Nyamasheke/ Shangi: Barasaba umuhanda n'amashanyarazi

Abaturage b’akagari ka Nyamugali, kari mu murenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke, bagaragaza ibibazo by’ubwigunge n’ubukene baterwa no kutagira umuhanda n’amashanyarazi, bakibaza impamvu bidakemuka, bakaba basaba Inama Njyanama y’aka karere kubakorera ubuvugizi. Bamwe muri bo bafite imyaka iri hejuru ya 30, bavuga ko ubuyobozi bwose bwabagezeho bwabizezaga ibi bikorwaremezo none abari abana bagiye gusaza bitarabageraho. […]

RDC: Abantu umunani bishwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda

Ku wa Mbere tariki ya 26 Ugushyingo 2018, ubwo inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zishe abasivile umunani, i Masosi, Teritwari ya Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga wa Sosiyeti Sivile muri Beni, Janvier Kasairo, avuga ko abishwe barimo n’umugore. Ati “Bose hamwe tumaze kubara abantu umunani bishwe, ni umugore umwe […]

Umupilote yatwawe n’agatotsi arenga ku kibuga cy’indege

Abategetsi mu bijyanye n’ingendo z’indege bavuga ko indege nto yarenze ku kibuga yagombaga kugwaho muri Australiaho hafi kilometero 50, nyuma yaho umupilote wayo asinziririye mu cyumba cy’abapilote. Uwo mupilote ni we wenyine wari uri muri iyo ndege itwara ibicuruzwa, yavaga i Devonport yerekeza ku kirwa cya King Island muri Leta ya Tasmania, imwe mu zigize […]

Umuturage akwiye kuba ku isonga mu gukemura ibibazo- Dr.Kaitesi

Umuyobozi  Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr  Usta Kaitesi, avuga ko abaturage bakwiye kuba ku isonga mu gushaka umuti w’ibibazo bibangamiye imibereho yabo. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ugushyingo 2018, mu gikorwa cyo gutangiza gahunda yiswe ‘ImiyoborereTwifuza’ mu Karere ka Nyamagabe, umurenge wa Musebeya. Iyi gahunda igamije kuzamura uruhare rw’umuturage akaba […]

Rwamagana: Abafundi bavuga ko bakeneshwa na ba rwiyemezamirimo

Mu nama ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Amakoperative y’Abafundi  mu Ntara y’Iburasirazuba (UBTC EAST) bwagiranye n’abafundi n’abayede bakorera mu karere ka Rwamagana, basabwe  kubahiriza amategeko agenga imyubakire ndetse no gukorera mu makoperative kugira ngo bivane mu bukene. Abafundi bitabiriye inama bemeza ko ikibazo gituma bubaka inzu zidafite ibyangombwa babiterwa n’ubukene ariko bagashinja ba Rwiyemezamirimo batsindira amasoko kutabaha akazi ahubwo kagahabwa abaturuka […]

Ntiyari yasinze, yanyweraga itabi mu kimeze nk’igitsina cy’umugabo- Ray J avuga kuri  Kim Kardashian

Umuhanzi Ray J avuga ko umunyamideli Kim Kardashian ubwo bakinanaga   filimi y’urukozasoni atari yasinze nk’uko yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize. Uyu mugore mu kiganiro ‘ Keeping up with the Kardashians’ avuga ko  yari yasinze gusa akemeza ko ari kimwe mu bintu bibi byamubayeho. Ati “ Nabikoze rimwe nyuma ndashyingirwa. Buri wese arabizi ko nari nasinze, […]

Intambara y’amagambo hagati ya Amerika na Leta ya Congo

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku wa mbere yashinje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guteza “ubwoba butari ngombwa” nyuma yaho iki gihugu kiburiye ko “hashobora kuba igitero cy’iterabwoba” ku nyubako y’ibiro by’uhagarariye Amerika muri Congo. Minisitiri w’Itumanaho akaba n’umuvugizi wa leta ya Congo,Mende Lambert, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP, ati “Ntakwizera amakuru atangwa n’abantu bashaka gukwirakwiza ubwoba […]

Amafoto 10 y'umukobwa ukundana na Diamond Platnumz yashyizwe hanze

Nyuma y’aho umuhanzi Diamond Platnumz mu gitaramo yakoreye ahitwa Mtwara yatangaje ko yifatanyije n’umukunzi we atigeze atangaza amazina. Ku rundi ruhande ikinyamakuru Bongo 5 kivuga ko uyu mukobwa ari Umunyakenya ufite umubyeyi umwe ari we se ukomoka mu Butaliyani akaba yitwa  Tanasha Donna. Ubusanzwe uyu mukobwa ni umunyamideli akaba n’umunyamakuru kuri radiyo  yitwa NRG. Biravugwa […]

Umunyakenya yavuze uko yari asize ubuzima ku kibuga cya Kanombe

Umunyakenya akaba n’uwahoze ari umunyamakuru wa Citizen TV, Julie Gichuru avuga ko  bari bakoze impanuka ubwo yavaga mu Mujyi wa  Nairobi muri Kenya yerekeza i Kigali mu Rwanda. Uyu munyamakuru avuga ko indege yarimo ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kanombe yananiwe kugwa ku butaka inshuro ebyiri abantu bari kumwe bagakuka umutima. Gichuru abinyujije ku […]

RDC: Abasirikare n’abapolisi bamennye inzugi biba iby’abaturage

Abaturage bo mu duce twa Mapasa, Nguba n’ak’ubucuruzi ka Tenke, mu ntara ya Lualaba, bashinja abapolisi n’abasirikare kubamenera inzugi z’inzu, bakinjiramo bagasahura ibintu n’amafaranga. Abaturage bavuga ko izi nzego zigabye mu gace ka Kolwezi mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira iryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, binjira mu nzu z’ubucuruzi n’izo kubamo bavuga ko […]

Umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani yasuye urwibutso rwa jenoside ku Gisozi- AMAFOTO

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Butaliyani, Gen C.A Giovanni Nistri yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, asobanurirwa amateka y’itegurwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryayo. Gen. C.A Giovanni Nistri, uyobora igipolisi cy’u Butaliyani kizwi ku izina rya ‘Carabinieri’ yasuye uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku wa Mbere tariki ya 26 […]

Perezida Museveni  yateye utwatsi ubusabe bwa Mugenzi we Nkurunziza

Perezida wa Uganda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Yoweri Kaguta Museveni atangaza ko inama ya y’uyu muryango iteganyijwe kuwa  30 Ugushyingo 2018 izaba binyuranye n’ubusabe bwa Perezida w’Uburundi, Pierre Nkurunziza wasabye ko iyi nama yakwigizwa imbere. Amakuru yizewe ava mu kinyamakuru Chimpreports avuga ko Nkurunziza yari yatangaje ko  Uburundi bwamenye ko iyi nama […]

Nyanza: Gutandukana kw’abashakanye babifata nk’umuco utaboneye

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugenda hagaragara ubwumvikane buke mu miryango bunasozwa rimwe na rimwe no gutandukana byemewe n’amategeko kw’abashakanye, bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, bavuga ko uyu muco udakwiye gushyigikirwa. Abageze mu zabukuru bavuga ko iki kibazo cyo gutandukana kw’abashakanye, ahanini giterwa n’uko bamwe bashinga ingo […]