RDC: Vital Kamerhe yemeye guharira Felix Tshisekedi no kuzamwamamaza

Sangiza iyi nkuru

Abanyapolitiki babiri batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe na Felix Tshisekedi, kuri uyu wa Gatanu, itariki 23 Ugushyingo I Nairobi bagiranye amasezerano umwe yemera guharira no kuzashyigikira mugenzi we nk’umukandida uhagarariye amashyaka yabo mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza.

Ibyo aba banyapolitiki batakoreye I geneve kuwa 11 Ugushyingo mu nama y’abayobozi b’ingenzi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, babikoreye I Nairobi muri Kenya.

Vital Kamerhe na Felix Tshisekedi kuri uyu wa gatanu itariki 23 Ugushyingo 2018 bakaba biyemeje gushyira hamwe imbaraga mbere y’amatora ya perezida ateganyijwe muri Congo mu mpera z’uyu mwaka.

Ni nyuma y’ibyumweru hafi bibiri aba bagabo b’ingenzi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bivanye mu masezerano ya Geneve bagiranye na bagenzi babo bandi batanu yatorewemo Martin Fayulu ngo azahagararire abatavuga rumwe n’ubutegetsi bibumbiye mu ihuriro bise ‘Lamuka’.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Nyuma yo kwanga kujya inyuma ya mugenzi wabo, Vital Kamerhe, Perezida w’ishyaka UNC, na Felix Tshisekedi, Perezida wa UDPS, nabo bemeranyije ku itike imwe, aho Kamerhe yemeye guharira Tshisekedi no kuzamushyigikira mu matora nk’umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kumwamamaza.

Ubwo Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yamubazaga impamvu yemeye guharira Tshisekedi, Vital Kamerhe yagize ati: “ Nahariye Felix Tshisekedi kuko ari we tike Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo yose yari itegereje. Kandi nk’uko njya mbivuga kenshi…ni abagabo bakora ibikorwa ntabwo ari ikinyuranyo .”

Yatanze urugero avuga ko yabigaragaje, yabaye minisitiri w’itangazamakuru hagati ya 2003 na 2004 kandi ngo ibyo yakoze byashyize mu mwijima benshi mu bagize guverinoma b’ingenzi.

Ati: “ Ariko Felix na njye tumeze nk’impanga. Niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo guhuza imbaraga zacu ngo duteze imbere igihugu cyacu .”

8d7b9cb741c886b33130762199e4936d

Abajijwe impamvu amasezerano yabo bagiye kuyasinyira I Nairobi,  Vital Kamerhe yasubije ko bashakaga gufatira urugero kuri Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta n’uwo batavuga rumwe, Raila Odinga ngo bahisemo kwirenga kugirango hatagira amaraso ameneka nyuma y’amatora aheruka muri Kenya, aho ngo nyuma y’amezi bahanganye, aba bagabo kuwa 09 Werurwe bemeye kubonana. Nabo rero ngo kuri iyi nshuro birenze kugirango igihugu cyabo gitsinde.

Kanda hano hasi usome inkuru bifitanye isano

https://bwiza.com/2018/11/23/rdc-felix-tshisekedi-na-vital-kamerhe-bemeranyije-uko-bazagabana-ubutegetsi/

Ibi bikaba bisobanuye ko umukandida w’uruhande rushyigikiye ubutegetsi, Emanuel Ramazani Shadary, azaba ahanganye muri aya matora na Martin Fayulu, ushyigikiwe na Moise Katumbi na Jean-Pierre Bemba, ndetse na Felix Tshisekedi ushyigikiwe na Vital Kamerhe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *