Nyamasheke: Ingo zirenga 6000 zigiye guhabwa amashanyarazi

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bwa REG mu karere ka Nyamasheke buvuga ko nyuma yo kugeza amashanyarazi mu ngo 2800 zo mu mirenge ya Karengera na Ruharambuga muri aka karere zabaga mu kizima, hateganijwe izindi 6146 zizayahabwa muri uyu mwaka,zikaba ari izo mu mirenge ikiri hasi muri uru rwego,cyane cyane uwa Mahembe uteganywa kuyahabwa mu ngo 2000.

Ni bimwe mu byo umuyobozi wa REG ishami rya Nyamasheke Hagenimana Erneste yatangarije itangazamakuru ubwo iri shami ryamurikiraga abanyamakuru n’abaturiye santere z’ubucuruzi z’iyi mirenge amashanyarazi bamaze kugezwa ho,aho abayabonye nyuma bayahawe muri Kanama uyu mwaka.

Yagize ati’’ imirimo yo gukwirakwiza amashanyarazi muri iyi mirenge yarangiye muri Kanama,aho twayegereje ingo 2800 mu mirenge ya Ruharambuga na Karengera,abagera kuri 80% muri yombi bakaba bayafite kandi yatangiye kubabyarira inyungu z’amafaranga kuko nko muri santere z’ubucuruzi hari imirimo mishya yatangiye guhangwa irimo ubusuderi,kogosha,gushyira umuriro muri telefoni,ibyuma bisya ibinyampeke byiyongera n’ibindi,abaturage bakaba barasezereye udutadowa,abana babo basubira mu masomo neza n’abacuruzi basigaye bakora amasaha menshi bakarushaho kongera ifaranga.’’

Uyu muyobozi avuga ko nubwo bakomeje gushyira mo ingufu nyinshi ngo abaturage benshi bacanirwe, Nyamasheke ikiri ku kigero cya 31% mu baturage bayafite,intego ikaba ari uko muri 2022 abaturage bose bazaba bayafite,uyu mwaka ingo nshya 6146 zikaba zizayahabwa.

Avuga kandi ko mu mirenge ya Ruharambuga na Karengera,uretse abaturage, ibiro by’utugari bya Mwezi,Higiro na Miko byakoreraga mu kizima ubu bicanirwa,n’ibigo by’amashuri 2 byayagejejweho,abayabonye bagasabwa kuyafata neza no kuyabyaza umusaruro ufatika.

Urubyiruko n’abagore bo muri santere z’ubucuruzi za  muhora mu kagari ka Higiro na Gasayo mu kagari ka Gasayo bavuga ko nyuma y’aho aya mashanyarazi bayaboneye batangiye gutekereza ibyo bakora byabateza imbere,aho batangiye imirimo y’ubucuruzi n’iy’ubukorikori, abarangizaga ayisumbuye bakabura amafaranga abajyana muri za kaminuza cyangwa bagatangira gutaka ubushomeri no kuhava bakigira ahandi kubera kubura imikorere ngo bagiye kugira ubukire kuko batazongera kubura icyo bakora.

Mazimpaka Innocent uyobora umudugudu wa  Muganaza,akagari ka Gasayo mu murenge wa Karengera, yabwiye Bwiza.com ko nta kindi bakora uretse gushimira cyane perezida wa Repubulika Paul Kagame ubakuye mu icuraburindi,mu bwigunge no mu myotsi y’udutadowa n’udukoroboyi bacanaga  batabona na peteroli kubera guhenda kwayo, kwiyogoshesha kure,kujya gushyirishamo umuriro no gushesha ibinyampeke I kantarange, bakaba bagiye kuyabungabungira umutekano no kuyafata neza.

Ati “nta wari warigeze arota ko hano na ho hagera amashanyarazi ariko kuko natwe perezida Kagame adukunda ayatugejejeho. Tugiye kuyabyaza umusaruro ufatika no kuyafata neza,ku buryo uzaza ino mu mezi nk’ane ari imbere azasanga hari icyo twiyunguye mu iterambere tuyakesha.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera Nsengiyumva Zablon, na  we ashimangira ko inyota abaturage bari bafitiye aya mashanyarazi nta gushidikanya bagiye kuyabyaza umusaruro no kuruhuka imvune zo kujya gusudiza inzugi zikomeye kure n’indi mirimo ikenera amashanyarazi,akizeza n’ingo ataragera mo ko na zo mu bihe bya vuba zizaba zayabonye.

Umuyobozi wa REG ishami rya Nyamasheke Hagnimana Erneste avuga ko nyuma yo guha amashanyarazi ingo nshya 2800 mu mirenge 2izindi 6146 na zo zigiye kuyahabwa
Umuyobozi wa REG ishami rya Nyamasheke Hagnimana Erneste avuga ko nyuma yo guha amashanyarazi ingo nshya 2800 mu mirenge 2,izindi 6146 na zo zigiye kuyahabwa
Abacururiza muri santere yubucuruzi ya Muhora mu kagari ka Higirongo nyuma yinyota yamashanyarazi ubu bafite iyifaranga.
Abacururiza muri santere y’ubucuruzi ya Muhora mu kagari ka Higiro,ngo nyuma y’inyota y’amashanyarazi ubu bafite iy’ifaranga

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *