Kylian Mbappe avuga ko imvune ya Neymar na Cavani idakwiye gutera ubwoba abafana ba PSG
Rutahizamu Kylian Mbappe wa Paris Saint-Germain yasabye ko “inkuru za byacitse” kuko abakinnyi Neymar na Edinson Cavani bavunitse zahagarara, nyuma yaho iyi kipe itsinze Manchester United ibitego 2-0 mu mukino wa Champions League wabaye ku wa kabiri. Ni umukino wabereye ku kibuga Old Trafford cya Manchester United. Neymar na Cavani bombi ntibari muri uwo mukino […]
Sudani y’Amajyepfo: Ibihumbi bitanu bavuye mu byabo nyuma y’imirwano yubuye
Abaturage basaga ibihumbi bitanu muri Sudani y’Amajyepfo bamaze kuva mu byabo bitewe n’imirwano yubuye mu mpera z’icyumweru hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba za Gen Thomas Cirillo. Umuryango w’Abibumbye wemeza aya makuru ko abaturage bari guhungira mu bihugu by’ibituranyi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuvugizi w’Umuryango wita ku mpunzi (HCR) muri iki gihugu, Babar Baloch […]
Félix Tshisekedi yatangarije Abanyamulenge ko ikibazo cyabo akizi kandi azagikurikirana
Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yatangarije Abanyamulenge ko ikibazo cyabo akizi kandi azagikurikirana. Yakira abakongomani baba mu gihugu cya Ethiopie ubwo yari yo yitabiriye Inama ya 32 y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo bahuye bamugezaho ibibazo bafite. Nk’uko Umuyobozi w’Impunzi z’Abanyamulenge ziri […]
Ingabire Victoire yasabye Mushikiwabo gusaba leta gutanga amakuru ya visi perezida w’ishyaka rye
Ingabire Victoire, Perezida w’Ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi ariko ritemewe mu Rwanda, yasabye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Madamu Louise Mushikiwabo, kugira icyo akora ku ibura rya visi perezida w’iri shyaka, Boniface Twagirimana, ubuyobozi bw’u Rwanda bwo bwemeza ko yatorotse gereza yari afungiyemo akurikiranweho ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’igihugu. Mu gitondo cyo […]
Dore ibimenyetso bizakwereka ko umukobwa ashaka cyane ko mukora imibonano mpuzabitsina
Ku bakobwa biragoye kugaragaza ko bashaka gukora imibonano mpuzabitsina, kabone n’ubwo yaba abishaka cyane, abenshi usanga batinya gutobora ngo babivuge, ariko hari ibimenyetso ashobora kugaragaza abikwereka. Ubushake bwabo bwo gukora imibonano mpuzabitsina burya bukunze kuba bwinshi cyane mu gihe cyabo cy’uburumbuke. Ibi ni ibimenyetso bizakwereka ko yagize ubushake bwinshi Gutukura amaso Umukobwa ufite ubushake burenze, […]
 Icyo u Rwanda ruvuga ku kuba Afurika y’Epfo yararuketse amababa mu rupfu rwa Col. Karegeya
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yagarutse ku bijyanye no kuba igihugu cye cyarashyizwe mu majwi ko hari isano hagati yacyo n’abishe Col. Patrick Karegeya. Mu kiganiro cyagarukaga ku ngingo ninshi zijyanye na dipolomasi yagiranye na Jeune Afrique, Minisitiri Sezibera yavuze ko u Rwanda nta ruhare rufite mu kibazo cya Karegeya. Yagize ati […]
Muri 2018/2019 RRA irateganya gukusanya imisoro ingana na miliyari 1373,06
Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA), kiratangaza ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2018/2019 icyo kigo gifite intego yo gukusanya miliyari 1373.06 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko byatangajwe kuri uuyu wa kabiri na Komiseri Mukuru Bizimana Ruganintwali Pascal mu kiganiro n’itangazamakuru. Komiseri mukuru wa RRA yavuze ko hazakumirwa icyabangamira umusoro uba ugomba kwinjizwa cyose, nko guca […]
Usher yarashweho ari muri sitidiyo
