Jenoside yabanje gukorerwa igeragerezwa mu Ruhengeri muri za 90 — CNLG

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bugaragaza ko yagiye ikorerwa igeragezwa muri iyi Perefegitura mu bihe bitandukanye kuva mu myaka ya 1990. Perefegitura ya Ruhengeri yakomokagamo abayobozi benshi bo mu nzego za Leta n’iza gisirikare biganjemo abateguye Jenoside kandi bagashishikariza […]

RDC: Vital Kamerhe yemeye guharira Felix Tshisekedi no kuzamwamamaza

Abanyapolitiki babiri batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe na Felix Tshisekedi, kuri uyu wa Gatanu, itariki 23 Ugushyingo I Nairobi bagiranye amasezerano umwe yemera guharira no kuzashyigikira mugenzi we nk’umukandida uhagarariye amashyaka yabo mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza. Ibyo aba banyapolitiki batakoreye I geneve kuwa 11 Ugushyingo […]

Nta mpunzi n’imwe y’Umunyarwanda twenda gucyura — Uganda

Guverinoma ya Uganda iravuga ko nta migambi yihutirwa ifite yo gusubiza impunzi z’Abanyarwanda mu gihugu cyazo gifatwa nk’igitekanye kuri ubu nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Minisitiri ushinzwe kurwanya Ibiza ushinzwe n’ibibazo by’impunzi mu nshingano ze, Eng. Hilary Onek (uri ku ifoto), yanyomoje amakuru yatangajwe muri iki cyumweru ko Guverinoma itegura gukuraho status y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahungiye muri […]

Diamond Platnumz arakemangwa ko yaba atari we nyiri Wasafi TV

Umuhanzi Diamond Platnumz arakemangwa ko yaba atari we washinze televiziyo ya Wasafi nk’uko ubusanzwe bizwi na benshi. Ibi bitangiye kuvugwa nyuma y’aho muri Tanzaniya hateguwe ibitaramo bibiri; icya Wasafi Festival na Clouds Media  igategura ikindi yise Fiesta. Ibi bisa no nguhangana byatumye abantu baterana amagambo bamwe batangira kuvuga ko Wasafi yaba atari iya Diamond Platnumz. […]

Abahoze muri FDLR basaga 800 bategerejwe mu Rwanda nyuma y'abasaga 700

Mu minsi mike ishize Guverinoma y’u Rwanda yakiriye abahoze ari abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo barenga 700. Irindi tsinda ry’abarenga 800 ritegerejwe mu gihugu mu minsi iri imbere. Mu batahuka harimo abahoze ari abarwanyi, abo bashakanye n’abana babo. Abatahuka bakirirwa mu Kigo cya Mutobo gishizwe gusubiza mu buzima busanzwe […]

Ibikorwa byo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge nti bizigera bicogora- Polisi

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ibikorwa byo kurwanya abatunda bakana kwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu  bitazigera bicogora, ikanasaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubirwanya. Polisi ikomeza igaragaza ko amakuru yizewe yatanzwe n’abaturage yafashije mu gutahura inzira abacuruza ibiyobyabwenge bakoresha, aho bibikwa ndetse n’amwe mu mazina y’ababicuruza. Ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda  Commissioner of […]

Burundi: Abahoze muri EX-FAB baba batangiye gutabwa muri yombi kubera urupfu rwa Ndadaye

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi kuri ubu aravuga itabwa muri yombi ry’abasirikare bakuru bahoze mu Gisirikare cy’iki gihugu barimo ufite ipeti rya General n’abandi batatu bafite ipeti rya Colonel. Birakekwa ko ifatwa ryabo rifitanye isano na dosiye y’urupfu rwa Ndadaye wahoze ari perezida w’u Burundi. Biravugwa ko General (Rtd) Celestin Ndayisaba bakunda kwita “Kibadashi” […]

RDC: Guverinoma yafunze inkambi ya Walungu yari icumbikiye abahoze muri FDLR n’ababo

Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yamaze gufata icyemezo cyo gufunga inkambi y’agateganyo y’abahoze ari abarwanyi ba FDLR iri muri Teritwari ya Walungu. Abantu 190 bayibagamo bimuriwe mu zindi nkambi 2 zitandukanye. Ku ikubitiro, kuwa Gatatu, itariki 21 Ugushyingo abagera kuri 11 muri aba bahoze muri FDLR bemeye gutaha ku bushake  bahise boherezwa ku […]

U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko igihugu cye kigiye kwegera Uganda kugira ngo kimenye byimbitse icyihishe inyuma y’amagambo ya Minisitiri Ushinzwe impunzi, Onek Hillary  wavuze ko u Rwanda rumeze nk’igikombe cy’igikoma. Mu ntangiro z’uku kwezi, Minisitiri Ushinzwe Ibiza, Impunzi n’Ubwitegure muri Uganda, Hillary […]

Perezida Kagame arahangana ate n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri muri AU?

Perezida w’U Rwanda akaba n’Umuyobozi w’U muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) akwiye gushyiraho ingamba zihamye cyangwa niba zihari hagashimangirwa ishirwa mu bikorwa  ryazo kugira ngo arengere abagore bakora muri Komisiyo y’uyu muryango  ku biro bikuru Addis Abbeba muri Ethiopia kuko barembejwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa. Ibi ntawabura kubigarukaho nyuma y’aho raporo y’iperereza ry’imbere […]