2019: Urutonde rw’abakinnyi 10 bahembwa agatubutse kurusha abandi

Lionel Andrés Messi Cuccittini w’imyaka 31 y’amavuko, ukinira ikipe ya Fc Barcelone yo muri Espagne, ayoboye urutonde rw’abakinnyi ba ruhago bahembwa agatubutse kurusha abandi ku Isi muri uyu mwaka wa 2019. Ni urutonde rwashyizwe hanze n’ikinyamakuru L’Equipe cyo mu Bufaransa, Messi akaba ariwe uyoboye urutonde aho ahembwa akayabo ya Miliyoni 8.3 z’amayero, mu manyarwanda ni […]

Perezida  Museveni yazamuye mu ntera umuhungu we Gen. Muhoozi

Perezida Museveni wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’igihugu (UPDF) yahaye umuhungu we  Maj. Gen Muhoozi Kainerugaba irindi peti agirwa Liyetona Jenerali. Lt. Gen Muhoozi yari aheruka kuzamurwa mu ntera mu 2016 ubwo yavaga ku ipeti rya Brig. Gen akagirwa Gen. Major Inkuru dukesha The New Vision ivuga ko hari abandi basirikare  2013 nabo bazamuwe […]

Dr. Kaitesi yavuze ku ruhare rw’amatorero n’amadini mu guhindura ubuzima bw’abaturage

Umuyobozi  Mukuru w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr.  Usta Kaitesi avuga ko amatorero n’amadini agize ibiganiro n’uruhare rufatika mu gihindura ubuzima bw’abaturage, bwarushaho kuba bwiza cyane. Dr Kaitesi yabitangaje mu Kagari ka Rusumo, Umurenge wa Gatumba, mu karere ka Ngororero, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gashyantare 2019, mu muhango wo gu tangiza gahunda y’Imiyoborere […]

Uganda: Abanyamakuru ba BBC bari batawe muri yombi barekuwe

Polisi ya Uganda yari yataye muri yombi itsinda ry’abanyamakuru ba BBC, mu murwa mukuru Kampala, kuri ubu bitangazwa ko barekuwe mu masaha ya Saa yine zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gashyantare 2019. Aba banyamakuru barimo bakora iperereza ku icuruzwa ry’imiti ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Batawe muri yombi mu ijoro ryo […]

Abandi Banyarwanda biganjemo abana bajugunywe ku mupaka wa Gatuna

Polisi ya Uganda yajugunye Abanyarwanda 11 barimo abagore batatu, abana batandatu n’abagabo babiri  ku mupaka wa Gatuna ugabanya Uganda n’u Rwanda. Ibi byabaye kuwa 7 Gashyantare 2019 aho aba Banyarwanda bagejejwe Gatuna nyuma yo gufungirwa muri Gereza ya Mubende, abandi mu ya Jinja. Umwe muri aba ni Bihibindi Simon w’imyaka 54 wari kumwe n’umugore n’abana […]

Ubumenyi bucye mu gutegura indyo yuzuye: Intandaro y’imirire mibi no kugwingira – Guverineri Gatabazi

Ibi ni ibyatangajwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney  ku wa kabiri, tariki ya 5 Gashyantare 2019 ubwo yakiraga itsinda ry’Abasirikare Bakuru bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Nyakinama mu Karere ka Musanze, bari mu rugendoshuri mu Ntara y’Amajyaruguru. Ibiganiro aba basirikare bari barangajwe imbere na Lt Col Jean Marie Vianney […]

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ntabwo wapfuye- Amb. Nduhungirehe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, avuga ko uyu muryango utigeze ucikamo ibice. Mu kiganiro kirambuye Nduhungirehe yagiranye na The NewTimes, yabajijwe ku makuru y’uko uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba waba waracitsemo ibice, asubiza avuga ko atari ukuri. Yagize ati “Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ntabwo […]

Tanasha yatangaje ko hari ikibazo gituma yifuza guhura na Zari

Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna avuga ko yifuza ko yahura na Zari Hassan bakaganira ku ngingo y’urubyaro afitanye n’uwo bateganya kubana. Muri iki cyumweru, habayeho uguterana amagambo hagati ya Zari na Tanasha. Ibi byahujwe no kuba  kuva Diamond yakundana na Tanasha atajya asura abana be muri Afurika y’Epfo. Zari  abinyujije ku  rukuta rwe rwa […]

