Abakobwa bahiganwa muri Miss Rwanda 2019 ni Abanyarwanda ibindi nta gaciro- Fidèle Ndayisaba

Umunyamabanga  Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), yamaganiye kure ubutuma bukomeje gucishwa ku mbuga nkoranyambaga bukubiyemo amacakubiri, bugaruka cyane ku bari mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019. Agendeye no ku butuma Komisiyo abereye umuyobozi yari yatangaje ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Ndayisaba avuga ko aba bakobwa bari muri iri […]

Tanasha ankunda ku bw’urukundo rumurimo ntabwo ari ku bw’amafaranga- Diamond

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, avuga ko umukobwa wo muri Kenya witwa Tanasha Donna bakundana, amukunda ku bwo bimurimo, ko atari ukumukurikiraho amafaranga. Ibi umuhanzi Diamond yabitangaje ku wa Kane tariki ya 24 Mutarama 2019, ubwo yagiranaga ikiganiro na Wasafi Tv abereye n’umuyobozi. Diamond yashimangiye ko Tanasha amukunda bya nyabyo, bitandukanye n’ibivugwa ko amukurikiyeho […]

Inyeshyamba 600 zishimiye intsinzi ya Félix Tshisekedi zashyize intwaro hasi

Ku wa Gatanu tariki ya 25 Mutarama 2019, abarwanyi 600 bo mu mutwe w’inyeshyamba wa Kamuina Nsapu bashyize intwaro hasi nyuma y’aho FĂ©lix Tshisekedi atsindiye amatora akanarahirira kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Gatanu nibwo izi nyeshyamba zafashe inzira yerekeza i Kananga (KasaĂ ÂŻ Central) gushyira hasi intwaro bari bafite, zambaye ibitambaro […]

Nakiranye akababaro kenshi kuva mu ikipe ya AS Monaco- Thierry Henri

Thierry Henri w’imyaka 41 y’amavuko wabiciye bigacika muri ruhago ku mugabane w’u Burayi, nyuma yo kwirukanwa ku kazi k’ubutoza mu ikipe ya AS Monaco, atangaza ko yabyakiranye akababaro kenshi. Henri yirukanwe ku wa kane tariki ya 24 Mutarama 2019, kuri aka kazi kari ko ka mbere akoze nk’umutoza mu gihe iyi kipe ubu iri ku […]

HCR irahakana guha impunzi z’Abarundi imyambaro ya gisirikare

Mu gihe abayobozi batari bacye b’u Burundi bari bakomeje kurakazwa n’amakuru avuga ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, ryaba ryarahaye impuzankano za gisirikare impunzi z’Abarundi, uhagarariye HCR mu Burundi yahakanye aya makuru. Madamu Gogo Hukportie, uhagarariye HCR mu Burundi yabihakaniye mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatanu avuga ko nta myambaro ya gisirikare […]

Hasojwe icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko

Kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 25 Mutarama 2019, cyari icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda hose ku nsanganyamatsiko igira iti :  RANGIZA INSHINGANO YAWE, USHYIRA MU BIKORWA IBYEMEZO BY’INKIKO . Iki cyumweru gikorwamo ibikorwa binyuranye birimo kwigisha abaturage amategeko akoreshwa mu buzima bwa buri munsi, gukemura ibibazo by’abaturage mu Mirenge, gusura […]

RCS igiye gukaza umutekano nyuma y’iraswa rya batatu bagerageza gutoroka

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Amagereza (RCS) rutangaza ko rugiye gukaza ibikorwa byo gucunga umutekano nyuma y’aho bigaragariye ko imibare y’abagerageza gutoroka igenda yiyongera. Umuvugizi wa RCS, Hillary Sengabo atangaza ko  muri izi ngamba harimo gushyiraho kamera ngenzuzi, kongera uburebure bw’inkuta za gereza no gushyiraho iminara y’abarinzi ku magereza yose. Ubuyobozi bw’uru rwego bwatanagrije TNT dukesha […]

Ese koko abaturage b’Abarundi baba batangiye gukumirwa muri Uganda?

Amakuru aturuka ku mupaka wa Muyingakobero uri mu majyaruguru y’u Burundi uhuza Tanzania n’iki gihugu, aravuga ko guhera ku mugoroba wo kuwa Kane ushize Abarundi batari koroherwa no kwinjira ku butaka bwa Uganda. “ Twageze Kabanga, Tanzania n’igipolisi bidusaba gusubira mu Burundi ,”uwo ni umugenzi wari muri bus yerekeza muri Uganda anyuze muri Tanzania. Iyi […]

Umugore wanjye ameze nka Cristiano Ronaldo- Diamond Platnumz

Umuhanzi Diamond Platnumz akomeje gutakagiza umukobwa bateganya kubana vuba, Tanasha Donna vuga ko azi ibintu byinshi harimo kwitwara neza mu buriri no mu gikoni. Diamond na Tanasha bateganya kubana muri Gashyantare 2019 mu bukwe bavuga ko buzamara iminsi ine abatumiwe barya bananywa. Uyu mugabo w’abana batatu yeteguje abakunzi be ko agiye kubyibuha mu minsi iri […]

 Kenya: Urubyiruko rwize nirwo  rukomeje kujya muri Al Shabaab

Igihugu cya Kenya kuwa 15 Mutarama uyu mwaka cyagabweho igitero cy’iterabwoba na Al Shabaab gihitana  abantu 21. Batandatu mu bakigabye bahasize ubuzima barimo n’abakiri bato nk’uko amafoto yabyerekanaga. Umwe mu bimenyabose muri Kenya, Huddah Monroe  yatangaje ko impamvu y’iyi mikorere y’urubyiruko rwa Kenya ari ukuba urubyiruko rwatakaje icyizere kuko Leta ntacyo irufasha. Uyu mukobwa avuga […]

Sudani: Imyigaragambyo ikaze yongeye kubura nyuma yo kuva mu musigiti

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 25 Mutarama , bagisohoka mu musigiti abaturage ba Sudani bahise basubira mu myigaragambyo mu mujyi wa Omdourman. Aho Polisi yifashishije ibyuka biryana mu maso igerageza kubatatanya. Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Sadek al-Mahdi yavugiye ijambo mu musigiti agira ati: “ubutegetsi bugomba kuvaho bidatinze,” Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP. Sadek al-Mahdi […]

Rusizi: Bane bafashwe bakekwaho kunyereza ifumbire ya nkunganire muhinzi

Abagabo bane bafatiwe mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bakekwaho kwiba ibiro Magana atanu (500kg) by’ifumbire ya nkunganire muhinzi. Kuri uyu wa kane tariki  24 Mutarama, nibwo Polisi yafashe aba bagabo batwaye imifuka 10 y’ifumbire bari bajyiye kugurisha mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police […]

Uganda: Umunyarwandakazi Fille aravugwaho kuzahazwa n’ibiyobyabwenge

Umunyarwandakazi ukorera umuziki Fille Mutoni aravugwaho kuzahazwa no gukoresha ibiyobyabwenge nyuma yo gutandukana n’umugabo we, Edward Katamba uzwi nka Mc Kats. Aya makuru yashyizwe hanze n’umugabo wa Fille  Katamba wavuze ko yatandukanye n’umugore we bitewe n’uko yagendaga aba imbata y’ibiyobyabwenge uko iminsi yagendaga ihita. Uyu mugabo wabyaranye na Fille ndetse akaba yari n’uhagarariye inyungu ze […]