerageza kujya gucuruza abana b’abakobwa mu gihugu cya Uganda. Polisi iravuga ko abitwa Theonila Kayiraba na Sharon Uwase bafatiwe mu mudugudu wa Gicwamba, mu Kgali ka Mushenyi mu Murenge wa Rwempasha, kuri uyu wa Mbere ushize, bari kumwe n’abana b’abakobwa babiri, […]

Umugabo wambenze nkiri inkumi yabuze urubyaro none arimo kumpa miliyoni 3 ngo mubyarire- NKORE IKI?

Umusore twari tumaranye imyaka ine dukundana yanteye uw’inyuma , ambenga mu buryo bwantunguye aba arongoye umukobwa w’ikizungerezi, ambabariza umutima, ariko nyuma Imana impoza amarira mbona uwanjye. Nitwa Clementine [ryahinduwe] mba i Kicukiro, nk’uko ntangiye mbibabwira, icyo nifuza ni inama kuko ubu si norohewe.  Ubu ndi umudamu mfite abana babiri, mu mwaka wa 2011 nibwo umusore […]

Umunsi nzapfa Diamond azahura n'ibibazo bikomeye-Abdul Juma

Abdul Juma umubyeyi w’icymamare mu muziki Diamond Platnumz yatanagaje ko naramuka apfuye adakemuye ibibazo bafitanye ko azahura n’akaga akamwifuza utazongera ku mubona. Ukutumvikana kwa Diamond na Se ku maze iminsi itari mike dore Abdul Juma se ubyara Diamond akunze gutangaza  ko umuhungu we atajya amureba irihumye nyarama ntakintu afite mu gihe umuhungu we Diamond yirirwa […]

Afurika y’Epfo: Icyumba Nelson Mandela yafungiwemo kigiye kwishyuzwa akayabo kukiraramo ijoro rimwe

Muri Repubulika y’Afurika y’epfo hatangiye ibikorwa byo kwishyuza umuntu uzajya ashaka kurara mu cyumba cya gereza izwi nka Robben Island, iyo nyakwigendera Nelson Mandela yigeze gufungirwamo, aho uzajya araramo azishyura guhera ku bihumbi 250 by’Amadolari y’Amerika ku ijoro rimwe. Muri iyi cyamunara igena ko abantu 67 bashobora kurara muri iriya gereza Mandela yamaze imyaka 18 […]

Ese koko Donald Trump yaba ateganya gushoza intambara kuri Venezuela?

Perezida, Nicolas Maduro, kuri uyu wa Gatatu  yasabye ingabo z’igihugu cye  kuryamira amajanja nyuma y’amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavugaga ko mu mwaka ushize perezida Donald Trump yagaragaje ibitekerezo byo gutera Venezuela. “ Ntimushobora kugabanya uburinzi n’isegonda, kubera ko tuzarinda uburenganzira bukomeye igihugu cyacu cyagize mu mateka yose yacyo ,” ibi perezida […]

Guverineri Gatabazi yasabye Abanyagicumbi kwibohora n'ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018 ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 24 Umunsi ngarukamwaka wo Kwibohora, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, ibirori byo kwizihiza uwo munsi byabereye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Miyove, Umushyitsi Mukuru akaba yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney. Ibyo birori byitabiriwe kandi na […]

Abantu 16 bageze i Burundi bavuga ko birukanwe mu Rwanda

Ku wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018, nibwo Abarundi 16 bageze mu gihugu cyabo bavuga ko birukanwe ku butaka bw’u Rwanda. Umujyanama mu bijyanye n’itumanaho, akaba n’umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano w’igihugu imbere no kwita ku mpunzi, Pierre Nkurikiye avuga ko inzo mpunzi 16 zirukanwe mu Rwanda zikaba zarahingukiye mu Kirundo. Avuga ko bahingukiye ahitwa […]

Uganda: Col Ndahura wafatiwe mu nkubiri imwe na Gen Kayihura arahakana ko yemeye ibyaha ashinjwa

Uwahoze akuriye ishami rya polisi rishinzwe iperereza ku byaha, Col Atwooki Ndahura yahakanye ko yemeye icyaha ubwo aheruka kugezwa mu rukiko rwa gisirikare nk’uko byatangajwe n’uwari uhagarariye leta mu rukiko mu ntangiriro z’iki cyumweru. Umunyamategeko wa Col Ndahura, Evans Ochieng, yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko umukiriya we yababajwe n’ibyatangajwe n’uyu munyamategeko wa leta mu Rukiko […]

Perezida Kagame yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we Omar Guelleh muri Djibouti

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari mu gihugu cya Djibouti ku butumire bwa mugenzi we Ismail Omar Guelleh aho bagomba kwifatanya mu muhango wo gufungura ku mugaragaro isoko ry’ubucuruzi mpuzamahanga. Kuri uyu wa 5 Nyakanga 2018, ni bwo igihugu cya Djibouti gifungura ku mugaragaro isoko mpuzamahanga ry’ubucuruzi nk’uko byamaze kugenda bikorwa no mu bindi […]

Igabanyuka ry’ubucuruzi rikomeje hagati y’ibihugu bigize EAC rihangayikishije abanyemari

Abayobozi ba za business muri East Africa bagaragaje impungenge bafitiye igabanyuka rikomeje ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, aho bamwe bemeza ko bitajyanye na gahunda ihari yo kwihuza. Umuyobozi mushya w’Akanama ka East Africa gashinzwe za Business (East African Business Council (EABC)), Nicholas Nesbitt, yavuze ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize EAC bwagabanyutseho 10.1% hagati ya […]

Impunzi z’Abarundi zabaga muri Kenya zatangiye gutaha

Imiryango 10 y’impunzi z’Abarundi igizwe n’abantu 48 yamaze gusesekara mu gihugu cyabo kuva muri 2015 ubwo bahungiraga muri Kenya bakaba bakuwe mu nkambi zitandukanye. Izi ni zo mpunzi za mbere mu zahungiye muri kiriya gihugu zibashije gutahuka zatahuka kuva hhatangira amakimbirane mu Burundi ashingiye ku kuba perezida Nkurunziza yyarashakaga kwiyongeza indi manda ndetse akazano kubishyira […]

Urutonde rw’abajenerali 10 bashaje perezida Museveni yasezereye- AMAFOTO

Perezida wa Uganda , Joweli Kaguta Museveni yasezereye mu gisirikare abofisiye bakuru bashaje, kuva ku ipeti rya Burigadiye jenerali (Brig. General) kugera kuri Liyetona jenerali (Lt.General). Ku wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018, nibwo Perezida Museveni yasezereye aba basirikare, abashimira imbaraga n’umuhate bakoresheje mu myaka bagiye bamara mu gisirikare cya Uganda (UPDF) baharanira amahoro […]

Rusizi: Abagore bajya gucuruza i Bukavu babangamiwe n’inzitizi bahurira nazo mu kazi

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bo mu karere ka Rusizi bavuga ko bashima Leta byinshi yabakoreye byatumye hari aho bava n’aho bagera mu iterambere, ariko ngo baracyahura n’imbogamizi nyinshi mu mikorere bifuza, bakifuza ko nazo bafashwa zigakemuka. Baganira na Bwiza.com, batangaje ko mbere y’imyaka ine, bakoraga mu kajagari bose ari ba nyamwigendaho,bakaba […]