Umuhanzi Usher Raymond  yarashweho n’imbunda nto (pistol) ubwo yari muri sitidiyo ya Famous West Hollywood. Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2019 . Ikinyamakuru TMZ kivuga ko harashwe amasasu asaga icumi. Ababibonye bavuga ko umugabo batamenye babonye ashoka muri sitidiyo agenda arasa inyuma ye. Abayobozi bo muri aka gace bavuga ko […]
Senegal: Hatangiye kumvikana imvururu zishingiye ku matora ataraba
Jandarumori ya Senegal yataye muri yombi abantu 24, barimo abagera kuri 20 bashyigikiye umukandida Issa sall, ndetse ifata n’intwaro nyuma y’imvururu zishingiye ku matora ataraba kuri ubu zimaze kugwamo abbantu babiri. Ubushyamirane bwadutse ahitwa Tambacounda mu birometero 420 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Dakar, hagati y’abayoboke ba Perezida Macky Sall n’abayoboke b’umukandida Issa Sall w’ishyaka rihanira […]
Perezida Museveni yongeye gushinjwa gushaka kuzasimburwa n’umuhungu we ku butegetsi
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni arashyirwa mu majwi ko arimo gutegura umuhungu we, Lt Gen Kainerugaba Muhoozi kuzamusimbura ku butegetsi. Mu cyumweru gishize, Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda (UPDF) yemeje izamurwa mu ntera ry’abasirikare 2,013 barimo n’umuhungu we, Muhoozi. Uyu asanzwe ari Umujyanama wa Se mu bijyanye n’ibikorwa bya Gisirikare Bidasanzwe. Uyu […]
RDC: FARDC iravuga ko yivuganye inyeshyamba 4 za ADF ikanabohoza imbohe
Igisirikare cya Republika iharanira Demokarasi ya Congo kiravuga ko kivuganye inyeshyamba 4 za ADF ndetse kikabohoza n’abantu bane bari bafashwe bugwate n’uyu mutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Uganda. Ni mu gikorwa cya gisirikare cyabereye mu burasirazuba b’igihugu kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Gashyantare. Umuvugizi wa FARDC muri Beni, Major Mak Hazukay, zakoze iki gikorwa […]
Uganda: Haravugwa indi dosiye ishobora kurushaho guteza ibibazo Gen Kale Kayihura
Uwahoze ari umukuru w’Igipolisi cya Uganda, Kale Kayihura, usanzwe afite urubanza atarakiranuka narwo mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, yongeye gushyirwa mu majwi mu yandi mahano nyuma y’aho iperereza rihishuriye ko yasohoye mu buryo bunyuranyije n’amategeko akayabo ka miliyoni 500 z’amashilingi akagurira imodoka zihenze abahoze ari abunganizi be ba hafi mu gipolisi nta burenganzira yahawe n’Inama […]
Amb. Nduhungirehe yaburiye Gen. Nabasa uvuga ko hari abashaka guhirika Museveni ku butegetsi
Umukuru w’abasirikare kabuhariwe barinda Perezida Museveni, SFC, Maj. Gen Don Nabasa yavuze ko hari abantu bashaka guhurika ubutegetsi bwa Perezida Museveni binyujijwe mu rubyiruko. Ibi Maj. Gen Don Nabasa ukuriye SFC yabivuze ku wa Mbere tariki ya 11 Gashyantare 2019. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe akaba yavuze ko […]
Nyamasheke: Abahinzi b’umuceri bakirije Minisitiri w’Intebe uruhuri rw’ibibazo
Abahinzi b’umuceri bibumbiye muri koperative ‘Dufatanye Kagano’ iwuhinga mu gishanga cya Kamiranzovu mu karere ka Nyamasheke, batangarije Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ibibazo bafite birimo no kutagira amasoko y’umusaruro beza. Mu bibazo bavuga bafite ngo hari icy’igiciro gito bahabwa ugereranije n’ingufu bashora mu buhinzi bw’umuceri, aho ayo umuhinzi afata mu ntoki ari 250 ku kilo […]
FARDC yashyikirije igisirikare cya Uganda abana babiri bari barajyanwe na se mu nyeshyamba
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyashyikirije ku wa Mbere tariki ya 11 Gashyantare 2019, icya Uganda (UPDF) abana babiri bari barajyanwe na se mu nyeshyamba za ADF. Inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zikaba zimaze imyaka isaga 20 zirwanira muri Congo, aba bana bacyuwe iwabo ngo bakaba barishyikirije ingabo za FARDC ubwo […]