Umugabo w’imyaka 48 yatangaje ko yabaye mu rushako imyaka 11 nta mwana, nyuma akaza kumenya ko umugore we yakoreshaga uburyo bwo kuboneza urubyaro mu ibanga
Umugabo witwa Roby Ekpo yatangaje ubuhamya bwe ku bibazo byaranze urushako rwe rwamaze imyaka 11, aho yavuze ko kugeza ubu afite imyaka 48 ariko akaba adafite umwana n’umwe.
Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’abandi kuri podcast yitwa The Honest Bunch, aho yasobanuye ko we n’uwari umugore we Mayowa bari mu rushako rwaranzwe n’ibihe by’igeragezwa, cyane cyane kuko babanaga umwe ari kure y’undi.
Nk’uko abyivugira, mu gihe cyose cy’urwo rushako, yagiye agira impungenge z’uko ikibazo cyo kubura umwana gishobora kuba kiri kuri we, bituma ajya gukora ibizamini by’intanga kugira ngo amenye uko ahagaze.
Gusa nyuma y’igihe, ngo yaje kumenya amakuru yatumye atungurwa, aho avuga ko umugore we yaba yarakoreshaga uburyo bwo kuboneza urubyaro mu ibanga mu gihe cyose bari kumwe, ibintu yemeza ko byamubabaje cyane.
Roby Ekpo akomeza avuga ko hari n’urugendo umugore we yakoreye muri Miami, amubwira ko ari urwo kujya kwivuza kugira ngo bashobore kubona umwana, ariko nyuma akaza gukeka ko ibyo bitari byo.
Yasoje avuga ko ubu asigaye yibaza byinshi ku buzima bwe, anagaragaza agahinda ko kuba amaze imyaka 48 adafite umwana, nyuma yo kwizera urushako rwe igihe kirekire.


