Umuhanzi Harmonize yafatiwe bugwate mu gihe cy’amasaha ane muri hoteli yo mu mujyi wa Eldoret bitewe no kunanirwa kwishyura fagitire.
Harmonize na Bagenzi be bane bari bafatiwe muri hoteli ya Starbucks ku cyumweru nyuma yo kunanirwa kwishyura asaga amashilingi ya Kenya ibihumbi 68.
Umuntu wa hafi yavuze ko ibi byatewe nuko uwateguye igitaramo yaburiwe irengero maze hitabazwa mugenzi we w’umuririmbyi wo muri Kenya abasha kuhikura.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Harmonize yatunze agatoki uwateguye igitaramo ( Promoter) ko ari we nyirabayazana kuko yanze kwishyura amafaranga bari bemeranyije.
Ygaize ati” Ku bwanjye nzi ukuntu gushaka amafaranga bigora. Ku bw’urukundo rwanyu mwaje kuntera ingabo mu bitugu, si uko ndi udasanzwe. Icyambabaje ni ukuba Promota yaratwaye amafaranga yanyu ntanishyure n’ayasigaye, ibi birababaza cyane.”
Uku gufatwa bugwate kwatumye Harmonize atabasha kwitabira igitaramo cyari kubera ku kibuga cya Eldoret maze akavuyo n’umutekano muke biraduka nyuma yaho bimenyekanye ko Harmonize atari buririmbe.
Umuyobozi wa Polisi muri Eldoret y’Amajyepfo, Wilson Abduba yemejo ko ari ko byagenze ubwo yaganiraga na sde.co.ke dukesha iyi nkuru anahamya ko hari batawe muri yombi.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ati” Twataye muri yombi uwateguye iki gitaramo n’ushizwe kampani yateguye, Douglas Obobe Maina kugira ngo badufashe gukora iperereza. Igipolisi cyabashije gutatanya abigaragambyaga bavuangura intebe, bafunga umuhanda banatwika amapine.”
Tubibutse ko ibi byabaye no ku muhanzikazi Tiwa Savage n’umunyajamaica Everton Blender.


