Mu gitondo cyo kuri uyu wagatanu tariki 1 Gashyantare 2019 nibwo hasakaye itangazo cy’icyemezo cy’urukiko rwa Nyarugenge ritegeka ikipe ya Rayon Sports kwishyura Ndayishimiye Eric Bakame amafaranga asaga miliyoni 7 kubwo kumwirukana bidakurikije amategeko.
Nyuma yo gusuzuma ikirego cya Ndayishimiye Eric bakunze kwita Bakame, mu ibaruwa dufitiye copi ibigaragaza, urukiko rwa Nyarugenge rwanzuye ko amasezerano ya Ndayishimiye Bakame yasheshwe mu buryo budakurikije amategeko byatumye rutegeka kumwishyura amafaranga asaga miliyoni 7 akubiyemo imishahara,indishyi,Kwishyura umwungazi mu mategeko ndetse n’uduhimbaza mushyi atahawe kandi yari akwiye kubona.
Bakame yakiniye ikipe ya Rayon Sports imyaka 5 atwara ibikombe bitandukanye bikinirwa hano mu Rwanda harimo Ibyashampiyona,ibyamahoro,agaciro ndetse niby’intwari, mu mwaka ushize nibwo yagertsweho icyaha cyo kugambanira ikipe n’umutoza Ivan Minnaert biturutse kumajwi yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga nubwo atigeze abiregerwa ngo urukiko rubimuhamye. Magingo aya arabarizwa mu Gihugu cya Kenya mu ikipe ya AFC Leopards.



