Kutavuga rumwe n’ubutegetsi ntabwo ari intego- Mpayimana

Sangiza iyi nkuru

Philippe Mpayimana wiyamamarije umwanya w’umukuru w’igihugu mu Rwanda mu 2017, yatangazaga ko yashinze ishyaka rya Politiki, anemeza ko intego yaryo atari iyo guhangana na Leta iriho mu Rwanda.

Ishyaka rya Mpayimana yaryise iry’iterambere ry’Abanyarwanda, PPR (Parti du Progrès du Peuple Rwandais) riharanira iterambere ry’abanyarwanda, rikaba ryaratangajwe ku mugaragaro ku wa 28 Ukwakira 2018.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, umunyamakuru yamubajije uruhande iri shyaka rye rizaba ribogamiyeho, ururwanya Leta cyangwa se kuba rizishyira hamwe n’andi mu ‘ihuriro ry’amashyaka’ mu Rwanda, asubiza avuga ko rizigenga.

Ati “Ni ishyaka rizigenga, ntabwo kutavuga rumwe n’ubutegetsi ari intego, ibyo tugomba kubivugana muri gahunda y’imibonere ya Demokarasi ituruka mu mahanga, iyo miyoborere ya Demokarasi yo mu rwego rwa Afurika, ntabwo twe dushaka kuyishyira imbere, tugaharanira ko twishakamo ibisubizo, tukagira icyo twongera ku kiriho gikorwa”.

Yakomeje avuga ko n’ubundi abantu bose batavuga rumwe, ariko ibyo guhangana byo batabifite mu ntego, ati “Kutavuga rumwe n’abandi byo ni ngombwa kuko abantu ntibavuga rumwe, ariko ibyo guhanga byo ntabwo tuzabikora”.

Mpayimana utari uzwi mu ruhando rwa politiki mu Rwanda, ubwo yari ahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu n’abandi bakandida babiri; Paul Kagame na Habineza Frank, yayatsinzwe ku majwi 0.73%.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *