Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdoğan, yagiranye ibiganiro kuri telefone na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, baganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi no ku mihate yo guteza imbere amahoro arambye mu karere.
Mu kiganiro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nk’uko bitangazwa n’urubuga dailysabah.com, Erdoğan yishimiye iterambere ry’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, avuga ko Ankara na Kigali bizakomeza gukorana mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu bijyanye n’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare.
Aba bayobozi bombi banaganiriye ku iterambere ry’akarere n’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Perezida Erdoğan yashimiye ingamba zafashwe zo kugabanya amakimbirane hagati y’ibihugu byombi, anashima intambwe ikomeje guterwa mu gukemura amakimbirane.
Yijeje ubufasha bwa Turkiya mu nzira y’amahoro mu gihe akarere n’amahanga bakomeje gushaka uburyo bwo gukemura amakimbirane mu buryo burambye.


