Nyamasheke: Abahinzi b’umuceri bakirije Minisitiri w’Intebe uruhuri rw’ibibazo

Sangiza iyi nkuru

Abahinzi b’umuceri  bibumbiye muri koperative ‘Dufatanye Kagano’ iwuhinga mu gishanga cya Kamiranzovu mu karere ka Nyamasheke, batangarije Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ibibazo bafite birimo no kutagira amasoko y’umusaruro beza.

Mu bibazo bavuga bafite ngo hari icy’igiciro gito bahabwa ugereranije n’ingufu bashora mu buhinzi bw’umuceri, aho ayo umuhinzi afata mu ntoki ari 250 ku kilo cy’umugufi bita kigoli na 270 ku muremure, bakumva nibura kugira ngo bagire icyo bunguka bahabwa amafaranga 320 kuri kigoli na 350 ku muremure.

Ikindi bavuga kibaremereye cyane muri iki gihe ngo ni ikibazo cy’ubushobozi buke bw’uruganda bawushoraho, aho hashize ukwezi kurenga bagiranye amasezerano yo kubatwarira uwo muceri,  kugeza na n’ubu uyu munyenganda akaba ataraza kuwutwara, bakaba bafite toni zigera kuri 30 zimaze ukwezi zibitse kandi bajya guhinga barafashe umwenda wa miliyoni 35 z’amanyarwanda bazi ko bazishyura bejeje.

Mukamazimpaka Athanasie umwe muri bo yagize ati ’’Ni ikibazo cyatuzengereje cyane kuko byatumye tutagira icyo twigezaho muri uyu mwero ndetse n’amafaranga y’amashuri y’abana aba ikibazo, nyamara twaherutse dusinyana amasezerano na nyir’uruganda ko ruzaza kuwutwara ariko kugeza na n’ubu  ntiruza nta n’impamvu twe tubwirwa, nta n’ifaranga na rimwe aradushyirira kuri konti cyangwa ngo aze kuwutwara, tukifuza ko ubwo  Minisitiri  w’Intebe yadusuye yagenda abimenye akanadukorera ubuvugizi kigakemuka.’’

Ikindi kibazo bagejeje kuri Minisitiri w’Intebe ni ikijyanye n’imbuto y’umuceri bahinga igenda isaza kuko ngo kuva batangira kuwuhinga muri 2012 bahinga imbuto imwe idasimburwa, umusaruro wayo ukaba waratangiye kuba muke, no kuba ngo hari hegitari zirenga 50 z’iki gishanga zidatunganije neza,amazi ntagere mu muceri uko byakagombye na byo bikabatera igihombo ku musaruro bagombye kubona.

Nyuma yo kumva ibyo bibazo byose, Minisitiri w’Intebe,  Dr Ngirente Edouard  yabasabye ko ibyo bishoborera ubwabo, nko kuzana amashanyarazi  mu buhunikiro bw’umuceri wabo n’ibindi, bakwishakamo ubushobozi bakabikora, ibibagoye bikagenda bikemurwa n’ubuyobozi.

Koperative ‘ Dufatanye Kagano’ yatangiye mu 2012, ubu ifite abanyamuryango 1003, barimo abagore 600 n’abagabo 403, ubu yeza Toni hagati ya 50-60 ku gihembe z’umuceri wa Kigori, naho umuremure beza Toni 20 ku gihembwe. Bakizera ko mu gihe hegitari 50 z’iki gishanya zizaba zatunganijwe umusaruro wabo uzarushaho kwiyongera.

Abahinzi bumuceri basaba Minisitiri wintebe ubuvugizi ngo ibibazo byabo bikemuke.
Minisitiri w’Intebe yasabye abahinzi b’umuceri kwishakamo ubushobozi ibibanananiye Leta ikabafasha

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *