Hasojwe icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko

Sangiza iyi nkuru

Kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 25 Mutarama 2019, cyari icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda hose ku nsanganyamatsiko igira iti :  RANGIZA INSHINGANO YAWE, USHYIRA MU BIKORWA IBYEMEZO BY’INKIKO .

Iki cyumweru gikorwamo ibikorwa binyuranye birimo kwigisha abaturage amategeko akoreshwa mu buzima bwa buri munsi, gukemura ibibazo by’abaturage mu Mirenge, gusura imfungwa n’abagororwa mu magereza hagatangwa inama ku bibazo bafite, kunganira ku buntu abatishoboye mu nkiko no kurangiza imanza, by’umwihariko izaciwe n’Inkiko Gacaca zerekeranye n’imitungo yangijwe n’iyasahuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Cyatangijwe mu Rwanda hose hirya no hino ku wa kabiri tariki ya 22 Mutarama 2019. Ku rwego rw’Igihugu cyatangirijwe mu karere ka Huye, mu ntara y’Amajyepfo na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnston.

Atangiza icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko, Minisitiri Busingye yashishikarije abaturage kujya bafata iyambere bakarangiza imanza batsinzwe batabanje kubibahatira kuko kuba hari imanza zitarangizwa biteza amakimbirane bitewe n’uko hari uba yimwe ubutabera.

Yagize ati “Kwicarana umubare w’imanza watsinzwe utarangiza ntabwo bivuze ko abantu babayeho neza ahubwo bivuze ko babayeho nabi mu makimbirane. Ndahamagarira abantu mudashaka kurangiza ku neza imanza mwatsinzwe ko iki cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko kirangira muzirangije.”

Dxl6YcSXcAAtlMt

Kwirinda ihohotera n’ihohoterwa by’umwihariko irikorerwa mu ngo,na byo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yabikanguriye abaturage anabasaba kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari imvano y’ihohotera no kwangiza ubuzima bikanadindiza iterambere.

Uyu muhango wo gutangiza ku rwego rw’igihugu icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko wanitabiriwe n’abashyitsi bo mu gihugu cya Maroc bari bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakaba bari bayobowe na Minisitiri w’Ubutabera w’icyo gihugu, Nyakubahwa Mohamed Aujjar.

Uruzinduko rwa Minisitiri Busingye Johnston rwakomereje mu karere ka Nyaruguru ku wa 23 Mutarama 2019, aho yabanje kugirana ibiganiro na Njyanama y’ako karere abereye imboni muri Guverinoma, nyuma y’aho akagirana ibiganiro n’abaturage b’umurenge wa Mata muri gahunda yo kubaha ubutumwa bwagenewe icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko.

Aba baturage nabo yabakanguriye kubahiriza ibyemezo by’inkiko, kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha muri rusange, kugira isuku no kugira umuhate wo gukora bagaharanira kwinjira mu cyiciro cy’abishoboye aho guharanira guhora babarurirwa mu cyiciro cy’abatishoboye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *