Usher yarashweho ari muri sitidiyo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Usher Raymond  yarashweho n’imbunda nto (pistol) ubwo yari muri sitidiyo ya Famous West Hollywood.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12  Gashyantare 2019 . Ikinyamakuru TMZ kivuga ko harashwe amasasu asaga icumi.

Ababibonye bavuga ko umugabo batamenye babonye ashoka muri sitidiyo agenda arasa inyuma ye.

Abayobozi bo muri aka gace bavuga ko habaye iraswa ry’amasasu ariko ko Usher atigeze akomereka.

Ku rundi ruhande, undi muhanzi witwa Rich The Kid ari we wari ugenderewe ariko ko yari hanze. Bavuga ko umwe mu barinzi yahakomerekeye.

Abahagarariye uyu musore bavuga ko ameze neza mu gihe Usher atashatse kugira icyo atangariza ibinyamakuru.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Amakuru ataremezwa ni uko uwarashe yatwaye amafaranga atari make ndetse n’imitako y’agaciro.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *