Umugenzi witwa Mara.Maria.Dinu kuri Tiktok yavuze ko yafashwe nabi ubwo yakatishaga itike y’indege ya ‘Business Class’ muri RwandAir, ayishuye Frw 3,211,234 ahamya ko ibyamubayeho nta handi yabibonye kuva yatangira gukora ingendo z’indege.
Mu butumwa bwa Dinu, yagaragaje ko atishimiye uburyo yakererejwe kuko igihe yari buhagurukire cyahinduwe inshuro eshatu. Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa bwazanwe kuri X n’umwe mu bayikoreshwa witwa Gatetedemanager.
Ubutumwa bwa Dinu buragira buti “Natembereye mu bihugu byinshi ku Isi kandi nagiye nkora ingendo njyenyine inshuro nyinshi, ariko sinigeze mpura n’ikintu nk’icyambayeho na RwandAir.Urugendo rwanjye rw’indege rwahinduwe inshuro eshatu, kandi buri nshuro nahawe itariki nshya itandukanye. Kubera iyo mpamvu, byabaye ngombwa ko mara igihe kinini mu Rwanda kurusha uko nari nabiteganyije. Hoteli banshyiriyemo ntiyari ku rwego nari niteze, bityo byabaye ngombwa ko niyishyurira amacumbi.”
Uyu mugenzi avuga ko ibyabaye byabihije urugendo rwe rujya muri Afurika y’Epfo ndetse uko gutinda kwatumye arusubika kuko haziyemo izindi mpamvu.
Ati “Nyuma yaho, nari nateganyijwe kujya muri Afurika y’Epfo gukora igikorwa cyo kwibira mu mazi ndeba ibinyamanswa byo mu nyanja (shark diving). Ni ikintu nari ntegereje n’amatsiko menshi. Ikibabaje ni uko indege nari ngomba gufata yahagaritswe ku munsi nyir’izina.”
Yakomeje ati ” Nyuma yaho, ikirere cyaje kurushaho kuba kibi, maze icyo gihe mfata umwanzuro wo kuva muri Afurika ngasubira mu rugo. Nabashije gutumiza indi ndege, kandi mbasaba by’umwihariko kumenya niba nashobora kwizera ko iyo ndege izaguruka koko, kuko hari itandukaniro rinini ry’igiciro hagati y’amahitamo y’indege zari zihari. Nahawe icyizere ko iyo ndege itazahagarikwa. Ariko, nk’uko byagenze mbere, na yo yarahagaritswe.”
Dinu kandi avuga ko RwandAir itamubaniye ku bijyanye n’itumanaho. Kuri iyi ngingo, ati ” Nishyujwe amafaranga y’indege yo mu gitondo, ariko kubera ko yahagaritswe, byabaye ngombwa ko nongera kumara ijoro muri hoteli. Ubu ndimo kwangirwa gusubizwa amafaranga yanjye, n’ubwo namaze gutakaza arenga amadolari 600 kubera guhagarikwa no guhindurwa inshuro nyinshi kw’ingendo zanjye. Ibyo byose byambayeho byangije burundu ikiruhuko cyanjye. Nakoze ingendo nyinshi hirya no hino ku Isi, ariko sinigeze mpura n’ikibazo nk’iki cyo guhagarikirwa ingendo inshuro nyinshi no kutabona amakuru ahagije kandi ku gihe atangwa n’ikigo cy’indege.”
Uyu mugenzi avuga ko RwandAir yamubabaje, ko ” Icyari kigomba kuba ikiruhuko gishimishije kandi nari ntegereje cyane, cyahindutse urugendo rwaranzwe n’akababaro gakabije, guhangayika ndetse no gukoresha amafaranga menshi.”
RwandAir yasubije ko iri kuvugana n’uyu mugenzi kuri iki kibazo. Mu gusubiza ubutumwa Gatetedemanager yari agaragaraje, iki kigo cyagize kiti ” Muraho Bwana Gatete, murakoze kutugezaho iki kibazo. Tumaze kuvugana na Madamu Dinu, kandi ikibazo cye kiri gusuzumwa n’itsinda ribishinzwe. Twiyemeje guha abagenzi bacu serivisi zituma bagira urugendo rwiza kandi rutuje.”
RwandAir yemeje ko iri gukora ibishoboka kugira ngo ibibazo yagaragaje bikemurwe binyuze mu nzira zabugenewe.


