Perezida Trump aritegura kongera guhura na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru
Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika itangaza ko Perezida Donald Trump yiteguye kubonana ubugira kabiri na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un, mu mpera z’ukwezi gutaha. Iri tangazo risohowe nyuma y’aho Perezida Trump abonaniye n’ umuhuza mu biganiro wa Korea ya Ruguru, Kim Yong-chol mu biro bye i New York akamushyikiriza ibaruwa […]
Naryamanye n’abagabo b’abaherwe benshi ariko ntabwo ndi we- Huddah Monroe
Umunyamideli wo muri Kenya, Huddah Monroe avuga ko ubukire butazanwa no kuba wakoranye imibonano mpuzabitsina na kanaka ahubwo ko bubyarwa no gukora cyane. Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Huddah yahishuye ko yaryamanye n’abagabo benshi kandi bakize cyane ariko ko urwego bariho we atararugeraho. Yagize ati “Naryamanye n’abaherwe benshi ariko kugeza n’iyi saha ntabwo ndi […]
Burkina Faso: Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye yose beguye
Mu gihugu cya Burkina Faso Minisitiri w’Intebe, Paul Kaba Thieba na guverinoma ye yose beguye kuri uyu wa Gatanu, itariki 18 Mutarama, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umukuru w’iki gihugu rivuga. Nta bisobanuro byatanzwe kuri iri yegura rya guverinoma yose, nubwo amakuru agera kuri AFP avuga ko Perezida Roch Marc Christian Kabore ashaka guhumeka umwuka mushya […]
Yafashwe yikinisha anarunguruka mu idirishya ry’icyumba umukobwa wa Beckham araramo
Umusore witwa Geoffrey Cassidy wo mu mujyi wa Floride, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakubiswe bikomeye ubwo yafatwaga yikinishiriza inyuma y’idirishya ry’icyumba umukobwa wa Tony Beckham wamamaye muri ruhago aryamamo. Tony Beckham yamamaye cyane muri Shampiyona y’umupira w’amaguru muri Amerika, akaba yarafashe Geoffrey ubwo yari  mu cyumba cy’umukobwa we, agatungurwa no kubona uyu musore […]
Umucamanza Theodor Meron wari warazonze u Rwanda ntakiri umuyobozi wa MICT
Umucamanza Theodor Meron wakunze kurwaza umutwe u Rwanda by’umwihariko abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Gatanu, itariki 18 Mutarama 2019 yavuye ku mugaragaro ku buyobozi bw’urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe n’urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha n’urwashyiriweho Yougoslavia (MICT), aho asize arekuye benshi bagize uruhare muri jenoside mu buryo buutavuzweho rumwe. Ikinyamakuru Jeune […]
Uwahoze ayoboye Mexique arashinjwa kwakira akayabo ka ruswa z’abacuruzi b’ibiyobyabwenge
Uwahoze ari Perezida wa Mexique, Peà ±a Nieto aravugwaho kuba yarakiriye miliyoni 100 z’Amadolari nka ruswa yahawe n’umucuruzi kabuhariwe w’ibiyobyabwenge, Joaquà Ân “El Chapo” Guzmà ¡n nk’uko umutangabuhamya yabitangarije urukiko muu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza. Alex Cifuentes, uvuga ko yakoranye bya hafi imyaka myinshi na El Chapo yabwiye urukiko rwo muri New York ko ibijyanye n’iyi ruswa yari […]
Rihanna yagaragaye nta murinzi atonze umurongo ku bwiherero rusange, yanga gukoresha ubwihariye
Umuhanzikazi Rihanna ubusanzwe uzwiho kwicisha bigufi yagaragaye atonze umurongo nk’abandi bose bakeneye serivisi z’ubwiherero ndetse yanga kwifashisha ubwihariye nk’umuntu udasanzwe w’icyamamare. Iyi nkuru yatangajwe bwa mbere n’umugore witwa Zara Rahim kuri twitter wavuze ko yahuriye na Rihanna ku murongo bategereje serivisi z’ubwiherero. Uyu mugore abinyujije kuri twitter kuwa 17 Mutarama 2019 yavuze ko Rihanna yari […]
HRW irashinja Uganda kutageza mu nkiko Gen Kayihura kubera ibyaha by’iyicarubozo n’ubwicanyi
Raporo nshya y’Umuryango Mpuzamahanga Urengera Uburenganzira bwa Muntu (HRW) ivuga ko Uganda yananiwe gukumira ubwicanyi ndengakamere n’iyicarubozo. Itunga agatoki Gen. Kale Kayihura wahoze ayobora Polisi y’iki gihugu nk’uwahagarikiye ibi byaha ariko akaba atarigeze abiryozwa. Raporo ya HRW ivuga ko hari ubwicanyi bwibasiye abaturage nk’aho mu 2016, habayeho ubwicanyi mu Karere ka Gasese ahaguye abantu 100. HRW […]
Dipolome mpimbano ya Félix Tshisekedi ishobora gusubiza Kabila ku ntebe
Bisabwe n’ubutabera bwa Congo, ubw’u Bubiligi bwemeje ko umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika muri Congo, Félix Tshisekedi, wanatangajwe ko ari we watsinze amatora na Komisiyo y’amatora, yakoresheje impamyabumenyi y’impimbano mu gihe yatangaga kandidatire ye. Ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi cyari byabajije ishuri Félix Tshisekedi avuga ko ryamuhaye impamyabumenyi ryitwa Institut des carrières […]
Ruhango: Bane bafatanwe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’ibyibano
Mu bikorwa bigamije ku rwanya ubujura bya kozwe na Polisi ikorera mu karere ka Ruhango kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mutarama byafatiwemo abagabo bane bicyekwa ko batunze ibikoresho by’ikoranabuha byibwe mu turere dutandukanye. Ibi bikorwa byafatiwemo ibikoresho bigizwe na televiziyo 1, mikoro 3, indangururamajwi 1, telephone 2 zo mu bwoko bwa ipad, mudasobwa […]
Nyamasheke: Abaturage barinubira umwanda ugaragara ku biro by’akagari ka Rushyarara
Abaturage bo mu Kagari ka Rushyarara, mu murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke bavuga ko barambiwe guherwa serivisi mu biro by’akagari birangwa n’umwanda, aho n’ubwiherero bwako bwangiritse bikabije bagatinya no kubukoresha cyane cyane mu bihe by’imvura, bakibaza ukuntu ubuyobozi bubakangurira isuku kandi no ku biro by’akagari kabo ntayihari. Bamwe mu batuye aka kagari ntibariye iminwa […]