Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Usta Kaitesi avuga ko amatorero n’amadini agize ibiganiro n’uruhare rufatika mu gihindura ubuzima bw’abaturage, bwarushaho kuba bwiza cyane.
Dr Kaitesi yabitangaje mu Kagari ka Rusumo, Umurenge wa Gatumba, mu karere ka Ngororero, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gashyantare 2019, mu muhango wo gu tangiza gahunda y’Imiyoborere twifuza ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba.
Ubutumwa bwatanzwe mu gutangiza iyi gahunda y'” Imiyoborere twifuza ” mu ntara y’Iburengerazuba, bwibanze ku ruhare rw’Imiryango itari iya Leta cyane cyane amadini mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Muri uwo muhango, Dr Kayitesi yagize ati “Twemera ko amadini n’amatorero agize ibiganiro n’uruhare rufatika mu guhindura ubuzima bw’abaturage, akarwanya imirire mibi, akarwanya indwara, agaharanira isuku mu baturage, ubuzima bwabo bwahinduka cyane. Binajyanye n’inzira tuyoboramo abantu ku Mana”.
Akomeza avuga ko intero ari “Umuturage ku isonga” imuha inshingano yo kugira uruhare mu bimukorerwa, ngo kuko na we iterambere rye rimureba. Ariko kandi ngo anagire uruhare mu kunoza imitangire ya serivisi n’imiyoborere myiza, anenga aho abonye ibitanoze.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyentwari Alphonse yasabye amadini kurangwa n’ubumwe n’ubufatanye kuko aribwo bizayafasha gutanga umusaruro mu bikorwa bigamije guhindura ubuzima bw’abaturage, nabo akabasaba kwita ku mirire myiza.
Ati “Gahunda y’imiyoborere twifuza itwibutsa ko tugomba kongera imbaraga mu guteza imbere imirire myiza, isuku…n’ibindi bihindura ubuzima bw’abaturage”.
Gahunda y’Imiyoborere twifuza imaze kugera mu ntara zose. Ku ikubitiro hatoranyijwe Imirenge 32 iyi gahunda izibandaho mu turere 17. Intero yayo ni ” Umuturage ku isonga “.




