Perezida Kagame arahangana ate n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri muri AU?

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’U Rwanda akaba n’Umuyobozi w’U muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) akwiye gushyiraho ingamba zihamye cyangwa niba zihari hagashimangirwa ishirwa mu bikorwa  ryazo kugira ngo arengere abagore bakora muri Komisiyo y’uyu muryango  ku biro bikuru Addis Abbeba muri Ethiopia kuko barembejwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa.

Ibi ntawabura kubigarukaho nyuma y’aho raporo y’iperereza ry’imbere muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe  yo muri Gicurasi 2018 yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu 23 Ugushyingo 2018  igaragaza ko abagore benshi bakora muri iyi komisiyo bageramiwe.

Muri iri perereza, hahamagajwe abafite ibyo bijujutira ku ngingo yo gukorerwa ihotorwa rishingiye ku gitsina  kugira ngo batange ikiganiro cyagiye gikorwa mu buryo bwizewe ngo ejo banyakubahwa batabavana n’aho babashyize.

Mu bavuganye n’abakoraga iri perereza by’umwihariko abakobwa bakiri bato, bahamije ko basabwe  kuryamana n’abagombaga kubaha akazi nk’ingurane.

911401830.jpg.0
Ibiro bya Komisiyo ya AU biri Addis Abbeba muri Ethiopie

Mu bibasiwe cyane nk’uko iyi raporo ibigaragaza, harimo abagore baza basaba akazi k’igihe gito, abasaba kwimenyereza umwuga n’abakorerabushake.

Iyi raporo ivuga ko abatungwa agatoki ku kuba inyuma y’iri hohoterwa harimo abiyita ko ntawe ugera hejuru atabanyuzeho (gate-keepers’) ndetse n’abigamba ko bahindura abandi abami (king-makers’) bakaba bantakorwaho.

Gusa iyi raporo nta zina ry’umwe muri aba bavuzwe haruguru itangaza.Iyi raporo kandi ivuga ko abakora aya mabi ari abafite imyanya ikomeye muri iyi komisiyo kuko babasha guha amasezerano atanga icyizere kuri aba bagore ko bazabona amasezerano y’akazi abemerera gukora burundu ku myanya bahawe bamaze gushimisha imibiri ya ba kizigenza.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Abavuze uko bahohotewe babwiye abashakashatsi ko ibyo bakorewe batabashije  kubitangaza kuko ngo nta bundi buryo busanzwe buriho buzwi umuntu anyuramo muri iyi Komisiyo ya AU ngo avuge iby’iki kibazo ( Counterproducive process) mu rurimi rw’Icyongereza.

Iyi raporo kandi igaragaza ko uretse aya mabi akorerwa abagore, iyi komisiyo kandi ngo yugarijwe n’ibibazo uruhuri birimo gutoteza, akazu, gushyiraho abantu iterabwoba, ivangura rishingiye ku gitsina, ihangana rishingiye ku nyungu, ikoreshwa  ry’umwanya  w’akazi mu nyungu bwite z’umuntu runaka, ruswa n’umuco wo kudahana.

Ibinyamakuru South Africa’s Mail na  Guardian bivuga ko iri perereza ryatangiye gukorwa nyuma y’aho abagore 37 bakora mu buyobozi bw’U muryango wa Afurika Yunze Ubumwe batabaje  bavuga ko barambiwe ihoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa.

moussa faki mahmat
Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat

Iyi Komisiyo ya AU ivugwamo guhohotera abagore kuri ubu iyobowe n’Umunyachadi, Moussa Faki Mahamat kuva 13 Mata 2017. Iyi komisiyo niyo rwego nshingwabokorwa rwa AU rugizwe n’izindi komisiyo zibanda ku bindi bice binyuranye bya politiki.

Twizere ko Perezida Kagame utarahwemye kugaragaza ko ashyigikiye iterambere ry’umugore haba mu Rwanda no ku isi yose aza guhagurukira iki kibazo kiri mu muryango ayoboye kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *