Ibitekerezo ku itorero ry'Igihugu, Chairman Bamporiki yanyunganira

Nshimishijwe n’uko ubuyobozi bw’igihugu bwifuje ko u Rwanda n’Abanyarwanda bagaruka ku muco wabo ukaba ishingiro ry’izindi ngeri z’imibereho yabo (instauration du cadre de structuration du champ social de la nation), nkaba naragize igitekerezo ndetse nkaba nsaba ubuyobozi bw’itorero ry’Igihugu cyane Chairman Bamporiki ngo anyunganire kuri ibi nibaza: Gutanga ibitekerezo kuri urwo rwego, imikorere yarwo ndetse […]

Nyarugenge: Urukiko rwahamije abagore babiri guhimba inyandiko, rubahanaguraho ubuhemu

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwasomye urubanza ubushinjacyaha buregamo abagore babiri aribo Mukagihana Marie Claire na Bampire Nyirahabimana Gaudance bashinjwa guhimba « bon de commande » y’akarere ka Rulindo. Iyi yakoreshejwe mu kugura imiti idakenewe muri Proline Health Care& Systems Depot Pharmacetique, bakoragamo bombi. Bavugwaho kandi kugemura imiti mu bitaro bya Ruhengeri bayikuye aho bakora, nyamara bakishyuriza Buranga […]

Ibyaha birandembeje, nkeneye amasubyo na penetensiya kubera kuvuna imiheha nkongezwa

Kuvuna umuheha ukongezwa undi mu buryo busanzwe bivugwa ku muntu w’umutoni ku muntu umukuriye cyangwa umufiteho ububasha ukora amakosa aho guhanwa no gufatirwa ibyemezo agakingirwa ikibababa, akagororerwa, akazamurwa mu ntera, agahabwa ibihembo n’ibindi byiza nk’ibyo. Iyi nkuru ijimije iraca amarenga ku bantu bamwe nk’abo bayobora abandi mu buryo bw’ubusumbane kuko mu gihe hari abagororerwa batabikwiriye […]

Mwana wanjye uzabe intwari! Ndagukunda kandi nkunda u Rwanda- Kizito Mihigo

Umuhanzi Kizito Mihigo umaze amezi ane ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, agafungurwa, kuri uyu wa 1 Gashyantare 2019, Umunsi Mukuru w’Intwari z’u Rwanda, yagize ubutumwa atanga akoresheje indirimbo nk’igihangano cye, asaba umwana kuba intwari no gukunda igihugu. Kizito Mihigo yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 10 mu mwaka wa 2013, nyuma yo guhamwa n’ibyaha yashinjwaga birimo […]

Impamvu zatumye umutoza wa Chelsea yanga gutahana n'abakinnyi nyuma yo gutsindwa uruhenu

Umutoza wa Chelsea, Maurizio Sari yanze gutaha mu modoka imwe n’abakinnyi be nyuma yo gutsindwa bandagajwe n’Ikipe ya Bournemouth ibitego bine ku busa. Nyuma yo kuganira n’abakinnyi be nko mu minota 40, Sarri yahisemo gusubira Stamford Bridge wenyine. Ababikurikiranira hafi bavuga ko ibi byaba byaratewe no kuba yarashakaga gutekereza neza,yirinda urusaku rw’abakinnyi bamaze gutsindwa. Ibi […]

Umugandekazi yapfuye nyuma yo kwimwa Viza ijya muri Amerika

Umugore w’Umunyayuganda witwa Theopista Okudio yapfuye nyuma y’aho yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze  Ubumwe za Amerika. Theopista wari usanzwe ari umuturage w’agace ka Mutungo mu Mujyi wa Kampala yaguye kuri ahitwa Nsambya. Amakuru y’urupfu rw’uyu mugore w’imyaka 38 yemejwe n’umuvugizi wa Ambasade ya Amerika muri Uganda, Phil Dimon Yagize ati ” Turatangaza ko […]

Harmonize nakandagira muri Tanzania azafatwe afungwe- Guverineri wa Dar Es-Salaam

