Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umusore w’imyaka 24 ukekwaho kwica umuntu amuteye icyuma mu ijosi.
Icyaha akurikiranweho cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2026, mu Karere ka Huye, Umurenge wa Save, Akagari ka Gatoki, Umudugudu wa Kavumu.
Mu ibazwa rye, nk’uko inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ikomeza ivuga, uregwa yemeye icyaha akurikiranyweho. yavuze ko uwo yishe yari umukobwa w’inshuti ye nyuma yo gushyamirana bapfa ko yari amuhaye ibiryo yabirya akamererwa nabi mu nda agacyeka ko yamuroze.
Asobanura ko yamusabye kubiryaho arabyanga, niko gufata icyuma amukata ijosi, aramwica.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranweho giteganwa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y`Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


