Kuroga no gusabiriza nibyo bitaguteza imbere- Tom Close
Umuhanzi Muyombo Thomas  uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tom  Close avuga ko akazi kose umuntu yakora yagashyizeho umutima we wose, kamuteza imbere, uretse kuroga no gusaba. Tom Close yatangaje ibi abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, ndetse anatanga inama zo kugira ishyaka ryo gukora cyane ubutunzi bukazizana. Yagize ati “Umurimo uwo ariwo wose wakora uwushyizeho […]
Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye
Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, tariki 15 Ukuboza 2018, ku isaha ya saa 18h15, mu Murenge wa Cyitabi, Akarere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo, abantu bataramenyekana batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi, bica abaturage babiri, bakomeretsa abandi umunani nyuma muri babiri muri aba baza gupfa. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo, ivuga ko RDF yakurikiranye  abo […]
Major Ntuyahaga wahamijwe uruhare mu iyicwa ry’abasirikare b’Ababiligi mu nzira igana mu Rwanda
Urukiko rwo mu Bubiligi rwamaze gutegura ibisabwa byose ku kohereza mu Rwanda, Major Bernard Ntuyahaga, wari umusirikare mukuru muri guverinoma yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho biteganyijwe ko azagra mu Rwanda kuwa Gatanu. Major Ntuyahaga yari amaze imyaka 25 muri gereza yo mu Bubiligi nyuma yo guhamwa n’uruhare mu iyicwa ry’abasirikare b’u […]
RDC: Haravugwa ibikorwa byo kugura amajwi ku bakandida bari kwiyamamaza
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo abe, kuri ubu haravugwa ibikorwa byo kugura amajwi ku bakandida barimo kwiyamamaza. Amatora y’umukuru w’igihugu, ay’abadepite, n’ayabayobozi b’intara muri Congo ateganyijwe ku Cyumweru itariki 23 Ukuboza 2018. Inkuru dukesha BBC iravuga ko abantu babarirwa muri mirongo bari bategereje […]
Ole Gunnar ugiye gutoza Man. Utd ni muntu ki?
Ole Gunnar Solskjà ¦r ni umugabo w’imyaka 45 y’amavuko ukomoka muri Norvege, yasimbuye umutoza Jose Mourinho wirukanwe muri Man. Utd ku wa Kabiri tariki ya 18 Ukuboza 2018. Binyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Shampiyona yo mu Bwongereza (Premier League) nyuma y’iyirukanwa rya Mourinho, baciye amarenga ko Ole Gunnar ari we ushobora gutoza ikipe ya Manchester […]
Gen Salim Saleh yatunguwe n’abanyeshuri b’abahungu bambara amajipo — Amafoto
Ishuri ryisumbuye rya Nyakasura rizwi nka Nyakasura School ryo mu Karere ka Kabarole mu gihugu cya Uganda ryatunguye ndetse rinatangaza, Gen Salim Saleh, umuhuzabikorwa w’urwego rushinzwe kuzamura imibereho y’abaturage ruzwi nka OWC (Operation Wealth Creation), ubwo yarisuraga agasanga abahungu baryigaho nabo bambara amajipo nka bashiki babo. Ubwo yari yagiye gutangiza uburyo buzajya bugeza amazi meza […]
Abahekuwe n’ingabo za Gen. Nkunda barasaba ubutabera
Imyaka 10 ishize abaturage bo mu gace ka Kiwanja muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batarabona ubutabera ngo ababiciye ababo babihanirwe, bavuga ko abari inyeshyamba za CNDP zayoborwaga na Gen Laurent Nkunda, arizo zabasize bupfubyi, bupfakazi,… Ku itariki ya 4 na 5 Ugushyingo 2018, nibwo abantu bagera kuri 150 bishwe mu minsi ibiri, bitangazwa ko […]
Yivuganye indaya bararanye arangije yishyikiriza polisi
Igipolisi cyo mu Karere ka Mbarara mu gihugu cya Uganda cyataye muri yombi umugabo w’imyaka 52 wanize indaya bari bararanye kugeza ishizemo umwuka. Uwatawe muri yombi ni uwitwa Brian Kamusiime wo mu Kagari ka Rwibare, mu mujyi wa Rutoma, mu Karere ka Mbarara. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi muri Rwizi, ASP Samson Kasasira, uwatawe muri yombi […]
Bazakomeza kubabeshya ngo n’abatishoboye mu mujyi tuzabamo, uzabamo se gute?- Visi Meya Mberabahizi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasabye abaturage ko bakwiye kumenya  uko amikoro yabo ahagaze bityo bakimuka bakajya gutura ahandi kugira ngo birinde imvugo y’uko ngo n’abatishoboye bazatura mu Mujyi wa Kigali. Ni mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko igishushanyo mbonera gishya cy’Umujyi wa Kigali gisimbura icyo mu 2013 kibahonyora abandi kikabafasha. Umuyobozi wungirije w’Akarere ka […]
