A.U: Bill Gates na Perezida Kagame bazavuga ku cyakorwa mu kugeza ubuvuzi kuri bose muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Umuherwe Bill Gates, azatanga ikiganiro mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe  ndetse n’inama ya mbere ku miyoborere muri Afurika (Africa Leadership Meeting) muri uyu mwaka wa 2019 izabera Addis Abeba muri Ethiopia ku cyicaro cy’uyu muryango, aho azaba ari kumwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Chairman wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres n’abandi mu kiganiro ku cyateza imbere urwego rw’ubuvuzi ku mugabane.

Ubwo azaba avugira imbere y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abahagarariye Afurika Yunze Ubumwe n’abakuriye business zitandukanye, Bill Gates azavuga ku ntambwe igaragara imaze guterwa mu kurwanya ubuzima bubi no kuba hakenewe gukomeza kwiyemeza no gushora mu bantu ngo ibimaze kugerwaho bitazasubira inyuma.

Iyi nama ku Miyoborere muri Afurika izibanda ku gushora imari mu bijyanye n’ubuzima, izaba ari urubuga ruzahuriza hamwe za guverinoma, abikorera n’abandi bafite uruhare mu iterambere ku Isi, bagahuza ibikorwa ndetse bakihutisha iterambere riganisha ku buvuzi kuri bose.

Iyi nama izabanziriza iya 32 ya Afurika Yunze Ubumwe , biteganyijwe ko izaba kuri uyu wa Gatandatu, itariki 09 Gashyantare, ikazatangirizwamo umugambi mushya uyobowe na Afurika ugamije kongera, no kubungabunga ishoramari mu buvuzi muri Afurika.

Umuherwe Bill Gates azaba ari kumwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari nawe uyoboye Afurika Yunze Ubumwe, Chairman wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, Minisitiri w’Intebe wa Norvege, Erna  Solberg, n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres.

Naho mu Nama ya Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe guhera ku itariki 10 kugeza ku itariki 11 Gashyantare, Bill Gates azavuga ijambo rifungura inama ashingiye ku bunararibonye bwa Foundation Bill&Melinda Gates kubyo yabonye muri Afurika, haganirwa ku iterambere n’imbogamizi mu kugera ku ntego z’iterambere no gutuma kugera kuri serivisi z’ubuvuzi kuri bose biba impamo ku mugabane wa Afurika ukennye kurusha indi.

Kuba igice kirenga kimwe cya kabiri cy’Abanyafurika kitagera kuri serivisi z’ubuvuzi bw’ingenzi, gushora imari muri uru rwego ngo nicyo foundation ya Bill Gates afatanyije n’umugore we Melinda Gates, ishyize imbere. Muri iyi nama Bill gates akazaba aherekejwe na Cheikh Oumar Seydi uherutse kugirwa umuyobozi wa Bill&Melinda Gates Foundation muri Afurika.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *