Koreya ya ruguru yahishuye ikiyitera gukomeza gukora ibisasu bya kirimbuzi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya ya Ruguru, Ri Yong-ho avuga ko nta kuntu igihugu cyabo cyahagarika gukora ibitwaro bya kirimbuzi mu gihe cyoze kigifatiwe ibihano na Amerika hamwe n’umuryango w’Abibumbye. Mu nama ya Loni, Ri Yong-ho yatangaje ko bituma Koreya ya Ruguru ikomeza gutakariza icyizere Amerika, kandi bamaze igihe kirekire basaba gukurirwaho ibihano. Ku ruhande […]

Afurika y’Epfo: Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo

Ni igihembo yahawe mu ijoro ryo ku wa 29 Nzeri 2018,  mu muhango waberaga  i Johannesburg muri Afurika y’Epgo, cy’ umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika. Ni ibihembo bitanzwe ku nshuro ya kane; byiswe ‘African Women of Excellence Awards’ bikaba bihabwa abagore b’indashyikirwa b’Abanyafurika ndetse n’abahafite inkomoko. Bitangwa n’ihuriro ry’Abanyafurika baba mu mahanga (DAF), ku bufatanye […]

Miss Sepetu arahakana ibyo gushakira urubyaro mu bapfumu

Umunyamideli Wema Sepetu wujuje imyaka 30 y’amavuko, aravugwaho kwitabaza abapfumu mu rwego rwo gushaka uko yabona urubyaro ariko akabihakana. Iyi ni inkuru ikomeje kuvugwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, ko Sepetu yagiye gusura umupfumu, ibintu ahakana yivuye inyuma ko akorana n’abaganga ba kizungu. Wema arahakana aya makuru, akemeza ko ativuza mu bapfumu, ati “Ntabwo ari […]

Dr. Christopher Kayumba yikomye Polisi y’ u Rwanda ayishinja ihohoterwa

Nyuma yo kongera gufatwa na polisi ikorera mu muhanda mu gitondo cyo kuwa 29 Nzeri 2018, azira gutwara yanyoye inzoga, akoresheje urubuga rwe nkoranyambaga rwa Twitter, Dr.Kayumba Christopher yagaragaje ko yinubiye imikorere ya polisi y’ u Rwanda ndetse anagaragaza ko akomeje kugirirwa ihohoterwa. Mu magambo akarishye cyane abwira polisi y’ igihugu, Dr. Kayumba yivuye inyuma […]

AU ikomeje gutinza raporo ku iperereza ryasabwe na Perezida Kagame ku ivangura riyivugwamo

Afurika Yunze Ubumwe yongeye gutinza gusohora raporo ku iperereza ryakozwe ku birego bishinja bamwe mu bayobozi bayo ivangura rishingiye ku gitsina bivugwa ko ryakorewe bamwe mu bagore bakorera AU. Ibi bije nyuma y’aho chairman wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yari atangarije muri Nyakanga ko iyi raporo izasohoka mu byumweru bitatu mu […]

Impamvu U Rwanda rwizeye ko minisitiri Mushikiwabo azatsindira kuyobora OIF

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yemeje ko igihugu cye gishyigikiye umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF). Ubwo yabonanaga na Perezida w’U Rwanda, Paul Kagame I New York , Perezida Macron yongeye gushimnagira ko u Bufaransa buzakomeza gushyigikira minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo mu matora biteganyijwe ko azabera […]

RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi biyemeje kuzashyigikira umukandida umwe

Amashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yiteguye gutanga umukandida umwe uzayahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza. Abayobozi b’aya mashyaka babitangarije mu myigaragambyo yabereye mu mihanda itandukanye y’umurwa mukuru, Kinshasa, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 29 Nzeri 2018. Félix Tshisekedi na Vital Kamerhe bari mu batavuga […]

Gukoresha cartoons cyangwa izindi nyandiko zisebya abayobozi kuri ubu ni icyaha gihanwa

Gukoresha Cartoons cyangwa gukora izindi nyandiko zisebya abayobozi muri Guverinoma kuri ubu ni icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda nk’uko itegeko rishya rivuga. Abanyamakuru baravuga ko iri tegeko ryatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Kane ushize rizagira ingaruka ku mikorere yabo ubusanzwe icyebura abayobozi barimo abagize guverinoma n’abakuru b’inzego z’umutekano. Ntibirasobanuka neza niba iri tegeko rireba n’abantu […]

Nyamasheke: Ingo zirenga 6000 zigiye guhabwa amashanyarazi

Ubuyobozi bwa REG mu karere ka Nyamasheke buvuga ko nyuma yo kugeza amashanyarazi mu ngo 2800 zo mu mirenge ya Karengera na Ruharambuga muri aka karere zabaga mu kizima, hateganijwe izindi 6146 zizayahabwa muri uyu mwaka,zikaba ari izo mu mirenge ikiri hasi muri uru rwego,cyane cyane uwa Mahembe uteganywa kuyahabwa mu ngo 2000. Ni bimwe […]

Kuvugurura ubuhinzi bw’imboga byatumye bongera umusaruro

Abahinzi b’imboga mu Karere ka Gakenke bavuga ko umusaruro wabo wiyongereye biturutse ku kunoza uburyo babikora bitandukanye n’uko mbere bahombaga kubera guhinga mu kajagari. Bamwe mu bakorera muri koperative zo mu Mirenge ya Nemba na Gakenke bavuga ko bahawe ubumenyi n’Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu mushinga SMAP, uterwa inkunga n’Ikigo cy’Abayapani […]

RDC: Abasivili babiri bishwe abandi umunani baburirwa irengero

Abasivili babiri bishwe abandi 8 baburirwa irengero nyuma y’igitero inyeshyamba za ADF zagabyemu ijoro ryo kuwa gatanu ushize mu giturage cya Mukoko, muri Teritwari ya Beni mu birometero nka 30 ugana mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Beni. Igitero cya Mukoko kikaba cyarabaye ahagana saa 17:30 ku isaha yo muri Congo. Amakuru ava mu nzego z’umutekano […]