Itegurwa rya Jenoside mu Ruhengeri: Ubwicanyi bweruye bwakorewe Abatutsi muri Kinigi mu 1991
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri bugaragaza ko mu makomine atandukanye yari agize iyi  Perefegitura habaye ubwicanyi bweruye bwibasiye Abatutsi hagati ya 1990 na 1993 mu rwego rwo gutegura no kugerageza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bugaragaza ko  ubwicanyi mu buryo bweruye bwatangiye […]
Nkumbuye igitsina cye gusa- Cardi B avuga ku wo bahoze bakundana
Umuraperikazi ukunzwe muri iyi minsi muri Amerika, Cardi B avuga ko mu by’ukuri adakumbuye cyane uwo bahoze bakundana, Offset ko akumbuye gusa igitsina cye. Uyu muraperkazi Cardi B ukunzwe cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo ‘Girl like you’ yafatanyije na Maroon 5 yatandukanye n’umuhanzi Offset mu mezi make ashize nyuma yo kubyarana umwana w’umukobwa Kulture. […]
Abasukuti basaga 200 b’Abagande babujijwe kwinjira ku butaka bw’u Burundi
Urubyiruko rw’abasukuti (scouts) rusaga 200 rw’Abagande rwabujijwe kwinjira ku butaka bw’u Burundi n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka z’iki gihugu, mu majyaruguru y’uburasirazuba mu Ntara ya Muyinga, aho bari bagiye mu nama ihuza abasukuti bo mu karere ibera mu Ntara ya Gitega igomba gusoza kuri uyu wa Kane. Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko uru rubyiruko rwakuwe […]
Rwamagana: Umupfakazi warokotse Jenoside aratakambira ubuyobozi kubera inzu yenda kumugwaho
Mukakabera Stephanie ni umupfakazi warokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 utuye mu Mudugudu wa Kagerero mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro utakambira ubuyobozi abusaba kumufasha akubakirwa agasanirwa inzu yubakiwe yenda kumugwira. Mukakabera abana n’abana be 2 barimo umukobwa we ufite ubumuga nawe ufite abana batatu bose babana na nyirakuru mu nzu yenda […]
Amerika ifitiye amakenga Leta y’u Burundi yafunze ibiro by’agashami ka Loni
Nyuma yaho Leta y’u Burundi ifatiye icyemezo cyo gufunga ibiro by’agashami k’Umuryango w’Abibumbye, gashinze uburenganzira bwa muntu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaza ko biteye amakenga mu gihe muri iki gihugu hakigaragara ibikorwa by’umutekano muke. Amerika ivuga ko ihangayitse kuri iyi ngingo y’u Burundi mu gihe muri iki gihugu ngo hakigaragara ibikorwa byo guhutaza uburenganzira […]
Nyamagabe: Ubuyobozi ntibukozwa kwemerera abaturage kubwira itangazamakuru uko biyumva nyuma y’igitero
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonavanture Uwamahoro yateye utwatsi umunyamakuru w’ijwi rya Amerika, Thermistocle Mutijima wamusabaga ko yaganira n’abaturage kugira ngo bamubwire uko biyumva nyuma y’igitero cyagabwe mu Murenge wa Kitabi kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize kigahitana bane kigasiga inkomere esheshatu. Umwe mu baturage wavuze ko ari hari ibyo ashinzwe mu nzego z’ibanze mu  yabwiye uyu munyamakuru […]
Nyanza: Abunzi babangamirwa no kudahugurwa ku mategeko yavuguruwe
Ku wa Mbere tariki ya 17 Ukuboza 2018, abunzi bo mu karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, bagejejweho ibikoresho bitandukanye byo kwifashisha mu kazi kabo n’umuryango RCN Justice et Democratie, nyamara aba bunzi kuri bo ibikoresho ngo basanzwe babihabwa ndetse bari banabifite ahubwo, icyo bifuza kurusha ibindi ni uko  bahabwa amahugurwa ku mategeko kuko ahinduka buri […]
Umuhanzi wo muri Sudani y’Epfo yafatiwe muri Uganda afite imbunda ya SMG
Abayobozi bo muri Sudani y’Epfo bari mu mishyikirano na bagenzi babo bo muri Uganda bareba uko umuhanzi wo muri Sudani y’Epfo wafatiwe muri Uganda mu cyumweru gishize afite imbunda yarekurwa. Uyu wari ufite imbunda ya SMG ngo akaba yarisanze muri Uganda arimo guhiga. Ubwo yari ayoboye kuri uyu wa Kabiri inama hagati y’itsinda ry’Abagande n’iry’Abanya-Sudani […]
Ruhango: Abaturage basubijwe inka zabo bari bibwe
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kabagali bari bamaze amezi arenga abiri baribwe inka kuri uyu wa 17 ukuboza 2018 bazishubijwe na Polisi y’u Rwanda. Ni inka 3 zari zaribwe mu bihe bitandukanye , imwe yari imaze amezi abiri naho izindi 2 zo zari zimaze iminsi 6. Umuvugizi wa Polisi […]