Umucamanza Theodor Meron wari warazonze u Rwanda ntakiri umuyobozi wa MICT

Sangiza iyi nkuru

Umucamanza Theodor Meron wakunze kurwaza umutwe u Rwanda by’umwihariko abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Gatanu, itariki 18 Mutarama 2019 yavuye ku mugaragaro ku buyobozi bw’urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe n’urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha n’urwashyiriweho Yougoslavia (MICT), aho asize arekuye benshi bagize uruhare muri jenoside mu buryo buutavuzweho rumwe.

Ikinyamakuru Jeune Afrique kiravuga ko ari ibyishimo I Kigali nyuma y’aho uyu mucamanza w’Umunyamerika w’imyaka 88 aviriye kuri uyu mwanya wa Perezida wa MICT.

Hari hashize imyaka myinshi abayobozi b’u Rwanda binubiye ivugururwa rya manda y’uyu mucamanza wakunze gufata ibyemezo byo gufungura abahamijwe uruhare muri jensoide yakorewe Abatutsi batarangije ibihano bahawe. Uwo yaherukaga gufungura yanakoze mu ibanga rikomeye ni Aloys Simba wahamijwe uruhare mu iyicwa ry’abantu 40,000.

Umucamanza Theodor Meron yashyizwe kuri uyu mwanya avuyeho muri Werurwe 2012, manda ye ivugururwa bwa mbere mu 2016 no mu 2018 nubwo yari akomeje kunengwa na Guverinoma y’u Rwanda.

Uyu mucamanza kandi yagize uruhare mu kugabanyiriza ibihano mu bujurire benshi bakoze jenoside barimo Theoneste Bagosora ufatwa nk’ubwonko bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanagize uruhare mu kurekura benshi bahamijwe ibyaha n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha (TPIR) badasoje igihano bakatiwe ibintu byakunze gutuma anengwa n’abatari bacye batari u Rwanda gusa.

Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda yari iherutse gutangaza ko mu minsi ye ya nyuma nka perezida w’urukiko rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha, TPIR, umucamanza Theodor Meron ngo yamaze kunoza umurage we wo kubangamira ubutabera mpuzamahanga afungura Umunyarwanda Simba Aloys imyaka umunani mbere y’uko arangiza igihano yahawe kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hirengagijwe abo yakoreye icyaha n’abarokotse.

Itangazo Bwiza.com yabashije kubona ryamagana iri fungurwa rya Simba Aloys minisiteri y’ubutabera yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki 17 Mutarama, rivuga ko Umucamanza Meron azi neza uruhare Simba yagize mu bwicanyi bwakorewe abana b’Abatutsi, abagore n’abagabo 40,000 mu Ishuri ry’ubumenyingiro rya Murambi, akaba azi ko kuri Paruwasi ya Kaduha Simba yahajyanye intwaro gakondo, imbunda na grenades akabiha abicanyi ndetse akabategeka gukuraho umwanda mbere yo kugira ahari ubuhungiro ibagiro.

https://bwiza.com/2019/01/17/u-rwanda-rwamaganye-irekurwa-mu-ibanga-rya-simba-aloys-adasoje-igihano-yahawe/

Iri tangazo kandi risaba uzasimbura Theodor Meron kujya yubaha amategeko n’ibimenyetso mu gihe hasuzumwa gufungura uwahamijwe icyaha igihe kitaragera ndetse no gukorera mu mucyo kugirango Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bafite aho bahuriye n’imanza kuri jenoside yakorewe Abatutsi zikiri imbere ya MICT bajye bahabwa amakuru n’amahirwe yo kugira icyo bavuga.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *