RDC: Lt Col. Mabiala yakatiwe igifungo cya burundu azira ibyaha byibasiye inyokomuntu

Umusirikare mukuru mu ngabo za Congo, FARDC, yakatiwe igifungo cya burundu no guhita atabwa muri yombi nyuma yo kumuhamya ibyaha byibasiye inyokomuntu yakoreye muri Teritwari ya Kalehe mu 2013. Ni icyemezo cyafashwe n’urukiko rwa gisirikare rwa Kivu y’Amajyepfo kuwa 29 Ugushyingo uregwa adahari. Lt. Col. Mabiala Ngoma Alma, yahamijwe ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo gufata ku […]

Imyambarire idasanzwe mu gitaramo cya Yvan Buravan -Amafoto

Umuhanzi ukunzwe na benshi hano mu Rwanda Yvan Buravan umaze imyaka itatu yinjiye mu muziki ku munsi w’ejo tariki 1 Ukuboza 2018 yamuritse umuzingo (Album)we wambere yise The Love Lab ibirori byitabiriwe n’ubwiganze bwabakobwa bambaye imyenda idasanzwe ndetse n’ibyamamare byahano mu Rwanda. Mu bantu benshi bitabiriye iki gitaramo harimo umwe mu bagore bagezweho hano mu […]

Zari Hassan yasubije abifuza ko ava mu nzu ya Diamond abamo muri Afurika y’Epfo

Umunyemarikazi Zari Hassan, akaba ari nyina w’abana babiri yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz yananiwe kwihangana asubiza abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bashaka ko asohoka mu nzu ya Diamond iri muri Afurika y’Epfo. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yavuze ko adashobora gusohoka muri iyi nzu, kuko we n’abana be baguriwe iyo nzu ngo bayibemo. Yavuze ko […]

Misiri: Umukinnyi wa filimi , Rania Youssef, ashobora gufungwa imyaka 5 azira imyambarire

Umukinnyikazi w’amafilimi wo mu gihugu cya Misiri muri Mutarama azatangira kwiregura mu rukiko azira kwambara ikanzu ibonerana mu ruhame ubwo yari yitabiriye muri iki cyumweru Iserukiramuco rya cinema rya Cairo (Cairo film festival). Rania Youssef yagaragaye ubwo iri serukiramuco ryasozwaga kuwa Kane ushize yambaye ikanzu yirabura ariko ibonerana amaguru ye n’amatako byose bigaragara. Ibi rero […]

Ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7,2% muri uyu mwaka — IMF

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kiratangaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzamuka ku rugero rwa 7.2% muri uyu mwaka, bivuye kuri 6.1% mu mwaka wabanje. Impuzandengo yo kuzamukaho yari yitezwe ni 8.6% mu gihembwe cya mbere cya 2018, ariko kugenda gahoro kwabaye mu gihembwe cya kabiri kwatumye hategenywa kuzamuka kw’ubukungu ku rugero rwa 7,2% muri uyu […]

U Rwanda rwanze kwitabira imikino ya EALA i Bujumbura

U Rwanda ntirwitabiriye imikino y’inteko ishinga amategeko ya EAC ku nshuro ya 9 igomba kumara iminsi 10 yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, itariki 01 Ukuboza I Bujumbura. Umuvugizi wa EALA, Bobi Odiko yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ko u Rwanda rutitabiriye iyi mikino. Ati: “ U Rwanda nta ruri mu Burundi .” Yongeyeho ko u […]

RDC: FARDC na Monusco byaburijemo igitero cya ADF muri Beni

Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’iza Monusco, kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 30 Ugushyingo, zaburijemo igitero cy’inyeshyamba za ADF mu gace ka Boikene, mu Mujyi wa Beni, aho amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko hafashwe imbunda n’amasasu by’uyu mutwe. Hari ahagana saa moya z’ijoro ubwo FARDC na brigade ishinzwe gutabara byihuse […]

Burera: Hamenwe amaduzene asaga 480 y’inzoga zitemewe

Kuri uyu wa 30 Ugushyingo mu karere ka Burera mu murenge wa Rusarabuye  hamenewe mu ruhame  ibiyobyabwenge bitandukanye byafatiwe mu mirenge ya Cyeru, Rwerere na Rusarabuye  byafashwe na Polisi kubufatanye n’abaturage. Ibiyobyabwenge byamenwe bigizwe na Litiro 296 za kanyanga,urumogi, amaduzene 169 ya chief warage, amaduzene 210 ya Blue sky,amaduzeni 38 ya kick warage, ndetse n’amaduzene […]