Ange Kagame aranenga gutesha agaciro Ikinyarwanda kwagaragaye muri Miss Rwanda 2019

Ange I. Kagame, umukobwa w’umukuru w’igihugu, Paul Kagame, aranenga iteshagaciro ry’Ururimi rw’Ikinyarwanda ryagaragaye mu birori bisoza irushanwa rya Miss Rwanda 2019, aho avuga ko kuba umuntu atavuga ururimi rw’amahanga bidakwiye gutuma nawe ubwe ateshwa agaciro. Ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 26 Mutarama 2019 nibwo hamenyekanye Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 nyuma y’aho […]

Uganda: Guverinoma iritegura gusobanura birambuye aho umubano n’u Rwanda uhagaze

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Dr Ruhakana Rugunda yahishuye ko Guverinoma yitegura gusohora itangazo ku mibanire y’iki gihugu n’u Rwanda nyuma y’iminsi mikeya Uganda yirukanye abakozi batatu ba MTN barimo Umunyarwandakazi bashinjwa gushaka guhungabanya umutekano wa Uganda. Ibi Minisitiri w’Intebe wa Uganda yabitangarije inteko ishinga amategeko nyuma yo gusabwa gusobanura aho guverinoma ihagaze ku makuru avuga […]

Kenya yongeye kwibasirwa n’igitero cy’iterabwoba

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 26 Mutarama igihugu cya Kenya cyongeye kwibasirwa n’igitero cy’iterabwoba, ubwo igisasu cyaturikiraga hanze y’inzu yerekeranirwamo sinema mu gace kaba karimo abantu benshi ko mu murwa mukuru kigakomeretsa abantu babiri. Umwe mu bakomeretse ni umukarani wari uhawe umuzigo muto awuhawe n’umuntu wahise abura ari igisasu. Undi wakomeretse ni ucuruza ibinyamakuru nk’uko […]

Masisi: Imirwano imaze iminsi itatu yaguyemo abagera kuri 14 abandi benshi barakomereka

Byibuze abantu 14 barishwe abandi benshi barakomereka mu mirwano yahuje kuva kuwa Kane kugeza kuri uuyu wa Gatandatu mu gitondo inyeshyamba za NDC- RĂ©novĂ©  uyoborwa na Guidon ndetse n’ihuriro ry’abarwanyi ba Nyatura n’aba APCLS iyoborwa na Janvier Kalahiri. Amakuru aturuka mu gipolisi cya Kitchanga aremeza ko iiyo mirwano yabereye mu duce twa Shimbisha, Kalungu naNyabura, […]

U Bufaransa: Icyumweru cya 11 cy’imyigaragambyo cyaranzwe no guhangana na polisi

kuri uyu wa Gatandatu mu Bufaransa, abantu ibihumbi bazwi ku “dukote tw’umuhondo” bakomeje imyigaragambyo mu mihanda yo muri iki gihugu. Ni icyumweru cya 11 cy’imyigaragambyo yamagana amavugurura ajyanye n’ubukungu ya perezida Emmanuel Macron. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, bigereranyije biravuga ko abigaragambyaga bari bamaze kugera ku 22,000 hagati mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri […]

Rubavu: Hafatiwe amabaro asaga 100 y’imyenda yinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu

Mu bikorwa byo kurwanya ibicuruzwa byinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuri uyu wa 26 Mutarama, Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Bugoyi yafashe amabaro asaga 100 y’imyenda ya caguwa yinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu. Aya mabaro y’imyenda ya caguwa yafatiwe mu rugo rwa Bizimana […]