Guverineri w’Intara ya Dar Es Salaam, Paul Makonda yasabye ko Umuhanzi Harmonize yafatwa agafungwa nyuma yo gushyira hanze amafoto arimo kunywa urumogi. Makonda yasabye inzego z’umutekano gucukumbura neza iby’iki kibazo byamuhama agafungwa. Ifoto ya Harmonize arimo kunywa urumogi yagaragaye bwa mbere ubwo yari mu cyumba gitunganyirzwamo umuziki (studio) mu gihugu cya Ghana. Makonda ati ” […]

EAC: Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu ibaye mu gihe ibihugu bimwe bikirebana ay’ingwe

Inama ya 20 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) irateranira I Arusha muri Tanzania kuri uyu wa gatanu, itariki 01 Gashyantare 2019 mu gihe hari urwikekwe rutoroshye hagati ya bimwe mu bihugu bigize uyu muryango nka Uganda, uuu Rwanda n’u Burundi. Mu minsi ishize nibwo Perezida Nkurunziza yatangaje ku mugaragaro ko afata […]

Nyarugenge: Urukiko rwahaye umugisha ikirego cya Bakame, rutegeka Rayon Sports kumwishyura

Mu gitondo cyo kuri uyu wagatanu tariki 1 Gashyantare 2019 nibwo hasakaye itangazo cy’icyemezo cy’urukiko rwa Nyarugenge ritegeka  ikipe ya Rayon Sports kwishyura Ndayishimiye Eric Bakame amafaranga asaga miliyoni  7 kubwo  kumwirukana bidakurikije amategeko. Uyu munyezamu wahagaritswe ku kazi amezi arenga 6 bivugwa ko azira ubugambanyi, yaje gutanga ikirego cye  murukiko rwa Nyarugenge cy’uko  yarenganyijwe […]

Imirambo ine y’abasirikare b’u Burundi yarohowe mu ruzi rwa Rusizi

Imirambo ine y’abasirikare b’u Burundi yamanuwe n’amazi y’uruzi rwa Rusizi iva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarohorewe mu Ntara ya Cibitoke, Komini Buganda, mu gace ka Kaburantwa. Amakuru agera kuri SOS/ Burundi dukesha iyi nkuru, ngo ni iy’abasirikare babiri bari ku rwego rwa Ofisiye n’abandi babiri ba Su- Ofisiye, ngo bakaba baraburiye ubuzima mu […]

Bobi Wine yatangaje ku mugaragaro umugambi wo kuzahatana na Museveni mu matora yo mu 2021

Depite Robert Kyagulanyi Sentamu uzwi nka Bobi Wine, yatangarije Televiziyo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko yiteguye kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu gihugu cya Uganda mu 2021. Ibi Depite Kyagulanyi yyabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa CNN, Robyn Curnow. Uyu muhanzi w’umunyapolitiki ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’urugendo […]

Perezida Pierre Nkurunziza yongeye gukwepa inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yongeye kwanga kwitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba igomba kubera Arusha kuri uyu wa Gatanu, itariki 01 Gashyantare 2019, yohereza Visi Perezida wa Mbere, Gaston Sindimwo. Inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango wa EAC yagombaga kuba mu mwaka ushize ariko isubikwa kabiri bitewe no kutitabirwa n’u […]

Umupaka wa Sudani na Eritrea wari umaze umwaka ufunze wongeye gufungurwa

Perezida Omar al-Bashir wa Sudani yategetse ko umupaka uhuza igihugu cye na Eritreya ufungurwa. Uwo mupaka wari wafunzwe umwaka ushize. Hari hashize umwaka uwo mupaka ufunzwe nyuma y’imvururu zabaye mu gace ka Kassala kari mu burasirazuba bwa Sudani. Atangaza ko afunguye uwo mupaka, perezida Bashir yavuze ko nubwo politike itandukanya abantu bidakuraho ko abanya-eritreya ari […]

Nyabihu: Abanyamadini bibukijwe uruhare bafite mu gukumira ihohoterwa n’amakimbirane mu muryango

Abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye akorera mu karere ka Nyabihu basabwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha by’umwihariko ihohoterwa ndetse n’amakimbirane mu muryango kuko bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage bikanahungabanya umutekano. Ni mu biganiro byabereye mu murenge wa Mukamira  kuri uyu wa 30 Mutarama, bigahuza Polisi  n’abayobozi b’amadini n’amatorero agera kuri 60 akorera mu […]