images (19)

Rurageretse hagati ya Kiyovu Sports na Gasogi ya KNC

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, yatangaje ko ashobora kugeza ikibazo cy’umukinnyi Hakim Hamiss muri FIFA, ashinja Kiyovu Sports kumukoresha kandi yari agifite amasezerano ya Gasogi United.

KNC yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2026, mu kiganiro Rirarashe cya Radio na TV1, nyuma y’uko Hakim Hamiss atagaragaye mu bakinnyi Kiyovu Sports yakinishije mu mukino wa ½ cya Super Cup 2026, aho yatsinze Mukura VS.

KNC yahakanye amakuru yavugaga ko Hamiss atakinnye kubera imvune, avuga ko nta kibazo cy’imvune yagize mu myitozo. Yashimangiye ko, ku ruhande rwa Gasogi United, uyu mukinnyi agifite amasezerano.

Yagize ati: “Uyu ni umukinnyi wacu muri system ya FIFA kugeza mu mwaka w’imikino wa 2026/2027 mu kwezi kwa Kanama.”

KNC yavuze ko ikibazo ntikidakemuka mu nzira zisanzwe, Gasogi United ishobora no kukigeza muri FIFA cyangwa CAS.

Yagaragaje ko atifuza ko ikibazo kirangirira mu biganiro bidafite igisubizo, ahubwo asaba ko impande zombi zubahiriza amasezerano kandi ikibazo kigakemurwa mu mucyo.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemed, yabwiye InyaRwanda ko iyi kipe yasinyishije Hakim Hamiss nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye n’ikipe ye ya mbere.

Yavuze ko Gasogi United yari yajyanye iki kibazo muri FERWAFA, ariko Kiyovu Sports ikaza gutsinda urubanza, Gasogi ikajurira. Kugeza ubu, Kiyovu Sports itegereje umwanzuro w’ubujurire.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply