Uganda: Umuyobozi wa MTN mobile money  yirukanwe mu gihugu kubera Bobi Wine

Umuyobozi wa MTN mobile money muri Uganda, Elsa Mussolini  yatangaje ko yirukanwe muri Uganda kuwa Kabiri w’iki cyumweru ku bwo gushinjwa gutera inkunga Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine. Inzego z’umutekano muri Uganda zishinja uyu Mutaliyanikazi  gutera inkunga abakora akaduruvayo mu gihugu. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga  yemeje aya makuru nk’uko […]

Rihanna yababajwe no kumva Chris Brown ashinjwa gufata umukobwa ku ngufu

Inshuti za hafi z’icyamamare Robyn Rihanna Fenty, uzwi ku izina rya Rihanna batangaza ko yababajwe cyane n’amakuru arimo kuvugwa kuri Chris Brown bahoze bakundana, ko yaba yafashe umugore ku ngufu. Ku wa Mbere tariki ya 21 Mutarama 20919, nibwo Chris Brown, umurinzi we n’inshuti ye batawe yombi, nyuma y’aho umugore amushinje kumufata ku ngufu. Ikinyamakuru […]

Col. Tawimbi Richard bicyekwa ko yakoranaga na Kayumba Nyamwasa yafatiwe i Kinshasa

Col Tawimbi Richard wari umuyobozi w’inyeshyamba za Gumino, binacyekwa ko yakoranaga n’abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa n’abarundi, yafashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bitangazwa ko uyu mukoroneli yafatiwe i Kinshasa ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, tariki ya 16 Mutarama 2019, ngo akaba yakoranaga n’abarundi ndetse n’imitwe y’inyeshyamba iyobowe na Kayumba Nyamwasa. SOS/Burundi dukesha iyi […]

Uganda: Abayobozi ba MTN basigaye mu mazi abira nyuma y’iyirukanwa ry’Umunyarwandakazi n’Umufaransa

Umuyobozi nshingwabikorwa wa MTN-Uganda, Wim Vanhelleputte na mugenzi we, Anthony Katamba ushinzwe serivisi bahamagajwe n’Igipolisi cya Uganda ngo batange ibisobanuro ku bakozi babiri bakuru b’iki kigo cy’itumanaho, Umufaransa n’Umunyarwandakazi, bashinjwa ibikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano wa Uganda. Amakuru agera ku rubuga Softpower dukesha iyi nkuru aravuga ko kuri uyu wa kabiri Wim yahamagajwe n’umutwe wa […]

RDC: Ntiharamenyekana ingoro umukuru w’igihugu mushya azakoreramo

Ikibazo cy’ingoro  umukuru w’igihugu mushya wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo azakoreramo ngo cyasubizwa n’urwego rushinzwe umutekano we nk’uko Peter Kazadi, wari umuyobozi wa cabinet wa Felix Tshisekedi yabitangarije Top Congo Fm. Peter Kazadi avuga ko kuri ubu adashobora kuvuga aho Perezida Tshisekedi azaba kuko atabifitiye uburenganzira. Yagize ati: “ Icyo nzi ni uko Perezida […]

Umwuka mubi hagati ya Diamond na mushiki we kubera Tanasha Donna

Mushiki wa Diamond Platnumz, Queen Darleen atangaza ko we atarajwe ishinga no kubona uwo musaza we azashyingitanwa na we kuko ngo asanzwe amubona. Ibi ni nabyo byatumye yanga kwitabira ibirori byo kwerekana uyu mukobwa. Uyu mukobwa yatangaje ibi ubwo yaganiraga na kimwe mu binyamakuru byo muri Tanzaniya, Ijumaa Wikendi cyari kimubajije impamvu atagaragaye mu muhango […]

Turashaka kugira igihugu kitarimo ibyaha, buri wese akishyira akizana- Min. Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Busingye Johnston avuga ko hari intego yo kugira igihugu gitekanye, kitarangwamo ibyaha, buri munyarwanda akishyira akizana. Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Mutarama 2019, ubwo hatangizwaga ku rwego rw’igihugu Icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko, umuhango ubera mu Kagari ka Nyakagezi, Umurenge wa Huye, mu Karere […]

Abayobozi b’amashuri basabwe gusobanura irengero rya mudasobwa hafi 1000 mu zo bahawe

Abayobozi b’amashuri yisumbuye atandukanye hirya no hino mu gihugu basabwe gusobanura aho zimwe muri mudasobwa ibigo bayobora byahawe na guverinoma zagiye. Guverinoma y’u Rwanda yashoye akayabo ka Miliyari 23 z’Amanyarwanda mu gukwirakwiza ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho mu mashuri birimo za mudasobwa, projectors, no mu gushyira internet muri aya mashuri . Guverinoma ikaba yarakwirakwije mudasobwa 69,982 zose […]

RDC: Manu wari umuyobozi w’inyeshyamba yishwe na FARDC

Igisirikare cya Congo cyatangaje kuri uyu wa 22 Mutarama 2019, ko kishe uwitwa Manu, umuyobozi w’inyeshyamba za Simba, zazengereje abaturage muri Teritwari ya Mambasa, mu Ntara ya Ituri. Uyu muyobozi yicanwe n’inyeshyamba ze esheshatu ubwo zakozanyagaho n’ingabo za Leta (FARDC) ku muhanda Kisangani (Tshopo) muri iyi teritwari ya Mambasa. Umuvugizi w’ingabo mu Ntara ya Ituri, […]

Haribazwa ishingiro ry’ibiregwa Tabura na Prentout ugereranyije n’ibyo bari bashinzwe muri MTN Uganda

Nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri, itariki 22 Mutarama 2019 humvikanye amakuru y’ihagarikwa n’icyurwa ry’abanyamahanga babiri bakoreraga MTN Uganda bashinjwa ibikorwa by’ubutasi bigamije guhungabanya umutekano wa Uganda, kuri ubu haribazwa ishingiro ry’ibirego baregwa byo kumviriza no kumena amabanga y’abayobozi ba Uganda ugereranyije n’imyanya aba bombi bari bafite muri iki kigo cy’itumanaho. Itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe […]

Espagne: Cristiano Ronaldo yarokotse umunyururu ariko acibwa akayabo

Umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo, kuri uyu wa Kabiri, itariki 22 Mutarama, yabashije gucika uburoko ariko ategekwa n’urukiko rwo muri Espagne ndetse yemera kuzishyura akayabo ka miliyoni 18,8 z’Amayero azira kunyereza imisoro ubwo yari akiri umukinnyi wa Real Madrid. Uru rukiko rukaba rwakatiye Ronaldo igifungo cy’imyaka ibiri cyahise kigabanywa kigera ku mande y’Amayero 365,000 […]

Rusizi: Bashimye Imana ku bw’ibyo yabagejejeho umwaka ushize- AMAFOTO

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi buvuga ko ubufatanye hagati yabwo, abaturage n’abafatanyabikorwa bose barimo n’amadini n’amatorero ahakorerwa bwatanze umusaruro ukomeye umwaka ushize, aho bavuye ku mwanya wa Karindwi mu mihigo y’imirenge bakegukana igikombe cy’imihigo, bakaba babishimira Imana n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu bubafasha kubigeraho. Babigaragaje mu giterane cy’iminsi ibiri cya Rwanda shima Imana, aho […]

Urunturuntu hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi ku mupaka wa Ruhwa

Ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Burundi n’u Rwanda haravugwa urunturuntu, aho kuri uyu wa Mbere ushize nyuma ya saa sita hagaragaye umwuka mubi hagati y’ingabo z’u Burundi n’ingabo z’u Rwanda nk’uko amakuru aturuka aha avuga. Aya makuru agera kuri SosMediasBurundi aravuga ko abapolisi bo mu mutwe ushinzwe kurwanya imyigaragambyo bashobora kuba baragerageje gushotora ingabo […]