IMG-20260828-WA0027

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakatiwe igifungo cya burundu mu Buholandi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, urukiko rwo mu Buholandi rwakatiye igifungo cya burundu umugabo w’imyaka 67 kubera ibyaha by’intambara na Jenoside yakorewe Abatusi mu Rwanda mu 1994, aho urukiko rwavuze ko yagize uruhare mu kwica Abatutsi bagera ku 3,000 bari bahungiye mu kibuga cy’imikino mu cyahoze ari Komini Mbazi, mu majyepfo.

Uregwa, Ntambara Eugene, yari yahungiye mu Buholandi mu 1998 ndetse nyuma aza kubona ubwenegihugu bw’icyo gihugu. Abashinjacyaha bo mu Buholandi batangiye kumukoraho iperereza mu 2020, bituma afatwa mu 2024.

Urukiko rwavuze ko uyu mugabo yari ari kuri Stade ya Byiza muri Mata 1994, akaba yaratanze amabwiriza abicanyi bari bahari yo “kutemerera Umututsi n’umwe utoroka muri iyo stade”.

Urukiko rwagize ruti: “Nyuma ya saa sita, Abatutsi bararashwe, baterwa amabuye, ndetse na grenade zijugunywa mu kibuga. Imwe muri grenade yajugunywe n’uregwa. Abarokotse icyo gitero cya nyuma ya saa sita bicishijwe inkoni n’imihoro.”

Abunganira uregwa bahakanye ko yagize uruhare muri ubwo bwicanyi bwakorewe imbaga. Ahubwo, bavuga ko yagerageje kwirinda kugira uruhare muri Jenoside.

Urukiko rwavuze kandi ko uyu mugabo yagize uruhare mu bitero byagabwe mu bice bibiri byari bituwe cyane n’Abatutsi muri Mbazi, ari na ho yari afite inshingano nk’umuntu “wari ufite ububasha”.

Muri ibyo bitero, amazu yarasahuwe ndetse aratwikwa, bituma abantu bahungira kuri stade bibwira ko bazaba batekanye, ariko amaherezo baza kuhicirwa.

U Buholandi bwari bwaraburanishije kandi bugakatira abandi bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hashingiwe ku mahame mpuzamahanga yemera ko inkiko ziburanisha ibyaha bikomeye mpuzamahanga aho byaba byarakorewe hose (universal jurisdiction), ndetse mu bihe byashize bwohereje mu Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri jenoside kugira ngo baburanishwe.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply