Kigali: Imodoka yinjiye mu nzu y’ubucuruzi yangiza byinshi

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster, yataye umuhanda yinjira mu nzu ikorerwamo ubucuruzi yangiza ibikoresho birimo mudasobwa (computers) n’ibindi bitandukanye. Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 06 Ugushyingo 2018, ahagana saa tatu na mirongo itatu n’itanu z’ijoro (21:35),  i Nyamirambo mu gace ka  Biryogo, nibwo imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko […]

Rusizi: Prof. Shyaka yatunguwe no gusanga 40% bari mu cyiciro cya mbere n’icya 2 by’ubudehe

Umunsi wa mbere w’uruzinduko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase agirira mu turere twa Rusizi na Nyamasheke yarutangiriye mu karere ka Rusizi, aho yasuye ibikorwa binyuranye birimo iby’iterambere atungurwa no gusanga 40% by’abaturage bari mu kiciro cya mbere nicya 2 cy’ubudehe. Mu bikorerwa kandi yabanje gusura harimo no ku mipaka ya Rusizi ya mbere n’iya […]

Karongi: Zimwe mu mpunzi zo mu Nkambi ya Kiziba zabuze mu rukiko biteza impaka

Kuri uyu wa kabiri, itariki 06 Ugushyingo Urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwasubukuye urubanza rw’impunzi z’Abanyekongo zo mu Nkambi ya Kiziba ariko bamwe mu baregwa badahari biteza impaka mu rukiko ababunganira babaza aho baburiye n’icyakozwe bamaze kubura. Iri tsinda ry’impunzi z’Abanyekongo ryagejejwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Korongi baregwa guteza imidugararo no gusuzugura amategeko y’igihugu cyazakiriye. Ni […]

Abacunga umutekano  basaga  20,000 bitabajwe mu gitaramo cya Bobi Wine

Leta ya Uganda irateganya kwifashisha abashinzwe uutekano barenga 20,000 mu rwego rwo kubungabunga umutekano mu gitararamo cya depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine cyiswe ‘Kyalenga’. Aba bashinzwe umutekano nk’uko  Spyreports dukesha iyi nkuru ibitangaza bazaba baturuka mu gipolisi, ubutasi bwa gisirikare  n’abashinzwe kurwanya iterabwoba. Iyi nkuru ivuga ko uyu ari umwanzuro wafatiwe mu nama […]

Hatahuwe imirambo myinshi aho ingabo z’u Burundi zarwaniye n’inyeshyamba

Abaturage b’ahitwa Muhanga, mu gace ka Kigoma mu Ntara ka Kivu y’Amajyepfo bavuga ko hatoraguwe imirambo myinshi aho inyeshyamba zikomoka mu Burundi za RED-Tabbara zarwaniye n’abo bita abasirikare b’u Burundi. Mu cyumweru gishize nibwo imirwano yatangiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho inyeshyamba zikomoka i Burundi ngo zarwanye n’undi mutwe w’inyeshyamba, bicyekwa ko ari […]

Kuryamana na Kim Kardashian ni nko gukorera marato mu gitanda- Ray J baryamanye

Umuririmbyi Ray-J atangaza ko kuryamana na Kim Kardashian  ari nko gukora imyitozo ya marato (Marathon) mu gitanda. Ibi musaza w’umuhanzi Brandy, Ray-J yabitangarije ikinyamakuru  The Sun mu cyumweru gishize ubwo yari mu Mujyi wa Landani(London). Yagize ati” Iyo twaryamanaga nabaga meze nkuri marato mu gitanda. Ntiyakundaga kubira ibyuya kuko iyo byabaga yabaga ahita abyihorera.” Ku […]

Miss Iradukunda yasabwe kuzahagararira u Rwanda neza muri Miss World 2018

Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane, kuri uyu wa Kabiri, itariki 06 Ugushyingo yakiriwe na minisitiri wa siporo n’umuco, Nyirasafari Esperence mu biro bye asabwa kuzahagararira igihugu neza mu Bushinwa. Mu mubonano we na minisitiri w’umuco, Miss Iradukunda Liliane yahawe impanuro zizamufasha mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi 2018 (Miss World 2018) agiye kwitabira azabera mu Mujyi […]

Perezida Salva Kiir agiye guhuza Khartoum n’inyeshyamba zayigometseho

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo agiye kuba umuhuza mu biganiro hagati ya guverinoma ya Sudani n’inyeshyamba mu ntara ya Blue Nile, Kordofan y’Amajyepfo na Darfur. Ni ibiganiro biteganyijwe ko bizatangira mu cyumweru gitaha. Tut Kew, Umujyanama mu by’umutekano wa Salva Kiir yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Ugushyingo, ko Perezida Kiir yemeye […]

Kutavuga rumwe n’ubutegetsi ntabwo ari intego- Mpayimana

Philippe Mpayimana wiyamamarije umwanya w’umukuru w’igihugu mu Rwanda mu 2017, yatangazaga ko yashinze ishyaka rya Politiki, anemeza ko intego yaryo atari iyo guhangana na Leta iriho mu Rwanda. Ishyaka rya Mpayimana yaryise iry’iterambere ry’Abanyarwanda, PPR (Parti du ProgrĂšs du Peuple Rwandais) riharanira iterambere ry’abanyarwanda, rikaba ryaratangajwe ku mugaragaro ku wa 28 Ukwakira 2018. Mu kiganiro […]

Urupfu rw’umubyeyi, iturufu kuri Kayumba mu guhakana gutera gerenade i Kigali

Umuhuzabikorwa wa mbere w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’URwanda rya RNC, Kayumba Faustin Nyamwasa avuga ko ubwo mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali haterwaga gerenade, yari mu Rwanda mu kiriyo cy’umubyeyi we. Kayumba Nyamwasa yari amabasaderi w’U Rwanda mu buhinde. Yaje kuza mu Rwanda gushyingura umubyeyi we ari nabwo kuwa 19 Gashyantare  2010 […]

Perezida Kagame arasabwa kugira icyo akora ku kibazo cya Sahara y’Uburengerazuba

Ishyirahamwe ryo mu Bufaransa riharanira imibanire ya gicuti n’ubufatanye n’abaturage bo muri Afurika (l’Association Franà§aise d’AmitiĂ© et de SolidaritĂ© avec les Peuples d’Afrique) ryitabaje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nka Perezida wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, rimusaba kugira icyo akora ku kibazo kiri hagati ya Sahara ya Ruguru n’igihugu cya Maroc gishinjwa kuyigarurira. […]

Umugabo n’umugore bapfanye bamaze gusezerana

Umugore n’umugabo bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bapfiriye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu nyuma y’isaha imwe yari ishize bamaze gusezerana. Will Byler na Bailee Ackerman Byler bombi bigaga muri Kaminuza ya Sam Houston State University. Ikinyamakuru cyandikwa n’abanyeshuri ni cyo cyatangaje iyi nkuru bwa mbere ko bapfuye. Iyo mpanuka y’indege yabereye hafi y’ahitwa […]

Nyamasheke/Shangi: Gukoresha neza inguzanyo byabagobotoye ingoyi y’ubukene

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Shangi, mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bamaze kwigobotora ingoyi y’ubukene yasaga n’iyababayeho karande mbere y’uko Leta ibegereza ibigo by’imari, bakavuga ko babikesha gutinyuka inguzanyo no kuyikoresha neza. Aba baturage bavuga ko mbere bakibika amafaranga mu ngo bayabonaga ari menshi ariko akagenda nk’uko yaje ntacyo abasigiye, ushatse inzoga  […]

Umuhanzi Harmonize yafatiwe bugwate mu gihugu cya Kenya

Umuhanzi Harmonize yafatiwe bugwate mu gihe cy’amasaha ane  muri hoteli yo mu mujyi wa Eldoret bitewe no kunanirwa kwishyura fagitire. Harmonize na Bagenzi be bane bari bafatiwe muri hoteli ya Starbucks ku cyumweru  nyuma yo kunanirwa kwishyura asaga amashilingi ya Kenya ibihumbi 68. Umuntu wa hafi yavuze ko ibi byatewe nuko uwateguye igitaramo yaburiwe irengero […]

RDC: Intambara y’amasasu ikomeje kuvuza ubuhuha mu bice bitandukanye

Inyeshyamba ebyiri za MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ  zasize ubuzima mu mirwano yo ku wa 4 Ugushyingo 2018, mu gace ka Painda, kari mu bilometero bitanu uvuye mu mujyi wa Beni, ahari ibirindiro bya FARDC. Nk’uko Umuvugizi wa Operasiyo Sokola 1, Capt. Mak Hazukay abitangaza, ngo izi nyeshyamba zari zifite intwaro za gakondo n’iziturika, zagabye igitero ku kigo cy’ingabo […]

Cameroun: Abanyeshuri hafi 80 n’umuyobozi w’ishuri bashimuswe

Abantu basaga 80 biganjemo abana b’abanyeshuri bashimutiwe muri rimwe mu mashuri yo mu burengerazuba bwa Cameroun mu mujyi wa Bamenda uherereye mu gice gikoresha Icyongereza, aho kugeza ubu nta mutwe urigamba iki gikorwa. Muri iki gice hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bifuza leta yigenga muri iki gice cy’uburengerazuba bwa Cameroun ndetse bari basabye abanyeshuri kwanga kujya […]

Ba banyamahanga 4 bafatiwe mu Kiyaga cya Rweru binjiye mu Burundi bagaruwe mu Rwanda

Abanyamahanga bane;Abagande batatu n’umuzungukazi ukomoka muri Australia baherutse gufatirwa mu Kiyaga cya Rweru barenze amazi y’u Rwanda bakinjira mu gice cy’u Burundi bagarutse mu Rwanda. Aba banyamahanga uko ari bane, abagabo batatu b’Abagande n’umuzungukazi ukomoka muri Australia, batawe muri yombi kuwa Gatandatu ushize, itariki 03 Ugushyingo nyuma y’aho bari mu Kiyaga cya Rweru ku ruhande […]

Mayirungi,ikiyobyabwenge kidakunze kuvugwa nyamara gikomeje kwangiza urubyiruko

Khat,Miraa,Mayirungi aya yose ni amazina akunze kwitwa iki kiyobyabwenge, inzobere mu buzima zemeza ko iki kiyobyabwenge iyo cyageze mu muntu kimera nka nkongwa  mu kigori. Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge aho biva bikagera ititaye ku bwoko bwabyo,ni muri urwo rwego Mayirungi nayo iri mu biyobyabwenge birwanywa umunsi ku wundi. Imibare igaragaza ko […]