Uganda igiye gusubukura iyubakwa ry'umupaka wa Gatuna uyihuza n'u Rwanda

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko igiye gusubukura imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho wa Gatuna ari nawo mukuru uhuza iki gihugu n’u Rwanda nyuma y’aho imaze kubona miliyoni 1,9 y’amadolari ya Amerika muri miliyoni 4 zikenewe ngo uyu mushinga uzarangire. Umunyamabanga wa leta ushinzwe igenamigambi, David Bahati, yemeje aya makuru avuga ko guverinoma izatera inkunga uyu […]

RDC: Martin Fayulu watsinzwe mu matora yitabaje Urukiko Nyafurika

Mu gihe Perezida Felix Tshisekedi byemejwe ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu yo kuwa 30 Ukuboza 2018 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse akanarahirira kukiyobora, Martin Fayulu bari bahanganye muri aya matora utaremeye ibyavuyemo yitabaje Urukiko Nyafurika ngo rumurengere nyuma y’aho urushinzwe kurinda itegeko nshinga mu gihugu cye rutagize icyo rumumarira. Iminsi 15 nyuma y’irahira […]

Museveni yashimagije irushanwa ry'abagore bafite ibibuno binini ryanenzwe n'abatari bake

Nyuma yaho mu gihugu cya Uganda hatangijwe irushanwa ryo gushakakisha abagore barusha abandi amabuno bise Miss Curvy bigateza impagarara mu gihugu, ubu Perezida Museveni yatangaje ko ashyigikiye uwazanye iki gitekerezo. Ku ikubitiro iri rushanwa rya Miss Curvy, ryatangirijwe i Kampala ku wa 5 Gashyantare 2019, icyo gihe Minisitiri w’Ibidukikije wa Uganda, Godfrey Kiwanda, yavuze ko […]

Venezuela: Amerika ngo ntacyo igifite cyo kuganira na Perezida Maduro kitari ukuva ku butegetsi

Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Venezuela, Eliot Abrams, avuga ko umwanya wo kuganira na Nicolas Maduro warangiye kera hasigaye kumvikana ko ava ku butegetsi. Ibi bwana Abrams yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kane, avuga ko Perezida Maduro afite ibihugu by’inshuti nk’u Burusiya na Cuba ndetse n’ibindi atavuze byemeye kumuha ubuhungiro. Hagati aho, […]

Nyanza: Abunzi bahuguwe basanga bajyaga bakora n’ibitari mu nshingano zabo

Abunzi bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyanza, ubwo bahabwaga amahugurwa, basanze hari ibyo bakoraga bitari mu nshingano zabo ndetse ntibanamenye aho bayobora abo bafashaga kubona ubutabera. Ku itariki  19 Ukuboza 2018, nibwo  Abunzi  bo muri aka karere bari bahawe ibikoresho n’umushinga  wa RCN Justice et Democratie bagaragaza ko n’ubwo  bahawe ibikoresho ariko […]

Igitekerezo cyawe si igipimo cyiza abantu bagomba kugenderaho-Miss Jolly asubiza Ange Kagame

Uwabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016, Mutesi Jolly yasubije umukobwa w’Umukuru w’Igihugu, Ange Ingabire Kagame ku ngingo yo kuba abahatana muri Nyampinga ko bazajya babazwa mu rurimi bumva neza ndetse ikinyarwanda kigahabwa agaciro. Ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 26 Mutarama 2019, byagaragaye ko hari abakobwa bahatanaga bagize imbogamizi z’ururimi rw’Icyongereza […]

Nyamasheke: Abagore n’urubyiruko barasabwa kurangwa n’umuco wo kwigira

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwali Alphonse arakangurira  urubyiruko rwiga imyuga itandukanye mu kigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke n’abagore badoda imyenda bakanaboha ibikapu bibumbiye muri Koperative  ‘Duharanire Ubuzima Twiteza Imbere’ baterwa inkunga n’umuryango World Vision, guharanira kwigira no kubyaza umusaruro bike bafite,aho guhora bumva ko bazahora bafashwa, bagaharanira  kugera ku rwego rwo gufasha abandi. Yabibabwiye ubwo, ku bufatanye […]